Muri iyi myaka 32 ishize ndishimye, nishimiye Ubutumwa, nizihiwe no kuba Intore ya Nyagasani

Ayo ni amagambo yatangajwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, kuri uyu wa kane tariki ya 08 Nzeri 2022, mu gitambo cya Misa yahimbarije muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, ubwo kiliziya y’isi yose yahimbazaga umunsi mukuru w’ivuka rya Bikira Mariya, uyu munsi kandi ukaba uhura neza n’umunsi Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yakiriyeho ingabire y’Ubupadiri yahawe na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II, ku itariki ya 08 Nzeri 1990, ubwo yari mu ruzinduko rwa gishumba mu Rwanda, aho yahimbarije igitambo cya Misa i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi agatangiramo isakaramentu ry’ubusaseridoti ku ba Diyakoni 31, harimo abanyarwanda 25 n’abandi 6 bo mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

Bamwe mu banyarwanda bahawe iri sakaramentu kuri uyu munsi harimo Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arkiyepiskopi wa Kigali ; Padiri Déogratias NIYIBIZI na Padiri Léopold ZIRARUSHYA ba Diyosezi ya Ruhengeri. Iki gitambo cya Misa Umwepiskopi akaba yagihimbaje akikijwe n’abasaseridoti batandukanye biganjemo abatuye mu rugo rwe n’abakarera ubutumwa kuri paruwasi Katedrale ya Ruhengeri hari n’abihayimana n’abakristu benshi bari bakereye guhimbaza uyu munsi mukuru w’ivuka rya Bikira Mariya ndetse no gushimira Imana kubera isabukuru y’imyaka 32 y’ubupadiri ya Nyiricyuhahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA.

Mu nyigisho ye, Musenyeri Visenti HAROLIMANA yibukije ko guhimbaza umunsi mukuru w’ivuka rya Bikira Mariya ari umusogongero w’ibyishyimo dutegereje nk’imbaga y’abantu mu buzima bw’iteka, yagarutse ku ruhare rukomeye umubyeyi Bikira Mariya yagize mu mateka y’ugucungurwa kwa muntu, maze ahamagarira abakristu bose gukunda no guha umubyeyi Bikira Mariya agaciro akwiye tukamwigana mu kuvuga nkawe karame twemera ko ugushaka kw’Imana gukorwa muri twe, kuko buri wese muri twe Imana yamuremye imufiteho umugambi.

Mu izina ry’abasaseridoti, abiyeguriyimana n’abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri, Nyakubahwa Musenyeri Gabini BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi yafashe ijambo yifuriza Umwepiskopi isabukuru nziza, amwifuriza gukomeza kugira imbaraga mu butumwa yahamagariwe, amwizeza ko abasaseridoti, abiyeguriyimana n’abakristu ba Diyosezi ya Ruhengeri badahwema kandi batazahwema kumusabira.

Mu ijambo rya Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, yashimiye Imana yamwigombye ikemera kumutorera kuba umusaseridoti ndetse ikagera naho imutorera kuba Umwepiskopi none imyaka 10 ikaba ishize ashikirijwe inkoni y’ubushumba. Umwepiskopi yashimiye abasaseridoti, abiyeguriyimana n’abakristu baje kwifatanya nawe guhimbaza iyi misa aboneraho kubasaba gukomeza kumusabira kugira ngo ashobore gukomeza kurangiza neza inshingano ze zo gukomeza kuyobora imbaga y’Imana ayiganisha aho Nyagasani yifuza. Yagarutse ku kintu gihora kimugaruka mu mutima iyo azirikana ibyishimo yagize kuri uwo munsi harimo inyigisho mutagatifu Papa Yohani Pawulo II yabagejejeho kuri uwo munsi, aho yabibukije ko ingoma y’Imana ituri hafi, buri munsi kandi Umwepiskopi azirikana ibintu bitatu Papa yabibukije bikwiye kuranga umusaseridoti ndetse:

  1. Kwamamaza, kumenyekanisha inkuru nziza ya Yezu Kristu no kwitangira ubutumwa bwa kiliziya mu buryo bufatika ;
  2. Kuba umugabuzi w’indahemuka w’amabanga y’Imana binyuze mu gutanga amasakaramentu cyane cyane isakaramentu ry’Ukaristiya n’isakaramentu ry’imbabazi ;
  3. Kubaka ubumwe bwa kiliziya, bahuriza hamwe umuryango w’Imana bunze ubumwe n’umwepiskopi.

Mu gusoza ijambo rye yongeye gushimira Imana yamutoye kandi akaba kugeza uyu munsi akomeje kuryoherwa no kwishimira ingabire y’ubupadiri. Yabivuze muri aya magambo « Muri iyi myaka 32 ishize ndishimye, nishimiye ubutumwa, nizihiwe no kuba intore ya Nyagasani » yashimiye kandi abantu bose bagiye bamuha ubufasha butandukanye bwatumye akomeza kuryoherwa n’ubusaseridoti aho yatumwe hose haba mu Rwanda no mu mahanga, abasaba gukomeza kumusabira kugira ngo arusheho gukomeza kuryoherwa n’umuhamagaro we.

Isabukuru nziza mubyeyi wacu, Nyagasani akomeze abahunde ingabire n’imigisha y’igisagirane kandi abongerere imbaraga mukeneye kugira ngo mushobore gukenura uko bikwiye ubushyo yabaragije.

TUYISENGE Innocent
Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO