Mwiyemeje gusiga byose, imiryango yanyu, ababyeyi banyu n’abavandimwe, nimwumve kandi mwizere Nyagasani wabatoye ntiyivuguruza , ni indahemuka

Ayo ni amagamo yavuzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA kuri uyu wa gatandatu tariki ya 13 Nyakanga 2019, ubwo yatangaga isakaramentu ry’ubusaseridoti kuri Diyakoni Alfred HABANABAKIZE wa Paruwasi Runaba, Cyriaque KARERANGABO wa Paruwasi Janja na Janvier SIBORUREMA wa Paruwasi Bumara bahawe ubupadiri ndetse n’abafaratiri bahawe ubudiyakoni: Didier DUSHIREHAMWEna Piyo NTEZIYAREMYE. Ibi byabereye mu n’igitambo cy’Ukaristiya cyatangiye saa yine ku Ngoro ya Bikira Mariya Mwamikazi wa FATIMA. Byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye munzego za Leta: Umuyobozi w’intara y’amajyaruguru, abayobozi b’uturere twa MUSANZE na BURERA,abahagarariye polisi n’ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, intumwa za rubanda,… Cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA,Umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI, ari kumwe n’abasaseridoti, abihayimana, n’abandi bakristu baturutse mu maparuwasi ya Diyosezi RUHENGERI

Munyigisho ye, Musenyeri Visenti HAROLIMANA yatangiye ashimira Imana kubera ubuntu yatugiriye agira ati: « Uyumunsi imbere yanyu, abasore bagiye kwegukira gukorera Kristu umwigisha, bagiye kwegukira Kristu umusaserdoti n’umushumba mukuru. Bagiye gusangira natwe Abepiskopi ingabire y’ubusaserdoti, begukire burundu gukorera Kiliziya bamamaza Ivanjili mu bantu bose, batanga amasakramentu akiza kandi bayoboye umuryango w’Imana».

Yabwiye abagiye guhabwa isakramentu ry’ubusaserdoti ati: «Mwiyemeje gusiga byose, imiryango yanyu, ababyeyi banyu n’abavandimwe, nimwumve Nyagasani ubabwira ati: Nzakugira umuryango munini, nzaguha umugisha, izina ryawe rizaba ikirangirire muri yamazina yanditswe mugitabo cy’ubugingo, nzabaha kuzaba umunyamugisha». Yabasabye kwizera ubahamagara; ntiyivuguruza , ni indahemuka. Umwepiskopi kandi yibukije ko kwakira umuhamagaro bidusaba kwiyibagirwa.

Mu ijambo ry’uhagarariye abahawe ubusaserdoti, Padiri Alfred HABANABAKIZE yagize ati : « uyu ni umunsi Uhoraho aduhaye w’ibyishimo. Umunsi utazibagirana mu mateka y’ubuzima bwacu, umunsi twaronseho ingabire ikomeye y’ubusaserdoti tubikesheje kuramburirwaho ibiganza n’Umwepisikopi ndetse n’abapadiri bacu. Iyi ngabire ntibonwa na buri wese, nabayibonye si uko turi intyoza kurusha abandi. Ni ubuntu bw’Imana (…)kugira ngo tuyiyegurire burundu tugiriye abandi bityo kubera turi abanyantege nke twiringire Uhoraho ajye adutabara». Yashoje ashimira ababyeyi, abarezi n’abandi bose bakomeje kubaba hafi kugera kumunsi bakiriye ingabire y’Ubusasardoti.

Uhagarariye ababyeyi b’abahawe ubusaserdoti Phocas DUSABIMANA yagize icyo asaba abapadiri bashya agira ati : « muri iy’isi yacu y’uyu munsi, by’umwihariko muri iki gihugu cyacu, iterambere riri kwihuta cyane. Imyumvire irahindagurika vuba, ibyangiza ukwemera bikiyongera ndetse bimwe tukabibona aribishya. Imyitwarire y’urubyiruko rwacu iteye amakenga. Kubijyanye n’ubukristu turifuzako imbaraga zose za kwiyongera kuzari zisanzwe maze ingoma y’Imana ikarushaho kwogera hose cyane cyane mubakiri bato kandi bakeneye ko abasaserdoti bababa hafi muri byinshi». Yasoje yizeza abana babo inkunga y’Isengesho kugira bazasoze neza ubutumwa Nyagasani yabatoreye.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu munsi mukuru, bwana GATABAZI Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru ari nawe waje ahagarariye Leta muri uyu munsi mukuru, yashimiye Diyosezi ya RUHENGERI ku butumire yabahaye,yashimye imirimo Abihayimana bakora mugufasha imbaga kwegera Imana no kwitagatifuza mu buzima bwa buri munsi. Yakomeje agira ati : « si ukuza gusa ahubwo turabazirikana ibihe byose, Imana ikomeze kubaha umugisha». Yashoje asaba ubufasha mu guhangana n’isuku nke n’ikibazo cy’abana babakobwa basigaye baterwa inda bakiri bato. Yasabyeko mu miryangoremezo abana bakwigishwa ntibakomeze kwangirika bakiri bato.

Mu bundi butumwa yageneye uyu munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi RUHENGERI yashimiye ababyeyi b’abahawe ubupadiri ndetse naza paruwasi bavukamo, anasangiza ibyishimo abakristu byo kuba yibarutse abasasirdoti. Yibukije ko ku itariki ya 13 Nyakanga 1917 tuzirikana Bikira Mariya abonekera kuncuro ya gatatu abana b’i Fatima, hashize imyaka ijana ni ibiri. Yagize ati : « Uwo Bikira Mariya Umwamikazi w’i Fatima niwe weguriwe Diyosezi yacu, yaje afite ubutumwa atugazaho agira ati : Nimusenge, Nimuhinduke. Nimusenge Imana , nimuyoboke Imana, muyigane , nimuhinduke murusheho kuba beza». Yashishikarije abahawe ubusaserdoti kwegera abakristu, imbaga y’imana ishonje kandi ifite inyota y ‘ijambo ry’Imana kugira ngo bamenye ubukristu bwabo n’impamvu y’ukwemera kwabwo. Yashoje agaruka kubintu bitatu abasasardoti bagomba kwitaho : kwita kubana n’urubyiruko rw’ugarijwe n’ibibazo byinshi kuko arirwo Kiliziya y’ejo n’igihugu cyacu ; kwita ku muryango ariwo Kiliziya ntoya no kwegera amatsinda y’ingeri zose.

Twabamenyesha kandi ko mu misa y’uyu munsi mukuru Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yatanze umurimo w’ubuhereza kuri Fratri Jean d’Amour BENIMANA wa paruwasi Runaba, Fratri Cassien NSENGIYUMVBA MANZI wa paruwasi Kampanga , Fratri Evariste NSHIMIYIMANA wa Paruwasi Butete na Fratri Alphonse TURATSINZE wa Paruwasi Kampanga. Hatanzwe kandi nigice cy’ubusomyi kuri Fratri Gratien KWIHANGANA na Fratri Erneste NSHIMIYIMANA wa paruwasi ya Nyakinama.

Padiri Célestin MBARUSHIMANA