Muri Paruwasi Runaba abana n’abakangurambaga babo basoje patronage

Ku wa kane tariki ya 26/12/2019 muri Paruwasi ya RUNABA hasojwe Patronage abana n’inshuti z’abana bari bamazemo icyumweru batozwa uburere n’ubumenyingiro. Ni umunsi ngarumwaka basanzwe basozaho iyo patronage. Insanganyamatsiko bari bafite igira iti : “Bana, dukunde Yezu uri mu Isakramentu ritagatifu ry’Ukaristiya”.

Ibirori by’uyu munsi byabimburiwe n’igitambo cya Misa. Iyo Misa yasomwe na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, ushinzwe Komisiyo y’iyogezabutumwa ry’abana muri Paruwasi RUNABA ari kumwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Runaba, MUNEZA Jean Bosco na Furere MANIRAFASHA Jean de la Paix wo mu muryango w’abafurere ba Mutagatifu Gabrieli.

Mu nyigisho ye, Padiri Omoniye yibukije abana ibyiza bavanye muri Patronage, asaba abana n’inshuti z’abana kubikomeraho. Padiri yasabye abana ko bagomba kwigana Yezu mukuru wabo baje kuramya, bumvira kandi bubaha ababyeyi babo anabasaba kandi gukunda gusoma Ijambo ry’Imana, kuko ari yo ntwaro y’umukristu.

Kuri uyu munsi kandi, abana bahawe ubutumwa butandukanye bwatanzwe n’abari bitabiriye uyu munsi. Furere MANIRAFASHA Jean de la Paix yasobanuriye abari bitabiriye uyu munsi umuryango w’abafurere ndetse anashishikariza urubyiruko rwari rwitabiriye uyu munsi mukuru umuhamagaro wo kwiyegurira Imana. Yasabye kandi abana gukunda ishuri kugira ngo bazagere ku byo bifuza. Mu Ijambo rye, Padiri Mukuru yashimiye abana, inshuti z’abana bitabiriye uyu munsi ari benshi cyane kandi bafite ubushake, yashimiye kandi na komisiyo ku rwego rwa Diyosezi kuba yazirikanye uyu munsi ngarukamwaka ikohereza uyihagararira muri ibi birori Bwana Innocent TUYISENGE. Padiri Mukuru yasabye abana n’inshuti z’abana gukunda yezu uri mu Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya, abasaba kandi gukunda ishuri ndetse no kwitabira imiryango ya Agisiyo Gatolika.

Mu butumwa yatanze, umukangurambaga w’abana ku rwego rwa diyosezi Bwana Innocent TUYISENGE, yibukije abana ibikorwa bagomba kuzakora muri Noveni itegura umunsi mpuzamahanga w’iyogezabutumwa ry’abana uzahimbazwa kuwa 05/01/2020: Ibikorwa by’urukundo, gutanga ituro ry’uwo munsi kugira ngo bashyigikire ibikorwa bya Papa … Yashishikarije abana kandi gukunda Misa, bakirinda kurangara no kurangaza abandi igihe bari mu Misa cyangwa gusiba mu Misa.

Mu dushya twaranze uyu munsi, ni aho abana bitoza gufata Ijambo ry’imana mu mutwe, bahereye ku Ivanjili. Abana bakoze uwo mwitozo bagera kuri 34, aho buri mwana yari yarafashe imirongo irenze cumi n’itanu mu mutwe akayisangiza abandi bana. Hari n’umwana watubwiye ibitabo bigize Bibiliya byose mu mutwe. Ikindi cyaranze uyu munsi, ni uburyo abana insanganyamatsiko ijyanye n’umwaka w’ukaristiya bayumvise kandi bakigisha abandi bakoresheje ibimenyetso n’indirimbo zijyanye niyo nsanganyamatsiko.

Ibirori byasojwe n’ubusabane no kwidagadura mu mbyino zisobanura Patronage icyo arincyo, imbyino zirata Yezu uri mu Ukaristiya ndetse no gutanga ibihembo kuri buri Santarali. Hanahembwe kandi abana bose babaye abammbere mu ishuri.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA