Misa y’amavuta muri Diyosezi ya Ruhengeri, ku wa 28 Werurwe 2024

Tariki ya 28 Werurwe 2024, ku wa kane Mutagatifu, muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri haturiwe igitambo cya Misa y’amavuta. Cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Muri iyo Misa, amavuta y’abarwayi n’ay’abigishwa yahaweumugisha naho Krisima itaratatifuzwa. Habaye no gusubira mu masezerano ku basaseridoti bakorera ubutumwa muri Diyosezi ya Ruhengeri.

Umwepiskopi yibukije abasaseridoti ko Nyagasani yabizeye bitavugwa, abasaba kumenya agaciro k’umuhamagaro wabo no kuwubahisha, abifuriza gukomera ku isezerano bagiriye Imana. Yagize ati “Basaseridoti ba Nyagasani, Yezu yaratwizeye bitavugwa, adusangiza ubwo butumwa yahawe na Se. Umusaseridoti, umupadiri ni umuntu ukomeza umurimo wa Kristu wo gukiza isi muri ibi bihe no mu gihe kizaza kuzageza ihindukira rya Nyagasani”.

Umwepiskopi yabibukije ko bakwiye kumenya neza abo bari bo no kwimenya. Yagize ati “Tugomba kwimenya aho dufite imbaraga n’aho dufite intege nke mu kigero cya buri wese, ari abato, ari ibikwerere, ari n’abasaza. Umusaseridoti ahagarariye Kristu umusaseridoti mukuru mu kigero cye, mu ntege nke, ahagarariye Umusaseridoti mukuru ari We Yezu Kristu; ahamagariwe kwamamaza ashize amanga inkuru nziza y’agakiza atarya iminwa, ahamagariwe gutera ikirenge mu cya Yezu-Umusaseridoti atazuyaza. Ibyo akora byose akabikora mu izina rya Kristu kandi ashingiye ku bubasha yahawe na Kiliziya”.

Umwepiskopi yabajije abasaseridoti ikibazo kigira kiti “Musaseridoti, icyivugo cyawe ni ikihe?” Yabararikiye gukomatanya ibyivugo bya Pawulo Mutagatifu, bakabigira ibyabo. Yabararikiye kujya bahora bivugururamo ingabire bahawe igihe Umwepiskopi abaramburiyeho ibiganza. Yabifurije gukomera ku isezerano bagiriye Imana mu ruhame rwa Kiliziya no guharanira gutera ikirenge mu cya Kristu, Umushumba mwiza mu gutagatifuza imbaga baragijwe, gutera ikirenge mu cya Kristu, Umushumba mwiza mu gukuza ubuyoboke mu bo bashinzwe, gutera ikirenge mu cya Kristu kugira ngo baragire neza ubushyo Imana yabashinze bityo umuryango w’Imana uri mu Ruhengeri uhore wizihiwe.

Umwepiskopi yatangarije abakristu ko icyifuzo cyo gushinga Paruwasi nshya eshanu zizavuka, zikazaba urwibutso rwa Yubile y’impurirane iri kwizihizwa muri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda ariyo yubile y’imyaka 2025 y’icungurwa rya muntu na yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Ayo maparuwasi ni aya akurikira: Paruwasi ya Musanze izabyarwa na Paruwasi ya Katedarali ya Ruhengeri; Paruwasi ya Nyamugari izabyarwa na Paruwasi ya Mwange; Paruwasi ya Nkumba izabyarwa na Paruwasi ya Kinoni; Paruwasi ya Gashaki izabyarwa na Paruwasi ya Rwaza na Paruwasi ya Karuganda izabyarwa na Paruwasi ya Nemba. Yabashimiye urukundo, ishyaka, ubwitange n’umurava bagaragaza mu kwitangira ibikorwa by’iyi Diyosezi. Abararikira gukomeza guhuza imbaraga kugira ngo iyo gahunda y’ikenurabushyo ryegereye abakristu izagerweho. Yanibukije ko Diyosezi ya Ruhengeri ifite umugisha udasanzwe muri uyu mwaka kuko ifite abadiyakoni 10 bazahabwa ubupadiri ndetse n’abafaratiri 7 bazahabwa ubudiyakoni byose nibigenda neza.

Musenyeri Gabin Bizimungu, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA uburyo abahoza ku mutima. Amushimira umwiherero yabateguriye bakoze bitegura uwo munsi w’amasezerano basubiyemo. Ahamya kobawungukiyemo byinshi birimo no kurushaho kumenya neza abo bari bo. Yamwifurije isabukurunziza y’imyaka 12 amaze ari Umwepiskopi w’iyi Diyosezi.

Padiri Cassien Mulindahabi, Umunyamabanga wa Diyosezi ya Ruhengeri ni umwe mu bapadirib’iyi Diyosezi bari muri yubile y’imyaka 25 y’Ubusaseridoti ahamya ko gusubira mumasezerano yabo bibafitiye akamaro gakomeye karimo no kongera kuyiyibutsa, kuyazirikana,gushimira Imana no kuyiragiza mu butumwa bwa gisaseridoti yabahamagariye.

Abakristu batangaza ko batari indorerezi mu gukorera Diyosezi yabo ya Ruhengeri. Bashimaimpanuro bahabwa n’abasaseridoti, bakabifuriza umunsi mwiza.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO