Musenyeri Gabin BIZIMUNGU yifatanyije n’umuryango w’Ababikira b’Abamalayika mu gusabira Mama Elisabeth LACHOWICZ witabye Imana.

Ku wa gatandatu, tariki ya 18 Gicurasi 2024, muri Paruwasi Kristu Umwami Nyakinama habaye Misa yo gusabira Mama Elisabeth LACHOWICZ wo mu Muryango w’Ababikira b’abamalayika (Soeurs des Anges), witabye Imana ku wa kabiri, tariki ya 14 Gicurasi 2024. Iyi Misa yatangiye saa 11h00 ibera muri kiliziya ya Paruwasi Nyakinama, ihimbazwa na Nyakubahwa Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Mu butumwa bwatanzwe, Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, yihanganishije Umuryango w’Ababikira b’Abamalayika n’abakristu ba Paruwasi Nyakinama muri rusange, ku bwo kubura uyu mubyeyi wabaye ingirakamaro mu muryango w’abakristu. Yavuze ko ubuzima bwa hano ku isi bufite aho butangirira n’aho burangirira, ariko ko abamera Imana ubuzima butarangirira ku gupfa; iyo umuntu apfuye ntabwo ubuzima abucuzwa, arabuguranirwa kandi ubumuguranira ntabwo amuhenda, kuko amwimurira ahandi yateguriwe. Iyo umuntu atuvuyemo, turarira, tukababara ariko tugomba kujya twibuka ko ariko Imana yabigennye kandi ko yamujyanye ahantu heza haruta aho yari ari.

Mu gusoza, Musenyeri Gabin BIZIMUNGU yavuze ko uyu munsi ari akanya ko gushimira Imana yaduhaye Mama Elisabeth LACHOWICZ, akaba yaratubereye intangarugero kuko yaranzwe n’ubuzima bufite intego, ukwemera, ubwitange n’ibindi bikorwa bitandukanye. Mu buhamya bwatanzwe, Mama Agnes Czaykowska JAGODA, Umukuru w’Umuryango w’Ababikira b’abamalayika muri Paruwasi Nyakinama, yavuze ko kubura uyu muvandimwe bigoye, kubera uburyo babanyemo mu Muryango, uburyo yakoraga uko ashoboye kose ngo yitangire Umuryango, ariko bishimye kubera ko bungutse umuvugizi mu ijuru. Yashimiye Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ubahora hafi kandi akaba yohereje Intumwa ye kubafata mu mugongo muri ibi bihe bikomeye barimo.

Mama Elisabeth LACHOWICZ yavukiye mu gihugu cya Polonge ku wa 23/07/1962. Ababyeyi be ni Joseph na Marie LACHOWICZ. Yakoze ubutumwa butandukanye mu bihugu bitandukanye (Polonge, Ububiligi, Cameroun n’u Rwanda). Yabaye umukateshisti, umunyamabanga w’urubyiruko mu Kigo cy’Abapalotini, umunyamabanga mukuru w’Umuryango, umuyobozi w’ishuri, umwalimu w’iyobokamana na gatigisimu, yabaye umucungamari mukuru w’Umuryango, yakoze mu biro bya Papa mu gihugu cy’Ububiligi, nyuma aza gukomereza ubutumwa bwe mu Rwanda tariki ya 07/10/2017, aho yabaye umurezi w’abitegura kwiha Imana mu Muryango w’Ababikira b’Abamalayika, yabaye umuyobozi w’Ishuri ry’inshuke ry’Umuryango, yasimburaga umubikira wari ushinzwe ikigo nderabuzima cya Nyakinama iyo yabaga adahari ndetse ashingwa n’abari kwimenyereza ubuzima bwo kwiha Imana mu muryango w’ababikira b’Abamalayika.

Yitabye Imana ku wa kabiri, tariki ya 14 Gicurasi 2024, ashyingurwa ku wa gatandatu, tariki ya 18 Gicurasi 2024 mu gihugu cya Polonge. Mama Elisabeth LACHOWICZ, mu buzima bwe yaranzwe n’ukwemera ndetse n’urukundo rutangaje, ariko by’umwihariko akarugaragariza mu bana, urubyiruko, abarwayi n’abanyantege nke. Imana imwakire mu bayo.

Sylvestre HABIMANA/ Nyakinama



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO