Ku wa 01 Ukwakira 2024 Nyiricyubahiro Myr Visenti Harolimana Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yafunguye ku mugaragaro umwaka mushya w’ikenurabushyo wa 2024-2025. Uwo muhango wabereye muri Misa yayoboye muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri nyuma yo gusoza inama y’iminsi ibiri yagiranye n’abapadiri bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri.
Mu nyigisho yatangiye mu Gitambo cy’Ukaristiya, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yagarutse ku mateka n’ibigwi byaranze Mutagatifu Tereza w’Umwana Yezu wabaye umurinzi w’iyogezabutumwa. Yasobanuye ko yaranzwe no kugurumana ishyaka ryo kwamamaza urukundo rw’Imana mu bantu. Yashishikarije abakristu gufatira urugero kuri uwo mutagatifu bihatira kwamamaza urukundo rw’Imana mu bavandimwe, gukunda Yezu no kumukundisha abandi bidatana no kumurwanira ishyaka, kumumenyesha abatamuzi, gusobanurira abamuzi nabi no kuburira abamurwanya baberurira ko bigerezaho.
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yabibukije kurushaho gukunda isengesho no kurangwa no gukomera ku ntego y’ubufatanye no gusenyera umugozi umwe mu byiciro binyuranye by’ubutumwa muri Diyosezi yose bijyana no kwirinda kuba ba nyamwigendaho, kugira uwo baheza mu butumwa, kwikubira, guhiganwa, no kuba indorerezi mu bikorwa biteza imbere Paruwasi, Diyosezi na Kiliziya muri rusange. Yasabye abakristu bose kwemera guhuza imbaraga, gushyira hamwe no guhuza gahunda, ndetse no gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo biba biriho bagamije kujya mbere. Yabibukije kwihatira kuba intumwa nziza, intumwa nyazo zivura imitima y’abantu na sosiyete, intumwa nyazo zifasha abantu kwigaruramo icyizere cyo kubaho, intumwa ziyoborwa n’urukundo n’ishyaka ryo kwamamaza Inkuru Nziza, zirangwa n’ ijambo ryiza rihumuriza abantu, rifasha abababaye, ijambo ritanga umurongo uganisha aheza.
Nyuma y’ubwo butumwa yageneye abakristu, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana yabatangarije iyi intego Diyosezi ya Ruhengeri yose izagenderaho muri uyu mwaka w’ikenurabushyo 2024-2025: “Turangamire Kristu Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”. Yabashishikarije kuzakora ibikorwa byose bazirikana iyo ntego bityo bakifatanya n’abandi bakristu muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda muri uyu mwaka wa Yubile y’impurirane iri kwizihizwa y′ imyaka 2025 y′ icungurwa rya Muntu na yubile y′ imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda. Yatangaje ko bazakomeza kwita kuri gahunda yo gusura imiryango no kwita ku ikenurabushyo ryegereye abakristu, kubaka no gushinga paruwasi eshanu nshya ari zo Musanze izabyarwa na Katedrali ya Ruhengeri, Nyamugali izabyarwa na Mwange, Gashaki izabyarwa na Rwaza, Karuganda izabyarwa na Nemba na Nkumba izabyarwa na Kinoni.
Ibindi bikorwa bizibandwaho ni ugukomeza gufasha abashaka kwitegura guhabwa amasakramentu no guha ikaze abifuza kugaruka muri Kiliziya Gatolika no gusubira mu busabane n’Imana muri uyu mwaka w’impuhwe n’imbabazi bya Yubile y’impurirane. Hazabaho n’umwanya wo gusuzuma gahunda y’imyaka itanu y’icyerekezo cya Diyosezi ya Ruhengeri no kuzibanda ku myanzuro y’icyiciro cya sinodi y’Abepiskopi iri kubera i Roma (yatangiye ku wa 02/10/2024, izarangira ku wa 27/10/2024). Mu gusoza, Nyiricyubahiro Myr Visenti Harolimana yakanguriye abakristu gukomera ku isengesho by’umwihariko muri iki gihe hari amasantarali n’amashapeli yafungiwe imiryango kubera kutuzuza ibisabwa. Yabashishikarije kudacogora mu kwemera no kongera imbaraga n’ubufatanye mu bikorwa byo kuzuza ibisabwa ngo ahafungiwe hazafungurwe. Yabararikiye kuzitabira gahunda z’ibyo bikorwa byose biteganyijwe, atangiza ku mugaragaro n’umwaka w’amashuri muri Diyosezi ya Ruhengeri, hanyuma abifuriza umugisha w’Imana no kuzagira umwaka mwiza w’imigisha y’igisagirane.
Mu izina ry’abasaseridoti, abihayimana n’abalayiki, Myr Gabin Bizimungu, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yagejeje ku Mwepiskopi ubutumwa bumwifuriza ishya n’ihirwe bujyanye n’iminsi mikuru aherutse kwizihiza muri uyu mwaka irimo isabukuru y’amavuko ye yizihije tariki ya 02/09/2024, isabukuru y’ubusaseridoti yizihije tariki ya 08/09/2024 n’umunsi mukuru wa Bazina we Mutagatifu Visenti wa Pawulo tariki ya 27/09/2024. Yamwifurije n’umwaka mwiza w’ubutumwa. Amwizeza kuzashyira imbaraga mu bufatanye mu bikorwa biteza imbere Diyosezi. Abakristu na bo bagaragaje ko batazahwema gutanga umusanzu wabo mu bikorwa by’ikenurabushyo biteganyijwe barangimye Yezu Kristu Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro.
Marie Goretti Nyirandikubwimana