Muri Diyosezi ya Ruhengeri hahimbarijwe Yubile y’urubyiruko ku rwego rw’Igihugu

Ku cyumweru tariki ya 25/08/2024 ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima muri Diyosezi ya Ruhengeri haturiwe Igitambo cy’Ukaristiya cyayobowe na Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali akaba na Perezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, ari kumwe na Nyiricyubahiro Myr Visenti Harolimana, umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri n’abandi bepiskopi bo mu Rwanda ndetse n’abapadiri benshi cyane. Ni Misa yo guhimbaza Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’icungurwa rya Muntu n’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda mu rwego rw’ikenurabushyo ry’urubyiruko. Ibyo birori byahuriranye no gusoza ihuriro rya 21 ry’urubyiruko gatolika ku rwego rw’igihugu ryabereye muri Diyosezi ya Ruhengeri kuva ku wa 21 kugeza ku wa 25 Kanama 2024. Muri iryo huriro, urubyiriko rwazirikanye kuri iyi nsanganyamatsiko: «Nimwishimire amizero mufite muri Kristu (Rom 12, 12)», kandi rushishikarizwa guhora barangamiye Nyagasani Yezu Kristu, We soko y’amizero, amahoro n’ubuvandimwe twese twifuza kandi tunyotewe, by’umwihariko muri iyi si ya none yibasiwe n’imihengeri y’amoko yose.

Mu butumwa yagejeje ku bantu bitabiriye ibyo birori, Nyiricyubahiro Antoni Karidinali Kambanda, yashimiye abogezabutumwa bitangira urubyiruko kugira ngo rumenye Inkuru Nziza y’umukiro. Yamenyesheje urubyiruko ko Kiliziya Gatolika irwitayeho by’umwihariko mu kurufasha kugera ku iterambere rya muntu wuzuye n’imibereho myiza. Yarwibukije ko ari rwo mbaraga n’amizero ya Kiliziya n’igihugu, arusaba kwirinda ikibi cyose cyarwangiriza ubuzima. Yagize ati: «Rubyiruko, ni mwe benshi bagize umuryango w’Imana Kiliziya, ni mwe benshi mugize abaturarwanda kandi ni mwe Kiliziya y’uyu munsi n’iy’ejo. Ni mwe Rwanda rw’uyu munsi n’u Rwanda rw’ejo. Ni yo mpamvu dukwiye kubitaho». Yarusabye kwirinda ubwoba no kwiheba rwibaza uko ejo ruzaba rumeze, arukangurira gushingira amizero yarwo kuri Nyagasani, rumushimira ibyiza yarugejeho, runamuragiza imigambi myiza rwifitemo. Yarusabye kuba maso, gushishoza rugakora ibishimisha Imana, rwirinda ingeso mbi n’ikindi kintu cyose cyakangiriza ubuzima bwarwo. Yarukanguriye kwitabira Imiryango y’Agisiyo Gatolika, guha umwanya Ijambo ry’Imana no kwihatira kwera imbuto nziza nyinshi muri iyi yubile kandi ashima uruhare rukomeye rugira mu buzima n’ubutumwa bwa Kiliziya. Mu gusoza, Karidinali yasabye abasaseridoti, ababyeyi n’abarezi kurushaho kwita ku rubyiruko aho ruri hose no mu buryo bwose bushoboka, anashimira Diyosezi ya Ruhengeri yakiriye neza cyane ihuriro rya 21 ry’urubyiruko n’ubuyobozi bwa Leta y’u Rwanda budahwema kwita ku rubyiruko.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, akaba na Visi-Prezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, yibukije urubyiruko ko Yubile ari igihe cyo gushimira Imana, gusubiza amaso inyuma no gufata imigambi mishya yo kujya mbere. Yaruhamagariye kurushaho gukomera mu kwemera, kugendana na Yezu Kristu wazutse nk’abigishwa b’i Emawusi, no gufata icyemezo cyiza cyo gutera umugongo ibigirwamana bikurura benshi birimo ifaranga, ubutegetsi, kwishimisha n’ibindi. Yarwibukije ko muri iyi yubile ari igihe cy’amahitamo meza, igihe cy’imigambi myiza irukwiriye. Yarurarikiye gukomera kuri Kristu aho rushobora kuvoma imbaraga z’amizero, rukumva rutekanye runafite amahoro. Yarwifurije kumenya kwakira no kurangamira Kristu Soko y’amahoro n’ibyishimo bisendereye n’inzira iboneye y’ibisubizo. Yarwifurije kwirinda ikintu cyarutundakanya na We, ahubwo bagahora bamurangamiye igihe cyose n’ahantu kugira ngo babone amizero, amahoro n’ubuvandimwe.

Nyiricyubahiro Musenyeri Papias Musengamana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Byumba akaba na Perezida wa Komisiyo y’Abepiskopi gatolika mu Rwanda ishinzwe ikenurabushyo ry’urubyiruko yifurije urubyiruko Yubile nziza. Arwibutsa ko Kiliziya irukunda kandi irukomeyeho. Yarushishikarije kwitabira no guha ingufu imiryango y’Agisiyo Gatolika mu ma Paruwasi no mu mashuri kuko irufasha gukura runogeye Imana. Yarumenyesheje ko forum yarwo ku rwego rw’igihugu izajya isimburana n’urugendo nyobokamana i Kibeho. Arwibutsa ko urugendo nyobokamana rwarwo ruzakorwa mu mwaka utaha wa 2025 naho forum yarwo ku nshuro ya 22 ikazabera muri Diyosezi ya Byumba mu mwaka wa 2026. Yarurarikiye kuzihatira gusoma igitabo gishya cyasohotse gikubiyemo inyigisho z’abifuza gushinga ingo cyateguwe na Komisiyo y’Abepiskopi ishinzwe umuryango. Anarumenyesha ko hari gutegurwa gatigisimu y’urubyiruko mu rurimi rw’ikinyarwanda izabageraho mu minsi iri imbere.

Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yashimiye Kiliziya Gatolika kubera umusanzu itanga mu iterambere ry’igihugu, ayizeza kuzakomeza gufatanya. Yashishikarije urubyiruko kurushaho kurangwa n’imigenzo myiza ya gikristu yuzuzanya n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, abasaba ku buryo bw’umwihariko gukunda umurimo no kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi, ubusambanyi, icuruzwa ry’abantu, gukoresha nabi ikoranabuhanga n’ibindi bibi byose.

Nyuma ya Misa n’ubwo butumwa bwiza bwatanzwe, habaye ubusabane. Urubyiruko rungana n’ibihumbi bine na magana arindwi na mirongo itanu na bane (4754) rwatuturutse mu ma Diyosezi yose yo mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, abashyitsi bo mu nzego za Leta, abasaseridoti, abihayimana n’abandi bakristu bitabiriye ibyo birori banyuzwe n’ukuntu bakiriwe neza cyane muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Marie Goretti Nyirandikubwimana



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO