Muri Paruwasi ya Butete batangije icyumweru cy’umuryango

Ku cyumweru tariki ta 9/2/2020 muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda twatangiye icyumweru cy'umuryango kizasozwa tariki 16/2/2020. Muri Paruwasi ya Butete, iki gikorwa cyabereye muri Santarari ya Gitare mu Misa yasomwe na Padiri Achille Bawe, Ukuriye Komisiyo y’ikenurabushyo ry’ingo ku rwego rwa Diyosezi akaba anakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Butete. Mu misa y’umunsi habereyemo umuhango wo gusubira mu masezerano y'ugushyingirwa ku ngo 7 zashoboye kurangiza inyigisho kuko bari batangiye ari ingo 15. Muri iyo Misa kandi bamwe mu bana babo bahawe isakaramentu rya Batisimu. Uwo muhango waranzwe no guha impeta umugisha no kuzambikana maze mu gusoza buri mugabo yambika umugore we urugori, umugore na we akamwambika ishapule.

Hatanzwe ubuhamya bunyuranye ku ihinduka rya bamwe muri bo aho umugore yivugiye ko umugabo yari yaramubujije amahoro ndetse n'umwana wabo arabihamya none ubu bakaba babanye neza babikesha inyigisho n’ubufasha bahawe.

Misa ihumuje habaye ubusabane. Mu bafashe ijambo, umukristu wari uhagarariye komite ya komisiyo y'umuryango ku rwego rwa Diyosezi, Bwana NKERABIGWI Fabien, yabasabye kudacika intege bagakurikiza inama bahawe mu nyigisho no kugaragaza koko ko urugo ari Kiliziya y'ibanze. Padiri Achille Bawe yabasabye gukomeza kunga ubumwe no gusurana kenshi kugira ngo bakosorane aho byagaragara ko hari ukora ibinyuranye n'ibyo biyemeje bavugurura amasezerano yabo y'ugushyingirwa.

Fabien NKERABIGWI