Misa yo gusabira Maman Ancilla NTAWUZASIGUNDI (bakunda kwita Belancila)

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 27/01/2021, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yasomye Misa yo gusabira Maman Ancilla NTAWUZASIGUNDI, umubyeyi wa Padiri André NTUNGIYEHE. Uyu mubyeyi yitabye Imana ku cyumweru tariki ya 24/01/2021 iwe mu rugo, aho ubusanzwe yari asanzwe afite uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso. Misa yatangiye saa 11h00 yitabirwa n’abantu 15 nk’uko amategeko yashizweho n’Inama y’abaminisitiri abiteganya mu rwego rwo kwirinda no kurinda abandi icyorezo cya koronavirusi.

Mu ijambo rye, Padiri mukuru wa Paruwasi Bumara, Padiri Eugène TWIZEREYEZU yashimiye Umwepiskopi wemeye kwitanga akaza guherekeza uyu mubyeyi, anihanganisha umuryango wa Padiri André NTUNGIYEHE.

Mu buhamya bwatanzwe na Padiri Léonard HATEGEKIMANA (Umupadiri wo mu muryango w’abapadiri bera – Les Pères blancs) yibukije uburyo Ancilla yarangwaga n’ishyaka n’umurava kandi akakira neza abaje bamugana bose. Yagarutse na none ku buryo bw’umwihariko uburyo uyu mubyeyi yari umuhanzi w’indirimbo cyane cyane indirimbo zirata Umubyeyi Bikira Mariya.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi agendeye ku masomo yari yateguwe (Yon 2, 3-10; Kol 3, 1-2; Yoh 14, 1-6) yibukije abateraniye aho bose ko Imana itigera itererana abayo kandi ko ifite ububasha bwo kudutabara. Umwepiskopi yagize ati: “Uyu mubyeyi duherekeje, ni Ingabire Imana yaduhaye. Imana yamuhaye ubuzima, imuha kubyara no guheka, imuha kuramba. Yabonye byinshi, yanyuze muri byinshi. Imana yamuhaye imbaraga, imuha ingabire yo kwihangana. Mu buzima bwe yaranzwe n’ukwemera kutajegajega, isengesho, guhabwa kenshi kandi neza amasakaramentu no kwiragiza Umubyeyi Bikira Mariya…. Umubyeyi Ancilla yumvise neza ko umukristu ukwiye iryo zina ari urangamiye iby’ijuru, aho kurangamira iby’isi biyoyoka nk’umuyaga…. Mu gusoza, umwepiskopi yagarutse na none ku bimwe dusabira uyu mubyeyi kuri uyu munsi tumuherekeza: “Turasabira uyu mubyeyi Ancilla ngo Imana yaharaniye n’umutima we wose, n’amagra ye yose, n’ubwenge bwe bwose (Reba Mt 22, 37-39), agahora yifuza kwibanira na Yo ubuziraherezo imwakire mu bayo. Turamusabira ngo asangire ibyishimo n’Umubyeyi Bikira Mariya hamwe n’abatagatifu bose. Turamusabira gusabagizwa n’ibyishimo byo guhura na Shebuja atari imbokoboko bakagirana ikiganiro cyiza kirangwa n’ibyishimo ku mpande zombie…Turamusabira ngo yumve Shobuja wanyuzwe agira ati: ‘Ni uko, mugaragu mwiza kandi udahemuka, wabaye inyangamugayo mu bintu bike, nzagushinga ibisumbyeho, ngwino wishimane na Shobuja (Reba Mt 25, 21.23)’. Umwepiskopi yasoje inyigisho ye akomeza kwihanganisha Umuryango wa Padiri André NTUNGIYEHE n’abakristu bose muri rusange.

Uyu mubyeyi Ancilla, abifuje kumutangaho ubuhamya ni benshi bitewe nuko yabaniraga neza bose, ariko ntabwo byashobotse kubera ibihe bikomeye by’icyorezo cya koronavirusi. Turagira ngo tubagezeho ubuhamya bwoherejwe n’umwana we Padiri André NTUNGIYEHE kubera ko nawe bitamushobokeye kuhaboneka. Ubwo buhamya murabusoma ku rundi rupapuro. Nyuma y’igitambo cy’ukarisitiya, imihango yo kumushyingura yakomereje iwe mu rugo.

Nyagasani amuhe iruhuko ridashira maze amwiyereke iteka aruhukire mu mahoro. Amen

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA
Perezida wa komisiyo y'itangazamakuru