MGR Visenti HAROLIMA yizihije umunsi mpuzamahanga w'umukene

Kuri iki cyumweru tariki ya 15 Ugushingo 2020 ku isi hose hizihijwe ku nshuro ya kane umunsi mpuzamahanga w’umukene. Uwo munsi wizihizwa buri ku cyumweru cya 33 cya buri mwaka, icyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Kristu Umwami mu mwaka wa Kiliziya. Uyu munsi ukaba wahuriranye kandi no gutangiza ibikorwa by’urukundo n’impuhwe byabaga mu kwezi kwa munani byasubitswe kubera icyorezo cya COVID 19. Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bifuje ko ibi bikorwa byasubitswe byahuzwa n’uyu munsi mpuzamahanga w’umukene. Bikaba bitangiye ku wa 15/11/2020 bikazasozwa ku wa 30/11/2020. Ni ukuvuga ko bizamara ibyumweru bibiri.

Muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, kwizihiza uyu munsi mpuzamahanga w’umukene ku curo ya kane byabereye muri Santarali ya Muko, Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri bibumburirwa n’Igitambo cya Missa cyiyobowe n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri Nyiricyubahiro Mgr Visenti HAROLIMANA, akikijwe n’abasaseridoti babiri Padiri Narcisse NGIRIMANA, ushinzwe Caritas ku rwego rwa Diyosezi na Padiri Jean de Dieu NDAYISABA.

Mu nyigisho ye, umwepiskopi agendeye ku masomo matagatifu yo ku cyumweru cya 33 mu byumweru bisanzwe by’umwaka wa Liturujiya A, yibukije abakristu ko ubuzima Imana yaduhaye bufite intangiriro n’iherezo, kandi ko turi kuri iyi si ariko tugana ubundi buzima. Nta n’umwe uzi isaha n’umunsi Nyagasani Yezu Kristu azagarukira niyo mpamvu dusabwa kuba maso. Umwepiskopi yakomeje abwira abakristu ko Imana yaduhaye amatalenta atandukanye dukwiye gukoresha neza kugira ngo uwo munsi w’imperuka utazabatungura. Yagize ati, “Imana yaduhaye byinshi cyane: ubuzima, amaboko, ubutaka, igihugu, ingabire zitandukanye, n’ibindi … ntacyo Imana itaduhaye. Imana yaduhaye byose, yaduhuje n’abantu, yaduhaye ababyeyi, abana,…Imana yahaye buri wese ku rugero rw’ibyo ashoboye kandi bihagije. Uwahawe byinshi azabazwa byinshi, buri wese ku ngabire yahawe, azabazwa icyo yayikoresheje.”

Umwepiskopi kandi yagarutse no ku butumwa Papa Fransisko yageneye abakristu b’isi yose kuri uyu munsi mpuzamahanga w’umukene. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti, “ No ku bakene, jya utanga utitangiriye itama”. Nk’uko Papa Fransisko abivuga , iyi nsanganyamatsiko iraduhamagarira gusohoza inshingano zacu no kwitangirana bamwe ku bandi, nta guca ku ruhande nk’abantu twumva dusangiye gupfa no gukira. Iradushishikariza kwikorera umutwaro w’abanyantege nke, nk’uko Pawulo Intumwa abitwibutsa, ati “Umwe abere undi umugaragu mugirana urukundo. Kuko amategeko yose abumbiye muri iri jambo rimwe rukumbi ngo: Uzakunde mugenzi wawe nkawe ubwawe. (…) Nimwakirane imitwaro yanyu” (Gal 5, 13-14; 6,2). Pawulo Intumwa aratwigisha ko umudendezo twaronkewe n’urupfu n’izuka rya Yezu Kristu uha buri wese muri twe inshingano yo kwita ku bandi, cyane cyane abanyantege nke.

Umwepiskopi yakomeje kwibutsa abakristu ko gusenga Imana bidatana no kwifatanya n’abababaye. Yibukije kandi ko dusabwa kurambura amaboko nk’umugore w’umunyamutima uramburira amaboko ye abakene. Kubera ingaruka twasingiwe n’icyorezo cya COVID 19, harimo abakene benshi, umwepiskopi yakanguriye abakristu kwishyira hamwe bakagoboka abari mu bukene ndetse n’abatishoboye.

Misa igana ku musozo, umuyobozi wa Santarali ya Muko Madame Godelive ICYITEGETSE n’umuyobozi wa Caritasi ya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri bafashe umwanya nabo bagira ubutumwa butandukanye batanga.

