Muri Paruwasi ya Kinoni ingo z’icyitegererezo zavuguruye amasezerano

"Nyagasani Mana yacu, rebana impuhwe abana bawe wagize umwe mu isakaramentu ry'Ugushyingirwa, basenderezemo imbaraga za Roho Mutagatifu, kugira ngo bashobore kuzuza neza inshingano zigenewe abashakanye, bityo babere icyitegererezo izindi ngo z'abashakanye. Ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu". Iri ni isengesho ryo gusabira ingo 43 zasezeranye kuba ingo z'ikitegererezo muri Paruwasi ya KINONI yitiriwe Mutagatifu Yozefu.

Ni ku cyumweru tariki ya 29/12/2019, ku munsi w'Urugo Rutagatifu rw’i Nazareti mu Misa ya Gatatu yasomwe na Padiri Antoine BARIGORA ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Ruhango, ari kumwe na Padiri Yves UWINEZA na Diyakoni Dominique TUMAYINI. Muri iyi Misa kandi harimo n'urugo rwizihije Yubile y'imyaka 50 n’amasezerano y'abana b'abaririmbyi, harimo batatu bahawe Ukarisitiya ya mbere. Misa yaririmbwe n'abana b'abaririmbyi baturutse muri Paruwasi ya Butete.

Mu mwanya w'inyigisho hasomwe ubutumwa bw’Akanama k’Abepiskopi gashinzwe umuryango bufite insanganyamatsiko igira iti :"Muryango ba icyo uhamagariwe kuba cyo". Ubutumwa bwanyuze benshi mu ngo z'icyitegererezo kuko bwagarutse cyane ku masomo bahawe mu gihe cy'umwaka wose babifashijwemo na Padiri Antoine BARIGORA.

Abakoze amasezerano buri mugabo n'umugore bahanye ibiganza maze bavuga magambo akurikiria :"Tubifashijwemo n'imbaraga z'Imana yaduhuje, n'ubuvugizi bw'Umubyeyi wacu Bikira Mariya, n'ubwa Yozefu Mutagatifu, Umurinzi w'ingo z'abashakanye, twiyemeje kubaho turangwa n'urukondo, tuba Kiliziya y'imuhira kandi dukomera ku gihango cy'isakaramentu ry'Ugushyingirwa. Imana ibidufashemo". Umusaserdoti akakira isezerano muri aya magambo : "Imana yabahuje, yakiriye umugambi wanyu wo kuba urumuri n'umunyu w'izindi ngo z'abashakanye". Hagakurikiraho umugisha w'impeta no kuzambikana. Misa ihumuje hakurikiyeho ubusabane.

Fabien NKERABIGWI