Muri Paruwasi Butete bashoje icyumweru cy’umuryango

Ku Cyumweru tariki ya 16/02/2020 muri Paruwasi ya BUTETE yaragijwe Mutagatifu Yohani Pawulo II, hasojwe icyumweru cy’umuryango aho ingo zigera kuri 52 zasubiye mu masezerano yabo y'ugushyingirwa. Hari mu gitambo cya Missa yasomwe na Padiri Achille Bawe ushinzwe ikenurabushyo ry'ingo muri Diyosezi ya Ruhengeri akanakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Butete.Yasabye abubatse ingo bose kugaruka Ku byishimo byarangaga Adamu na Eva muri Edeni anabasaba kwirinda gutera Imana umugongo kuko ari ukwivana mu byishimo duhabwa no kumvira Imana.

Abasubiye mu masezerano yabo y'ugushyingirwa bahanye ibiganza umugabo n'umugore buri wese asubira mu isezerano yamugiriye ku munsi w'ugushyingirwa kwabo. Nyuma y'umugisha w'impeta buri mugabo n'umugore bazambikanye nk'ikimenyetso cy'urukundo n'ubudahemuka basezeranye.Izi ngo kandi nizo ngo z'icyitegererezo za Paruwasi ya BUTETE nk'uko bigaragara ku mpuzankano yabo (uniforme).

Misa ihumuje habaye ubusabane ari naho abagize izi ngo bahanye impano buri wese yabaga yateguriye umufasha we. Ubusabane kandi bwaranzwe no gucinya akadiho mu ndirimbo zituje za Orchestre Impala zirimo amagambo meza y'urukundo.

NKERABIGWI Fabien