Mwaduhesheje Ishema, Mwahesheje Ishema Diyosezi ya Ruhengeri

Ayo ni amwe mu magambo yavuzwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI, ubwo yatangizaga umwaka w’amashuri wa 2021/2022 ku cyumweru tariiki 31 Ukwakira 2021 mu seminari nto ya Mutagatifu Yohani ya NKUMBA.

Ibirori by’uwo munsi byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatangiye saa tanu n’igice muri Shapeli ya Seminari. Cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI, ari kumwe n’abasaseridoti n’abihayimana, bayobora ibigo by’amashuri Gatolika, abarezi, ababyeyi n’abaseminari. Byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye mu nzego za Leta: Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka BURERA ari na we uri kuyobora akarere muri iki gihe, umuyobozi wa RIB mu karere ka BURERA n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa KINONI.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yagarutse ku mategeko y’Imana abumbiye mu ry’urukundo. Yagize ati:" amategeko y’Imana si umutwaro uremereye udutsikamira ahubwo ni nk’ibyapa bitwereka inzira twanyuramo tugana aheza Imana yifuza abana bayo: ibyishimo n’amahoro ubu no kuzabana na yo ubuziraherezo mu ihirwe ry’ijuru. Iyo nzira ntayindi ni urukundo rw’Imana na bagenzi bacu cyane cyane abaciye bugufi, abanyantege nke n’abababaye." Umwepiskopi wacu yakomeje avuga ati:"iri tegeko ni rikuru cyane. Kuryubahiriza nibyo biranga abemera Kristu. Ni nk’indangamuntu yacu. Gukunda Imana bitari mu magambo, gukunda Imana bigaragarira mu buryo dukunda bagenzi bacu."Yasoje inyigisho ye aturarikira gusaba kugira ngo twe abakurikiye Kristu dukurikire inzira itugeza ku ihirwe yatweretse. Twubahe Imana n’amategeko yayo, tuyikunde, tuyikundane kandi dukundane n’abavandimwe."Hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikurikiza!"(Lk 11,28)

Mu jambo ry’uhagarariye abaseminari, NGABO Jean Bertrand yashimiye umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri we ubahoza ku mutima, amushimira aboyobozi n’abarezi beza aha ubutumwa mu iseminari amwizeza ko na bo bazakomeza guhesha ishema Diyosezi yacu baba Imparirwakurusha.

Mu ijambo rye, uhagarariye ababyeyi NTAHORUGIYE Phocas n’uhagarariye abarezi barerera mu seminari UWAYEZU Félix, bashimye Umwepiskopi uburyo adahwema kwita ku burezi n’uburere bitangirwa mu iseminari, uburezi bufite ireme, uburezi butuma abanyeshuri bubaha Imana, bakubaha ubuzima bwabo n’ubw’abandi. Bifujeko abarezi barushaho kwitabwaho, nuko nabo biyemeza gukomeza kwigisha neza, gutsinda no kurerera neza Imana n’igihugu.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu munsi mukuru, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Burera, bwana Frank IBINGIRA ari na we waje ahagarariye Leta muri uyu munsi, yashimiye Kiliziya Gatolika umuganda wayo mu burezi ndetse no muzindi gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage. Yashimye kandi iseminari nto ya Nkumba uburyo yitwaye mu bizamini bisoza icyiciro rusange, yabashimiye ko bahesheje ishema akarere ka BURERA .Yasoje yizeza ubufatanye.

Mu butumwa yageneye uyu munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI yashimiye seminari nto ya Mutagatifu yohani ya NKUMBA kubera ko ikomeje kwese imihigo mu bizamini bya leta. Yayishimiye uko yitwaye mu bizamini bisoza icyiciro rusange mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021. Yagize ati:" Ndashimira abana bacu uko batsinze. Mwaduhesheje ishema, mwahesheje ishema Diyosezi ya RUHENGERI.Ubu ntagusubira inyuma. Ndabasaba ko mu cyiciro rusannge mwese mwajya muza mu cyiciro cya mbere(division I). Umwihariko wa seminari ni ukurera abantu b’abagabo, bafite ubushobozi bwo kugira uruhare muri Kiliziya no mu gihugu bakoresha ingabire bahawe. Iyi seminari iri ku isonga mu gutanga abinjira mu seminari nkuru n’abapadiri benshi kandi beza."

Umwepiskopi yakomeje atanga umurongo seminari izagenderaho muri uyu mwaka w’amashuri 2021/2022. Yagize ati: "ibyo nshimangira bizabaranga muri uyu mwaka: icya mbre ni urukundo rw’Imana n’abantu, urukundo rwa mugenzi wawe, ubuvandimwe bujyanye no kubahana no kubaha ibya mugenzi wawe, icyubahiro tugomba Imana n’ibyayo. Icya kabiri ni imyitwarire myiza(discipline). Yashimangiye iyi ngingo avuga ko imyitwarire myiza ari urufunguzo rufungura imyiryango yose igana aheza. Yahamagariye bose gukora neza ibyo bashinzwe, mu gihe gikwiye no ku buryo bukwiye. Ingigo ya gatatu umwepisikopi yifuje ko izibandwaho muri uyu mwaka ni indangagaciro za kimuntu, indangagaciro za Kinyarwanda n’indangagaciro za Gikirisitu. Umwepiskopi yasoje ubutumwa akomeza kwifuriza abaseminari gukomeza kuba Imparirwakurusha mu byiza byose.

Twabibutsa ko mu misa y’uyu munsi twasabiye Padiri Grégoire BAREKE wari umurezi mu iseminari nto ya mutagatifu Yohani ya Nkumba, akaba yaritabye Imana tariki 6 Kanama 2021, ubwo abaseminari bari mu biruhuko.Uyu munsi kandi waranzwe n’indirimbo no gushimira abaseminari n’abarezi uburyo baje ku songa mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w’amashuri wa 2020/2021 bikagaragazwa nuko bose uko bakoze ibizamini bya Leta, batsindiye ku manota meza kandi bose bari mu cyiciro cya mbere (Division I).

Umwepiskopi yasoje gahunda zose z’uyu munsi mukuru aduha umugisha wa gishumba.

Padiri Célestin MBARUSHIMANA
Komisiyo y’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO