MYR Visenti Harolimana yahamagariye abarererwa mu Ishuri rya Regina Pacis guharanira Amahoro

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yahamagariye abarererwa mu ishuri rya Regina Pacis guharanira amahoro. Ni inyigisho yagejeje ku banyeshuri, abarezi n’ababyeyi tariki 17 Kamena 2022 mu Gitambo cya Misa yo guhimbaza Umunsi Mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro waragijwe iri shuri. Yahamagariye abakristu guharanira kugira umutima w’impuhwe no guharanira ko amahoro aganza. Yagize ati: “Muri iyi si yacu, aho turi mu mibanire yacu, hari ibintu byinshi byugarije umuryango, hari ibyugarije abana bacu, urubyiruko rwacu. Bikira Mariya arabibona. Aratwereka inzira y’amahoro n’ibyishimo. Inzira y’amahoro ni ugukomera ku murage Yezu yadusigiye: urukundo ruca bugufi, urukundo rwitangira abandi rushingiye ku rukundo dukunda Imana.

Nk’uko Pawulo Mutagatifu abibwira Abanyakolosi, abo Imana ikunda byimazeyo tugire umutima wuje impuhwe, ubugiraneza, ubwiyoroshye, ituze, ukwiyumanganya, kwihanganira abandi no kubabarirana kubera ko natwe twababariwe na Nyagasani. Ibi buri wese abiharaniye, intambara zahosha, amahoro akaganza. Amahoro ya Kristu naganze mu mitima yanyu, kuko ari yo mwahamagariwe ngo mube umubiri umwe kandi mujye muhora mushimira”. Yashoje inyigisho aragiza abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’Amahoro waragijwe iri shuri rya Regina Pacis. Abifuriza kumukomeraho no kujya bamwiyambaza muri byose.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti yasabye ababyeyi guharanira kubaka imiryango itekanye. Yashimye inzego zose zibaba hafi. Abizeza kuzakomeza ubufatanye hagamijwe kurera neza barerera Kiliziya n’Igihugu abantu buzuye, bafite indangagaciro za kinyarwanda n’iza gikristu.

Padiri Jean de Dieu TUYISENGE umuyobozi w’iri shuri yagaragaje ko bashyize imbere ubufatanye bagamije kurera umuntu wuzuye. Yagarutse ku ntego y’iri shuri bakomeyeho yo gukomeza kuba ishuri ry’indashyikirwa mu Karere mu gutanga uburere bugamije iterambere ryuzuye ku bana no ku rubyiruko.

Ababyeyi biyemeje kujya bita ku bana babo, bakabereka urukundo, bakabaha umwanya, kunga ubumwe no kwirinda amakimbirane mu ngo. Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, MARIKIDOGO Jean Pierre umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru mu by’Amategeko yasabye ababyeyi n’abarezi gukora nk’ikipe. Yashimiye Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga mu bikorwa binyuranye byubaka u Rwanda. Kuri uwo munsi mukuru hatanzwe isakramentu ry’ugukomezwa n’iry’ukaristiya. Hanatashwe ku mugaragaro inzu izajya ikorerwamo inama.

Ishuri Regina Pacis ni ishuri ryigenga rya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri. Ubu rifite abanyeshuri 1500 bari mu byiciro bitatu. Icyicyiro cy’inshuke, amashuri abanza n’ayisumbuye mu cyiciro rusange.Ryashinzwe n’Abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri bibumbiye mu Ishyirahamwe ryitwa mu rurimi ry’ikiratini Fratres in Unum (F.I.U mu magambo ahinnye). Bivuga Abavandimwe muri Umwe (Kristu) (Brothers in One). Ryatangiye gukora mu mwaka w’1986 ryitwa Ecole Francaise. Mu mwaka wa 2006 ryaragijwe Bikira Mariya umwamikazi w’Amahoro guhera icyo gihe ryitwa Regina Pacis bivuga Umwamikazi w’Amahoro. Abapadiri barishinze ku bufatanye na Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda ibinyujije mu mushinga w’ubuzima wakoreraga icyo gihe mu Bitaro bya Ruhengeri.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti.


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO