Mu iseminari nto ya Nkumba batangiye umwaka w’amashuri wa 2019

Ku cyumweru tariki ya 03 Gashyantare 2019, mu Iseminari nto yaragijwe Mutagatifu Yohani intumwa y’i Nkumba hatangijwe ku mugaragaro umwaka mushya w’amashuri 2019. Ni umuhango wari uyobowe na Nyakubahwa Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyozezi ya Ruhengeri Visenti HAROLIMANA, utari wabashije kuboneka kubera indi mirimo ijyanye n’ubutumwa.

Mu Gitambo cy’Ukaristiya ari nacyo cyatangarijwemo ko umwaka utangiye ku mugaragaro, Nyakubahwa Musenyeri yashimiye abaseminari n’abarezi babo ubwitange bagaragaza, yishimira intambwe nziza igenda iterwa. Afatiye ku masomo y’icyumweru cya kane gisanzwe, cyane cyane ku isomo rya mbere ryavugaga ibijyanye n’itorwa rya Yeremiya umuhanuzi, yibukije abarezi n’abarererwa mu Iseminari kujya bahora bazirikana icyateye Kiliziya gushyiraho amaseminari. Amaseminari yashyiriweho kugira ngo abayerererwamo bajye bagira amahirwe yo kunoza umuhamagaro wabo. Ntawe Imana yaremye igira ngo irangize umuhango. Buri wese yamuremye imushaka kandi imugenera inzira izamutera ibyishimo. Gushishoza ku muhamagaro ni uburyo bwo kwinjira mu cyo Nyagasani yaremeye umuntu. Nko mu gihe cya Yeremiya, na n’ubu Imana iracyahamagara abantu ariko kandi na n’ubu, abantu, cyane cyane urubyiruko, baracyashakisha impamvu zibabuza kwitaba ijwi ry’Imana ibahamagara, bijyanye n’ibihe turimo n’ibyo abantu bashyira imbere.

Zimwe muri zo zituruka ku uhamagarwa ubwe, nkuko byagendekeye Yeremiya, ni nko kwitinya, kwisuzugura cyangwa se kumva utewe ubwoba n’ubutumwa Imana iguhamagarira. Izindi zishingiye mu gutinya abantu, cyangwa se kwishingikiriza ku magambo y’uruca ntege abaturukaho. Musenyeri yashishikarije abaseminari kuba abantu bakuze badahungabanywa n’ibibonetse byose, bakazarangiza babasha kwifatira icyemezo k’ubuzima bwabo bw’ejo hazaza bishingikiriza kuri Nyagasani wabaremye. Ibyo bazabifashwemo n’isengesho no kugisha Inama abavandimwe Imana yabageneye. Agaruka ku Masomo n’imitsindire, mu izina ry’Umwepiskopi, yashimiye abaseminari bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange mu mwaka wa 2018, uko bitwaye neza, anasaba abandi bategereje gukora ibizamini kuzabyitwaramo neza kandi bose bagaharanira guhesha ishema ababyeyi babo ndetse na Seminari. Yabibukije ko byose bisaba kugira imyitwarire myiza no kumvira abarezi.

Abandi bafashe amagambo mu birori byaranze uyu munsi barimo Padiri Jean Bosco Baribeshya, umuyobozi wa Seminari, bahurije ku ntego yo guharanira uburezi bufite ireme, ikinyabupfura gihagije hatibagiwe kwiragiza Imana muri byose kuko niba Nyagasani atubatse inzu abubatsi baba bagokera ubusa (zaburi 127, 1). Kuri uyu munsi hanatashwe ibyumba bibiri bishya by’amashuri ndetse n’ubwiherero bwa kijyambere bwubatswe ku nkunga y’abana b’abadage, bukaba buzafasha mu kongera isuku mu Iseminari.

Mu gusoza twakwibutsa ko Seminari nto yaragijwe Mutagatifu Yohani y’i Nkumba ari ishuri rya Kiliziya Gatolika, Diyosezi ya Ruhengeri ryafunguye imiryango yaryo kuwa 05 nzeri 1988, kuru ubu rikaba rifite abaseminari 423, barimo 121 bahatangiye muri uyu mwaka. Seminari ifite abarezi 27, barimo abapadiri batanu bahakorera ubutumwa. Intego yayo ni ukurera Kiliziya n’u Rwanda itanga uburezi bufite ireme, bwubakiye ku isengesho n’umurimo unoze. Tuyifurije umugisha uturuka ku Mana!

Padiri Norbert NGABONZIZA