Muri Paruwasi Nyakinama abamaze iminsi bitegura kwinjira muri Kolping Family bakoze amasezerano

Ku Cyumweru tariki 19 Mutarama 2020, muri Paruwasi Kristu-Mwami Nyakinama abari maze amezi 7 bitegura kwinjira mu muryango wa “Kolping Family”, bakoze amasezerano abemerera kuba abanyamuryango. Ibyo birori byabaye mu gitambo cya Misa cyatangiye Saa 7h00 cyayobowe na Padiri Festus NZEYIMANA,Omoniye w’umuryango mu Rwanda.

Mu nyigisho yatanze, PadiriFestus, agendeye ku masomo yo ku Cyumweru cya 2 gisanzwe, yavuze ko atwereka uko Imana yadutoye ngo tuyibere Intumwa. Yagize ati “ Imana yaradukunze cyane, yemera kohereza Yezu Kristu, imuha ubutumwa bwo kuza kudukiza icyaha. Natwe kandi buri wese afite ubutumwa yahawe muri Batisimu bwo kwamamaza Inkuru Nziza no kuba umuhamya w’urukundo n’impuhwe z’Imana”. Mu gusoza yasabye abasezeranye gukomera ku masezerano yabo ya Batisimu ndetse n’ay’umuryango wa Kolping, baharanira kurangiza neza ubutumwa bwabo, barangwa n’urukundo, bitangira abakene, bafasha intabwa, abarwayi, imbabare n’abandi, no gufatira urugero k’Umuhire Padiri Adolph Kolping.

Padiri Mukuru wa Paruwasi, ari nawe Padiri Omoniye w’umuryango muri Paruwasi Padiri Dominique IYAMUREMYE SEBARATERA MIC, yashimiye abaje gutangiza uyu muryango byumwihariko Madame Consolatha TWAMBAZIMANA, ndetse n’abumvise ibyiza byawo bakawinjiramo maze kuri uwo munsi bakaba barakoze amasezerano abemerera kuba abanyamuryango. Yavuze ko nawe yari atazi uyu muryango n’imikorere yawo none akaba yarawumenye kandi akawukunda, yifuje ko kubera ibyiza byawo iyaba byashoboka ko abakristu bose bawinjiramo. Mu gusoza yasabye abasezeranye ibintu 3: yagize ati “Bakristu bavandimwe, nimurangwe no kuba abagabuzi b’Amahoro, mube urumuri rumurikira abandi kandi mube intangarugero muri Kiliziya ndetse n’ahandi hose muri iy’isi”.

Madame Dancille MUJAWAMARIYA,Umuhuzabikorwa w’umuryango mu Rwanda, yabanje gushimira abagize uyu muryango, ko nubwo batari bakabaye abanyamuryango kuburyo buzwi bamaze kugera kuri byinshi, akaba afite icyizere ko ibikorwa bizarushaho kwiyongera kandi bikabafasha kubaho neza kuri Roho no ku mubiri nkuko babirahiriye mu masezerano. Yabasabye gukomeza kwiteza imbere bagendeye ku ntego y’umuryango kandi abizeza ko igihe cyose bamukeneye azaza. Yavuze ko nubwo bamaze iminsi mu rugendo bitegura gusezerana, bakaba basezeranye, bitavuze ko urugendo rurangiye ahubwo ko urwo batangiye rukomeye.

Umuryango wa Kolping watangiye muri Paruwasi Nyakinama tariki 19 Gicurasi 2020, utangirana n’abanyamuryango 27, none muri bo 20 biteguye neza bakaba basezeranye. Ubu bakaba babaye abanyamuryango nk’abandi. Abari muri uyu muryango wa Kolping mu Rwanda ni 4681 habariwemo abamaze gusezerana kuri uyu munsi. Ni umuryango w’Abalayiki Gatolika washinzwe n’Umupadiri w’Umudage witwa Adolph Kolping; ukaba ufite intego 3: “Senga, Iga, Kora”

Uyu munsi mukuru waranzwe n’ibyishimo, gutanga impano, ubusabane n’ibindi. Abasezeranye bahawe impano y’amafaranga ibihumbi 550.000 byo kugurira itungo buri munyamuryango, nabo bakaba bazaziturira bagenzi babo bazabakurikira.

Sylvestre HABIMANA