Muri Diyosezi ya Ruhengeri Umwepiskopi yahimbaje Mashami yunze ubumwe n’abakristu yaragijwe

Amasomo:- Mbere y’umutambagiro: Mt 21, 1-11

- Mu Misa: Ez 50, 4-7; Fil 2, 6-11; Mt 26, 14-75; 27, 1-66

Bavandimwe,

Kuri iki icyumweru cya mashami, dutangiye icyumweru gitagatifu. Ni icyumweru gikuru cyane mu buzima bw’abakristu, icyumweru kitwinjiza nyirizina muri Pasika, umunsi mukuru uhatse iyindi muri Kiliziya.

Nkuko mwabyumvise mu ntangiriro y’iyi mihango mitagatifu, hasigaye iminsi itandatu ngo Pasika y’abayahudi ibe, Yezu yasesekaye mu murwa wa Yeruzalemu aho azababara, agapfa ariko akazuka. Nkuko umuhanuzi Zakariya yabihanuye, Yezu yinjiye i Yeruzalemu yicaye ku ndogobe, imbaga y’abantu imwishimiye kandi imuririmbira nk’umwami (Reba Zak 6,9-10).

Icyubahiro imbaga yari ifitiye Yezu kigaragarira mu kwambika ibishura indogobe imuhetse n’amashami y’ibiti bashashe mu nzira ye. Bararirimba: “Hozana! Harakabaho mwene Dawudi! Nihasingizwe uje mu izina rya Nyagasani! Hozana, nahabwe impundu mu ijuru!” (Mt 21, 9). Baramuririmbira nk’umwami ariko Yezu ni we wenyine uzi uko ubwami bwe buteye. Si umwami nk’abami b’iyi si. Ni umwami udasanzwe kuko kubera kumvira ugushaka kwa Se n’urukundo akunda abantu yemeye kubambwa ku musaraba. Intebe ye y’inteko ni umusaraba.

Pawulo Mutagatifu abivuga neza iyo agira ati « N’ubwo yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa yigira nk’umugaragu, maze ku migirire ye agaragaza ko ari umuntu. …. Yemera kumvira ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba » (Fil 2,6-8). Turabona Yezu ugambanirwa na Yuda umwe mu nkoramutima ze, Yezu watereranywe na bose, Petero wari wiraririye (Mt 26,33) amwihakanye gatatu kose (Mt 26,74), Yezu wasuzuguwe, Yezu wagabijwe abagome, Yezu wicwa urw’agashinyaguro. Abamunabyeho ni Umubyeyi we Bikira Mariya na Yohani umwigishwa yakundaga n’abagore bamuririraga.

Yezu utararangwagaho inenge y’icyaha yarababaye cyane yicwa urwo agashinyaguro kubera twe, kubera ibyaha byacu. Urwo twari dukwiye ni we rwahamye. Ni wa mugaragu wa Nyagasani twumvise mu isomo rya mbere, wababaye, utega umugongo abamukubita, utega imisaya ye abamupfura ubwanwa, udahisha uruhanga rwe abamutuka bamucira mu maso (Reba Iz 50,4-7). Utigeze akora icyaha, kandi akaba atarigeze avuga ibinyoma, aratukwa, ariko ntasubize igitutsi, mu bubabare bwe ntawe akangara, ahubwo ariragiza umucamanza w’intabera. Yezu yajyanye ibyaha byacu mu mubiri we bwite ku musaraba, kugira ngo nitumara gupfa ku byaha, tubeho mu butungane. Ni we nyir’ibikomere byadukijije (reba 1 Pet 2,22-24). Koko “Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti ze” (Yoh 15,13). Twacunguwe n’amaraso afite agaciro gakomeye.

Twavuga iki ku mibabaro yo muri ibi bihe ? Hariho imibabaro myinshi kubera impamvu nyinshi hirya no hino ku isi. Ubu icyo duhuriyeho ni akaga gatewe n’icyorezo cya koronavirusi : abakomeje guhitanwa na yo, abarwayi hirya no hino kw’isi, abaremerewe n’ingaruka zacyo : inzara n’ubukene, n’ibindi bishamikiyeho. Hari imibabaro umuntu ashobora kuba yihariye : umusaraba we agendana buri munsi. Mu buzima bwacu duhura n’ibigeragezo ariko uwa Kristu arangwa n’ukwizera Imana itivuguruza mu rukundo rwayo.Yezu yatsinze urupfu, ni muzima. Ni we mizero y’abakristu n’umukiro w’abihebye nkuko Mutagatifu Krizostomi abivuga.Yezu ati “Ushaka kunkurikira nafate umusaraba we maze ankurikire’ (Mt 16,24). Ukunda Imana ahobera umusaraba we yishimye akurikiye Kristu watsinze. Icyo gihe uwo musaraba we ntumuremerera. Naho umugomeramana awutwara yijujuta kandi ukamuvunira ubusa. Iyo duhimbaza amayobera y’ububabare, urupfu no kuzuka bya Yezu Kristu si ukwibuka iby’ejo hashize, amateka, ahubwo ni ugusangira amizero y’iki gihe. Mu rupfu n’izuka rya Yezu duhimbaza urukundo rw’Imana rurusha urupfu imbaraga. Ibyo biradukomeza mu rugamba rw’ubuzima turimo maze tukanyura mu bigeragezo twemye.

Bavandimwe, twinjiye muri iki cyumweru gitagatifu, tuzirikane ukuntu Imana yadukunze kugera ubwo yohereza Umwana wayo w’ikinege ngo arokore bene muntu. Dutware imisaraba yacu tutinuba, tumukurikire tutadohoka maze tuzasangire na we ikuzo ry’izuka.

Mbifurije kwinjira neza muri iki cyumweru gitagatifu cyo muri uyu mwaka duhimbaza ku buryo budasanzwe kubera ibi bihe bidasanzwe turimo aho dukeneye imbaraga zidasanzwe ngo dukomere mu kwemera, mu kwizera no mu rukundo.

Dufite Imana, umubyeyi utigera na rimwe atererana abana be. Aba hafi ya buri wese mu gihe cyose akamuhera igihe ingabire akeneye. Ndabifuria kwakiza yombi ingabire zisendereye dukesha urupfu n’izuka by’Umwami wacu Yezu Kristu.

Twiringiye impuhwe z’Imana kandi twizeye ubuvunyi bw’Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Amen.

+Vincent HAROLIMANA
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri

Ubutumwa bw'Umwepiskopi

Kanda hano ubone ubutumwa.