Mu ijambo rye, umuyobozi wa Santarali ya Muko yashimiye umwepiskopi kubera ubwitange n’umurava yakoranye kugira ngo Kiliziya ya santarali ya Muko yongere ifungure imiryango, yanashimye kandi ubufatanye bwiza bwaranze Kiliziya ya Diyosezi Ruhengeri na Radiyo Energy kubera ko abakristu bakomeje kumva Misa binyuze kuri iyo Radiyo ikorera mu Karere ka Musanze. Mu gusoza ijambo rye, afatanije n’abandi bakristu ba santarali ya Muko, bahaye umwepiskopi amaturo atandukanye bamushimira uburyo abitaho igihe cyose.

Padiri ushinzwe Caritas ya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Padiri Narcisse NGIRIMANA, mu ijambo rye, nawe yashimiye umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri uburyo ababa hafi buri munsi ndetse akabashakira n’inkunga hirya no hino zo gufasha abatishoboye. Yagarutse cyane ku bikorwa by’urukundo byakozwe ku rwego rwa Diyosezi babifashijwemo n’umwepiskopi ndetse n’abagiraneza batandukanye baturuka mu gihugu cy’ubutaliyani, Esipanye n’ahandi… Twavuga nko kubakira inzu zitandukanye abatishoboye bo muri Paruwasi ya Nyakinama na Bumara, gutangira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, kurihira abatishoboye amafaranga y’ishuri, kwita ku bana bafite imirire mibi n’ibindi bikorwa bitandukanye. Padiri Umuyobozi wa Caritas ya diyosezi agendeye ku butumwa bw’umwepiskopi wa Nyundo, Mgr Anaclet MWUMVANEZA, akaba na Perezida wa Caritas Rwanda, yibukije abakristu ko gufasha umukene n’utishoboye ari inshingano z’uwabatijwe wese ndetse n’undi wese ufite umutima ugira Ubuntu. Kubera iyo mpamvu, yashishikarije abakristu bose kwitabira ibi byumweru bibiri twahawe ngo dukore ibikorwa by’urukundo n’impuhwe. Yakomeje agira , ati “ Gufasha umukene n’utishoboye ntibirangirira mu gutanga ibintu gusa. Ni ngombwa no kugaragariza umutima mwiza abakene n’abatishoboye tubasabira mu isengesho rihoraho, tukabatega amatwi, tukababa hafi. Ni ngombwa rero ko ibikorwa by’urukundo n’imfashanyo tugenera abakene n’abatishoboye birangwa n’umutima ugira impuhwe, umutima ugwa neza kandi woroshya nk’uwa Yezu”(Reba Mt11, 29). Padiri yasoje ijambo rye ashimira abakristu ba Santarali ya muko ibikorwa by’urukundo bakoze muri uyu mwaka nubwo turi mu bihe bitatworoheye by’icyorezo cya COVID 19.

Mbere yo gutanga umugisha usoza, umwepiskopi yashimiye ababigizemo uruhare bose kugira santarali ya Muko yongere gufungura Imiryango ya Kiliziya. Umwepiskopi yibukije na nojne abakristu ko yafashe gahunda yo kwegera abakristu mu maparuwasi yose agize Diyosezi ya Ruhengeri uko ari cumi n’ane (14) agamije kureba uko bagaruka mu Kiliziya anabakomeza. Ubu Paruwasi zose umwepiskopi akaba amaze kuzisura aho yatangiriye kuri Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri kuwa 19/07/2020 akaba yarasoje urugendo rwo gusura amaparuwasi kuwa 25/10/2020 muri Paruwasi ya Gahunga. Mu maparuwasi yose yasuye, umwepiskopi yishimiye uko yabasanze kandi yagiye asanga bakomeye ku kwemera, bafite kandi n’inyota yo kumva Ijambo ry’Imana. Umwepiskopi yamenyesheje abakristu kandi ko akomeje urugendo rwo gusura amasantarali, nibura santarali imwe muri buri Paruwasi igize Diyosezi ya Ruhengeri, bityo Santarali ya Muko ikaba ibaye iya mbere umwepiskopi asuye.

Mu gusoza ijambo rye, Umwepiskopi yasabye abakristu gukomeza gutakambira Imana ngo idukize iki cyorezo cya COVID19. Yungamo, ati “Ukaristiya dusangira ikomeze itubere isoko y’ubuzima, impuhwe n’ubuvandimwe bikomeze kuturanga.” Nyuma y’igitambo cya Misa, umwepiskopi yakomeje uruzinduko ajya gusura abakene baba mu kigo cya Diyosezi cya Caritas cyitwa AMIZERO-Hospice.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO