Myr Visenti Harolimana yafunguye umwaka wa yubile y’imyaka 25 y’Ishuri ribanza rya Fatima

Ku wa kane, tariki ya 13/06/2024, muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri haturiwe igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri cyo gufungura ku mugaragaro umwaka wa yubile y’imyaka 25 Ishuri ribanza rya Fatima rimaze rishinzwe. Rinahimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ryitiriwe. Ni umunsi mukuru usanzwe wizihizwa buri mwaka tariki ya 13 Gicurasi.

Yaryifurije umwaka mwiza wa Yubile y’imyaka 25 ryinjiyemo, izahimbazwa mu mwaka w’amashuri utaha wa 2024-2025. Yaryifurije kandi umunsi mukuru mwiza wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ryisunze. Yarikanguriye gufatira urugero ku rugo rutagatifu rw’i Nazareti rwa Yezu, Mariya na Yozefu. Umwepiskopi yatanze isakramentu rya batisimu ku banyeshuri 34, iry’Ukaristiya ya mbere ku banyeshuri 24 n’iry’Ugukomezwa ku banyeshuri 30 baryigamo.

Umuyobozi w’iryo shuri, Mama Petronille NIYOMAHORO yashimiye Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri urihoza ku mutima. Yagaragaje ko batazahwema gutanga uburezi bufite ireme ku bana ba Kiliziya n’Igihugu.
Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, DUSABUMUREMYI Innocent ushinzwe uburezi mu Karere ka Musanze, ufite mu nshingano amashuri y’inshuke, abanza n’amasomero y’abakuze, ashima Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga mu iterambere ry’Igihugu, ayizeza kuzakomeza ubwo bufatanye. Ishuri ribanza ryitiriwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima ryashinzwe mu mwaka w’amashuri w’1999-2000. Ni ishuri rya Kiliziya Gatolika rifatanya na Leta. Ubu ririmo abanyeshuri bagera ku 1183.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO