“Mujye muhora mwiyambaza kandi mukurikiza urugero rwa Bikira Mariya” Myr Visenti HAROLIMANA

Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yasabye ababikira basezeranye burundu mu muryango w’ababikira b’Abasomusiyo guhora biyambaza kandi bakurikiza urugero rwa Bikira Mariya Umuja w’Imana mu buzima bwabo bwa buri munsi. Umwepiskopi yabibasabye ubwo yahaga umugisha amasezerano yabo yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Werurwe 2021 muri Kiliziya ya Paruwasi Rwaza. Ababikira baseranye burundu ni Mama Marie Rose MUKAMANA, Mama Christina UWAYISABA na Mama Celine NDAMUKUNDA ; hari kandi n’ababikira bashimira Imana kubera Yubile y’imyaka 25 na 50 bamaze biyeguriye Imana mu muryango w’Ababikira b’Abasomusiyo. Abo ni Mama Illuminata Marie DUSENGE (Wizihizaga imyaka 25) na Mama Immaculata MUKAMURIGO (wizihizaga imyaka 50). Muri iki gitambo cy’ukaristiya, Umwepiskopi yarakikijwe na Myr Jean Marie Vianney GAHIZI, igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Myr Gabin BIZIMUNGU, igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, abasaseridoti benshi baturutse mu madiyosezi atandukanye agize Kiliziya z’u Rwanda, n’abihayimana benshi batanduikanye n’imbaga y’abakristu. Hari kandi n’ubuyobozi bwite bwa Leta buhagarariwe n’Umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Jeannine NUWUMUREMYI.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yibukije abakristu bose ko ababikira basezerana burundu baba bateye intambwe ikomeye kandi idasubira inyuma, akaba ariyo mpamvu abakristu bose bakwiye kujya babasabira umunsi ku wundi nk’uko nabo badahwema kudusabira.

Agendeye ku ijambo ry’Imana twasomewe mu Misa (Iz 6, 1-8; 1Kor 1, 26-31; Mk 10, 28-30), Umwepiskopi yibukjije ko rifite icyo ryibutsa buri wese mu muhamagaro we ari umusaserdoti, ari uwiyeguriyimana, ari abubatse ingo cyangwa abitegura gutera izo ntambwe. Yagize ati, “Imana yaduhamagariye kugera ku byishimo bidashira mu ngoma yayo. Ibindi ni ubusa kuko usibye ko bitatugeza ku byishimo n’amahoro nyabyo, biyoyoka nk’umuyaga”. Yakomeje akangurira abakristu bose ko bakwiye guha umwanya Imana mu buzima bwabo aho gutwarwa n’ibintu. Yagize ati, “koko rero Imana niyo idushoboza. Iyo turi mu byayo idukomeresha ingabire zayo, iyo dukora ibyayo iduha ijambo ryayo n’imbaraga zayo (…) iyo twemera intege nke zacu tudaca iruhande nibwo twumva ijwi ry’Imana riduhumuriza: Humura turi kumwe ndagutabara(reba Yer 1, 8) maze tugasubiza umutima impembero, maze ibitangaza by’Imana n’ubuntu bwayo bikagenda byungikanya”.

Umwepiskopi yahanuye kandi ababikira bagiye gukora amasezerano basezerana kumvira, ubukene n’ubusugi kubera ingoma y’Imana. Yabahanuye muri aya magambo: “Mujye muhora mwibuka ko kumvira ari ugukunda Yezu, ukamukurikiza kugera aho uba utagikora ugushahaka kwawe ahubwo ugushaka kw’Imana kwigaragaza ku buryo bwinshi cyane cyane mu bashinzwe kukuyobora. Ubukene si ubutindi ahubwo ni ukwanga kuba umucakara wa bintu ugategereza byose ku Mana. Ubusugi ni ukwiyegurira Imana wese, ukaba uwayo gusa ukayegurira ubuzima bwawe n’ibyawe byose.” Umwepiskopi yasoje inyigisho ye abasaba guhora biyambaza kandi bakurikiza urugero rwa Bikira mariya umuja w’Imana waranzwe no kwicisha bugufi no kwirundurira wese muri Nyagasani. Abibutsa ko bakwiye gukomezwa n’uko ubahamagara ari indahemuka bityo ko nabo bakwiye kwirinda kuba ba bihemu.

Mbere y’umugisha usoza igitambo cy’Ukaristiya, hatanzwe ubutumwa butandukanye bugamije gushimira ibyiza umuryango w’Ababikira b’Abasomusiyo

Mu ijambo ry’umuyobozi w’akarere ka Musanze Madame Jeannine NUWUMUREMYI, yashimiye umuryango w’Ababikira b’Abasomusiyo uruhare bagaragaza mu kubaka igihugu cy’u Rwanda ndetse n ‘abanyarwanda igihugu cyifuza. Yagize ati, “mukora akazi gakomeye ko kuturerera. Nubwo bitoroshye ariko murabishobora”. Yabivuze atanga ubuhamya nk’umubyeyi waharereye akaba ahamya adashidikanya ko uburere n’ubumenyi umwana we afite aribo abikomoraho. Yibukije ababikira basezeranye burundu ko ubutore Imana yagizemo uruhare, byanze bikunze Imana igufasha kubusohoza. Abasaba gukomera ku isezerano bagiranye n’Imana kandi abizeza inkunga y’isengesho. Yagize kandi nicyo asaba urubyiruko. Yagize ati, “Rubyiruko rwacu, nimutuze. Mutuze muri iyi rwaserera y’iby’isi, nimutuza mugatega amatwi muzafata icyemezo maze mujye mu nzira Imana yabateguriye”. Madame Jeannine yakomeje ashima ubufatanye buri hagati ya kiliziya gatolika n’akarere ka Musanze. Yasoje ijambo rye yizeza Umwepiskopi ubufatanye buhoroho kdi ku buryo burambye mubyo akarere gakora atekereza byateza imbere umuryango w’Imana uri muri Kiliziya ya Diyosezi Ruhengeri.

Mu ijambo ry’umukuru w’umuryango w’ababikira b’Abasomusiyo mu Rwanda na Tchad Mama Illuminata Maria DUSENGE, yashimiye abantu batandukanye babahora hafi binyuze cyane cyane mu isengesho. Yasabye abateraniye aho bose ko bakomeza kubafasha mu rugendo rwabo rwo kwitagatifuza, abizeza kandi ko na bo bazakomeza kubasabira mu isengesho ryabo rya buri munsi. Mu ijambo ry’abasazeranye, bagaragaje ibyishimo byabo bashimira Imana yabafashije bakaba bageze aho bakora amasezerano ya burundu, bashimira umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri wakiriye amasezerano yabo, bashimira umukuru w’umuryango w’Ababikira b’Abasomusiyo wabakiriye, ababikra bakorana ubutumwa, ababyeyi, abarezi babo mu nzego zitandukanye, abiyeguriye Imana mu miryango inyuranye, abasaseredoti n’abandi bose baje kubashyigikira. Basabye kandi inkunga y’isengesho kugira ngo umugambi bifitemo wo kunoza umubano wabo n’Imana uzabe koko umugambi uhamye bakorera Imana na Kiliziya batiganda. Bwana Emmanuel MUNYAMBANZA, umubyeyi uhagarariye abandi babyeyi bafite abana basezeranye burundu, mu ijambo rye yasabye abana babo gutuza bakaguma mu rukundo rw’Imana bakirinda kuyibangikanya n’ibindi bintu cyangwa se abandi bantu.Yabijeje ko nk’ababyeyi, batazadohoka ku nshingano zabo zo kubasengera babasabira umugisha ku Mana kugira ngo barusheho kuyitunganira.

Mu butumwa bwihariye Umwepiskopi yageje ku bakristu bose bari bateraniye muri Kiliziya ya Rwaza yashimiye umuryango w’Abasomusiyo umwanya wahaye umuryango wImana kugira ngo uzirikane ku mabanga yayo. Yashimye ubwitange bwabo mu butumwa, uruhare bagira mu kunganira basasaeridoti hirya no hino mu butumwa bwabo, cyane cyane uruhare bafite mu burezi bw’umwana w’umukobwa, ba mutima w’urugo. Yagize ati, “uruhare mufite ni uruhare rukomeye cyane kuko iyo ureze neza umwana w’umukobwa, uba utanze umuganda mu kubaka urugo rwiza. Noneho mu kumwongerera ubushobozi bigatuma umwana w’umukobwa agira uruhare mu iterambere ry’igihugu na kiliziya afatanije na basaza be”. Yabashimiye ku buryo bw’umwihariko uburyo bareze abana benshi bafite uruhare mu kubaka igihugu na kiliziya, abihayimana benshi batandukanye bareze mu myaka isaga 60 bamaze mu burezi i Rwaza. Ku buryo bw’umwihariko, yababwiye ko Diyosezi ya Ruhengeri ibashimira urugo rushya baherutse gufungura mu mugi wa Musanze bagamije kurera abana b’abakobwa bifuza kwiyegurira Imana. Umwepiskopi yasoje ubutumwa yibutsa ko ababikira basezeranye burundu mu bihe bitoroshye, ibihe bikomeye by’amateka y’isi mu buzima bwa Kiliziya no mu butumwa bwayo. Akomeza avuga ko kubera iyo mpamvu, Kiliziya ikeneye abihayimana b’intwari bahagarara neza aho batumwe, bagatanga ubuhammya bwiza, bakerekana ko bahisemo kandi bagahitamo neza. Nyuma y’umugisha usoza, Umwepiskopi ari kumwe n’abasaserdoti, abihayimana n’umuyobozi w’akarere ka Musanze ndetse n’ababyeyi b’ababikira basezeranye burundu baherekeje ababikira basezeranye burundu n’abizihije yubile mu rugo rwabo bafata ifoto y’urwibutso banishimira ingabire yo kwiyegurira Imana bijyanye n’uko byari byateguwe mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya koronavirusi.

Abihayimana n'abakristu bari bitabiriye uyu munsi w'amasezerano yo kwiyegurira Imana burundu na Yubile bari benshi

Ababikira basezeranira Imbere ya Mama mukuru w'umuryango n'umwepiskopi ko biyeguriye Imana iteka ryose

Ababikira bakoze Yubile bavuga isengesho ryo kuvugurura amasezerano yabo

AUmuyobozi w'akarere ka Musanze ageza ijambo ku bakristu

Umwepiskopi ari kumwe n'abasezeranye burundu hamwe n'abakoze Yubile

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA
Uhagarariye Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO