Umuhango wo gufungura ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2023/2024 wabereye mu gitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ku cyumweru, tariki ya 05/11/2023. Yabatangarije intego izabayobora muri uwo mwaka igira iti: “SEMPER MAGIS” bivuga “imbere ubutitsa”. Abasaba guharanira kujya mbere mu burere, mu myigire no kumenya Imana. Uwo muhango wahuriranye n’umunsi mukuru w’abatagatifu bose.
Umwepiskopi yahamagariye abanyeshuri biga muri iyi Seminari gufatira urugero rw’ubutungane kuri Mutagatifu Dominiko Saviyo baharanira kurangwa n’ibikorwa byiza bizabageza ku butagatifu bahereye mu kigero bagezemo. Yabashishikarije gukunda Imana, isengesho, amasakramentu, imico myiza no kunogera Imana nk’ibyaranze uwo mutagatifu Dominiko Saviyo. Yagize ati: “Nababere urugero rwiza mukurikiza, bizabafasha gukura mu bwenge no mu gihagararo mubereye Imana n’abantu”.
Umwepiskopi yashimiye abanyeshuri umuco w’isuku bafite ku mubiri no kuri roho, abifuriza ko ibyo bakoze byose bajya babinoza haba mu myigire, imyitwarire myiza no mu magambo, bagamije guhesha urwo rugo isura nziza. Yashimiye kandi abarezi ku bwitange n’ishyaka bagaragaza, abararikira gukomeza gukunda umurimo, ubumwe, kubakira ku byiza iyi Seminari yagezeho mu myaka 35 imaze ishinzwe. Yashimye umusanzu iyi Seminari ikomeje gutanga. Yabakanguriye guharanira kuza ku isonga muri byose. Abizeza kuzakomeza ubufatanye.
Padiri Dieudonné Maniraguha, Umuyobozi wa Seminari Nto ya Nkumba, yagaragaje ko iyo ntego yo kujya mbere ubutitsa izababera itara. Yashimiye Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ubahoza ku mutima, amwizeza ko bazakomeza gukorana umurava no kutadohoka mu guteza imbere ireme ry’uburezi.
Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, Vincent Ntezimana ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kinoni iyi Seminari iherereyemo, yashimye Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga mu iterambere ry’Igihugu binyuze by’umwihariko mu burezi. Ayizeza kuzakomeza ubufatanye.
Mu izina ry’abarezi, Evariste RUJUKUNDI yasabye ko hakongerwa ibyumba by’amashuri no gukora ingendo shuri. Yijeje Umwepiskopi ko bazakomeza gusenyera umugozi umwe bagamije kuza ku isonga mu burere n’ubumenyi bw’abanyeshuri.
Mu izina ry’ababyeyi, Karega Gaspard ashima Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ubaha impanuro zo kwita ku burere bw’abana babo. Ahamya ko biyemeje gutangira ku gihe uruhare rwabo ngo abana bitabweho n’iri shuri uko bikwiye.
Abanyeshuri bagaragaza ko bazashyira umwete ku masomo baharanira kujya mbere. Bahamya ko batazatetereza abarezi babo nk’uko byagarutsweho na Ntungane Angelo ubahagarariye.
Seminari Nto ya Nkumba yafunguye imiryango yayo ku itariki ya 05 Nzeri 1988. Yitiriwe Mutagatifu Yohani. Imaze imyaka 35. Ubu irimo abarezi 28 n’abanyeshuri 491 bari mu cyiciro rusange n’abiga mu mashami abiri ariyo: Imibare-Ubutabire-Ibinyabuzima (MCB) n’Ubugenge- Ubutabire-Ibinyabuzima (PCB). Muri ibyo birori hatanzwe ibyemezo by’ishimwe ku banyeshuri baje ku isonga mu bizamini no ku barezi baje ku isonga mu myigishirize. Byaranzwe n’indirimbo, imbyino, ubuhamya n’ubusabane.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA