Myr Gabin BIZIMUNGU yakanguriye abanyamutima ba Diyosezi ya Ruhengeri kwimakaza ubuvandimwe

Nyakubahwa Myr Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yahagarariye Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA mu rugendo nyobokamana rw’abagize Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu rwakozwe ku wa gatanu, tariki ya 01 Werurwe 2024. Mu gitambo cya misa cyaturiwe muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, Myr Gabin yasabye abanyamutima guharanira kumva ijwi ry’Imana, kwimakaza ubuvandimwe baharanira kuba intumwa z’umutima w’ubuvandimwe aho batuye; gushishikariza urubyiruko kwinjira muri uwo muryango; kubaka inzego zihagaze neza no kuzinjira neza muri yubile y’imyaka 75 uwo Muryango umaze ushinzwe. Iyo yubile ikazizihizwa mu mwaka wa 2028. Yabakanguriye kandi kuzitabira ibikorwa biteganyijwe muri yubile y’impurirane irimo yubile y’imyaka 2025 y’ugucungurwa kwa muntu na yubile y’imyaka 125 Ivanjili imaze igeze mu Rwanda. Iyi yubile y’impurirane ifite insanganyamatsiko igira iti: “Turangamire Kristu Soko y’amizero, ubuvandimwe n’amahoro”(Ef 2,11-22). Nk’abanyamutima, bibukijwe ko hari n’insanganyamatsiko y’ikoraniro ry’Ukaristiya igira iti:«Ubuvandimwe ni bwo buzakiza isi kuko mwese muri abavandimwe». Naho insanganyamatsiko y’Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu muri uyu mwaka igira iti: «Uyu ni umwana wanjye nkunda cyane unyizihira; nimumwumve!» (Mt 17, 5).

Uru rugendo nyobokamana rwitabiriwe na bamwe mu basaseridoti ba Omoniye b’Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu mu maparuwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri. Bari kumwe n’abanyamutima bo muri ayo maparuwasi. Rwitabiriwe kandi n’abihayimana bari mu miryango inyuranye.

Mu nyigisho yagejeje ku banyamutima ku butumwa bw’amabonekerwa yabereye i Fatima muri Portugal, Padiri Ernest NZAMWITAKUZE, Umuyobozi w’Ingoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima mu Ruhengeri, akaba anashinzwe Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ku rwego rw’iyo Diyosezi, yasabye abanyamutima kuba abagabuzi b’amahoro, gukomeza gukunda no kurangamira Umutima Mutagatifu wa Yezu. Abakangurira guharanira ubumwe n’amahoro bahereye mu miryango yabo.

Karanzi Jean Marie Vianney, uhagarariye Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ku rwego rwa Diyosezi, ahamya ko bashyize imbere ubuvandimwe, urukundo, gusura no kugandura abanyamuryango baguye n’ibindi bikorwa by’urukundo n’impuhwe. Yashimiye Nyiricyubahiro Myr Visenti Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, ubahoza ku mutima.

Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu washinzwe n’Abapadiri Bera mu Rwanda, wemezwa na Nyiricyubahiro Myr Laurent Deprimoz mu mwaka w’1953. Ubu muri Diyosezi ya Ruhengeri habarirwa abanyamutima 1507 barimo abakuru 1079, urubyiruko 321 n’abana 107. Mu byo bateganya harimo urugendo nyobokamana i Kibeho, tariki ya 25-26/05/2024. Igikorwa cy’urukundo cyo gusura abana bo mu Igororero rya Musanze no kwakira amasezerano y’abanyamutima 18 baririmo kandi babyiteguye. Hazakorwa kandi Forumu y’urubyiruko rw’abanyamutima, tariki ya 03 kugeza tariki ya 06/04/2024 ibere mu Ishuri rya Regina Pacis. Umunsi mukuru w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri uzizihirizwa muri Paruwasi ya Nyakinama, tariki ya 07/06/2024. Hazanasubukurwa ibikorwa byo kubaka Ingoro y’Umuryango w’Umutima Mutagatifu wa Yezu ku rwego rw’Igihugu iherereye muri Diyosezi ya Kabgayi.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO