Mu kutwihaho ifunguro n’ikinyobwa, Yezu yagaragaje urukundo rwitanga kugera ku Musaraba

"Mu kutwihaho ifunguro n’ikinyobwa, Yezu yagaragaje urukundo rwitanga kugera ku musaraba" ayo ni amwe mu magambo akubiye mu butumwa Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI yatanze ku wa gatanu tariki 4 Kamena 2021 mu misa yasomye muri gahunda y’iminsi ine yo guhimbaza amakoraniro y’Ukaristiya mu rwego rwa Diyosezi.

Uwo munsi wabimburiwe n’ikiganiro cyatanzwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA, umusaseridoti wa Diyosezi ya KABGAYI, ikurikirwa no gushengerera Yezu mu Isakaramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya nuko dusoza n’igitambo cya misa cyayobowe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya RUHENGERI akikijwe n’abasaserdoti baturutse mu maparuwasi yose agize Diyosezi ya Ruhengeri. Hari kandi n’abihayimana bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri. Mu kiganiro yatanze, Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA yibanze ku gaciro k’Ukaristiya mu buzima no mu butumwa bw’abasaserdoti n’abihayimana. Ikiganiro cyo yagitanze mu ngingo enye:

  • Ukaristiya ni umugati w’abamalayika.

Ni Umugati utangwa n’Imana. Ni ingabirano y’Imana, umugati wamanutse mu ijuru. Ni ikimenyetso cy’urukundo n’ubuntu by’Imana. Ni Yezu Kristu ubwe, Jambo w’Imana wigize umuntu, uhora urangamiwe kandi ushengerewe n’abamalayika.Twagombye natwe gutangarira icyo Gitangaza cy’ubuntu bw’Imana. Yaradukoreye, iduha ibigenewe abamalayika : « Man hu ». Dukwiye kandi guhora twibuka ko mu Gitambo cy’Ukaristiya, tutari twenyine. Turi kumwe n’abatuye ijuru kandi dusenderezwa inema n’imigisha by’ijuru.

  • Ukaristiya ni ifunguro ry’abagenzi.

Ukaristiya ni impamba y’abagenzi. Ni ifunguro ridutera imbaraga mu rugendo turimo mu butayu bw’ubuzima bwa hano ku isi. Manu, umugati w’abagenzi yari ifunguro rya buri munsi. Natwe Ukaristiya igomba kutubera ifunguro rya buri munsi. Itandukanye rwose n’Isakramentu rya Batisimu duhabwa rimwe rizima ikatugira abana b’Imana. Ukaristiya yo tuzahora tuyikenera, nk’uko dukenera umugati udutungira umubiri.

Murabizi, uhagaritse kurya wapfa. Umukristu udahabwa Ukaristiya aba afite ibyago byo gupfa mu buzima bwe bwa roho. Twabyumvise kurushaho muri iki gihe cy’icyorezo cya Koronavirusi ; umuryango w’abakristu udatura igitambo cy’Ukarisitiya uba wugarijwe !

Hari n’abantu dufite amahirwe yo gutura Igitambo cy’Ukaristiya buri munsi, yo guhabwa Ukaristiya buri munsi. Ariko nk’Abayisraheli, hari ubwo dushobora gufatwa n’igishuko cyo kumva twarayirambiwe, twarayihaze, cyo kumva twarayihuzwe, dushaka no kuyisimbuza ibindi… Tukajya mu Misa duseta ibirenge. Twagerayo, tukibera mu bindi… cyangwa Misa ikaba koko ari iyo gusomwa gusa, cyangwa kumvwa gusa kubera akamenyero, agahato k’inshingano cyangwa kurangiza umuhango !

  • Umugati w’abana b’Imana

Ukaristitiya ni ifunguro ry’abavutse bundi bushya muri batisimu idukura ku ngoyi y’icyaha. Ni ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana n’ubuntu bwayo butagira urugero. Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza n’aho itanga Umwana wayo w’ikinege (Yh 3, 16).

Uhoraho yahaye Israheli manu nta kiguzi, kandi ititangiriye itama (Kuvusha nk’imvura umugati). Ukaristiya na yo ni impano y’ubuntu bw’Imana iduha nk’abana bayo ikunda byahebuje. Ukaristiya ni ifunguro ry’abana b’Imana bakeneye gukura.

Koko dukeneye gukura kugira ngo dushyike ku kigero cya Kristu. Dukeneye gukura mu rukundo rw’Imana kugira ngo twumve ubujyejuru, ubujyakuzimu, uburebure n’ubugari bwarwo. Yezu Kristu yaduhaye Ukaristiya ntagatifu nk’inkoramutima ze, nk’ikimenyetso cy’urukundo rugera ku ndunduro : yaradukunze byimazeyo maze aratwiha wese kandi atwihaho ifunguro ry’umubiri we n’amaraso ye.

  • Urwibutso rw’Isakramentu ry’Ukaristiya ni urwibutso rutubeshaho.

Hari uwavuze ati « Impano y’Imana itajyanye no kwibuka ntidusimbukisha urupfu. Kwibagirwa, ni ukwibura, ni ukurimbuka. Icyaha kitujyana mu rupfu gitangirana no kwibagirwa ibyiza Imana yatugiriye ». Niba dushaka kubaho nk’abakristu, nk’abasaseridoti, nk’abihayimana, ntituzibagirwe na rimwe Ukaristiya Ntagatifu. Ukaristiya ni Urwibutso rutubeshaho. Kuyibagirwa ni ugupfa ugashira. Ntituzibagirwe na rimwe iyo ngabirano isumba izindi. Ntuzibagirwe na rimwe Nyagasani Yezu wayitugabiye. Ukaristiya igomba kuba isoko n’indunduro y’ubuzima bwacu n’ubutumwa bwacu. Padiri mukuru w’Ars(Jean Marie Vianney) ati « Ibikorwa byose byiza tubishyize hamwe ntibishobora kungana n’Igitambo cy’Ukaristiya kuko ibyo bikorwa ari ibikorwa by’abantu, naho Misa ntagatifu ikaba ari Igikorwa cy’Imana ubwayo».

Buri wese muri twe na we niyisuzume : Mbanye nte n’Ukaristiya ya Nyagasani? Mbaniye nte mugenzi wanjye duhurira ku Meza matagatifu? Muri Communautés zacu tubanye dute? Aho ntitwiciyemo ibice? Aho ntitwamazwe n’amakimbirane ? Aho ntiharangwamo ubusumbane bw’abakire n’abakene? Aho ntiharimo abarya abandi bicwa n’inzara? Aho ntihuzuyemo ugusuzugurana ?

Mu gusoza ikiganiro, Padiri yifuje ko twese twaba ba « experts » mu guhimbaza Ukaristiya ntagatifu, mu gushengerera no kurangamira Yezu uri mu Ukaristiya. Ni bwo tuzaba turi mu nzira iboneye yo kuba muri iyi si ya none abahamya bahamye ba Kristu n’Inkuru Nziza ye.

Nyuma y’ikiganiro hakurikiyeho gushengerera Yezu mu isakaramentu ritagatifu ry’Ukaristiya nuko dusoza n’igitambo cya misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yaragize ati: "mu kutwihaho ifunguro n’ikinyobwa, Yezu yagaragaje urukundo rwitanga kugera ku musaraba. Umutima we wahuranyijwe icumu hakavubukamo amaraso n’amazi, ni urukundo rwitanga Yezu ararikira abe."

Umwepiskopi yavuze kandi ko mu guhimbaza Isakramentu ry’Ukaristiya, tuba duhimbaza urukundo rudatana n’impuhwe abe duhamagariwe kugaragaza, twebwe twese nkoramutima za Kristu ari umukristu muri rusange, ari umupadiri cyangwa uwiyeguriye Imana ku buryo bw’umwihariko. Yezu ati: umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. Naho udakunda, uwo ntiyamenye Imana, kuko Imana ari urukundo(1Yh 4,7-8). Urukundo rw’Imana rwigaragaje ubwo yohereza umwana wayo w’ikinege ku isi, kugira ngo tubeshweho na We, ngo abe igitambo cyo guhongerera ibyaha byacu(1Yh4,9-10).(..)Urukundo Yezu adukunda ni rwa rukundo rwitanga rutizigama, rwa rukundo rwiyibagirwa, urukundo rudaheza,...urukundo rugera ku ndunduro.

Umwepiskopi yasoje inyigisho yifuriza abasaseridoti n’abihayimana guhorana ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, n’urukundo rw’Imana Data n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA atanga ikiganiro

Abasaseridoti n'abihayimana bagize umwanya wo gushengerera Yezu uri mu Ukaristiya

Abasaserdoti bakora umutambagiro werekeza Altari ntagatifu

Abihayimana baturutse mu maparuwasi atandukanye bari bitabiriye ari benshi cyane

Padiri Célestin MBARUSHIMANA
Komisiyo y’itumanaho


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO