Mama Consolée Mujawayezu yashyinguwe mu cyubahiro

Tariki ya 03 Mutarama 2023 muri “Foyer de Charité” i Remera-Ruhondo, iherereye muri Paruwasi ya Rwaza, habereye umuhango wo gushyingura Consolée MUJAWAYEZU, umubikira wo muri uwo muryango witabye Imana tariki ya 30 Ukuboza 2022. Uwo muhango witabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abakristu, abihayimana, abasaseridoti, abayobozi mu nzego za Leta n’abandi. Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Seleveriyani NZAKAMWITA Umushumba wa Diyosezi ya Byumba uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Mu butumwa yagejeje ku mbaga, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA yagarutse ku bikorwa byaranze Mama Consolée MUJAWAYEZU, amushimira uruhare yagize mu iterambere rya Kiliziya. Yibukije iyo mbaga ingingo eshatu bazirikanaho igihe baherekeza uyu mubikira. Iya mbere ni ukudaheranwa n’agahinda nk’abatagira ukwemera. Iya kabiri no ukuzirikana ko abakristu bafite amahirwe y’isezerano ry’ihirwe nk’uko Ivanjili yasomwe uwo munsi yabitsindagiye isobanura abahire abo aribo. Ingingo ya gatatu ni uko ubuzima kuri iyi si ari urugamba buri wese agomba kurwana gitwari. Umwepiskopi yashumangiye umurage Mama Consolée abasigiye nk’abihayimana harimo kuba yararanzwe n’imigenzo myiza iranga abemera: ineza, ibyishimo, ubwiza, ubunyangamugayo, urukundo rwa kivandimwe yakunze Imana n’abayo, kunoza umubano wihariye n’ibyo Imana yaremye, gufasha abakene n’indushyi nta kwiyamamaza, no kuba yari umuntu utihambiriye ku by’isi.

Mu izina ry’Abepiskopi Gatolika b’u Rwanda, Umwepiskopi yihanganishije umuryango Mama Consolée avukamo na “Foyer de Charité” yabagamo. Yamushimiye urukundo rwiyibagirwa yakoranye ubutumwa n’uruhare yagize kuva mu ntangiriro ateza imbere “Foyer de Charité”. Yashumangiye ko uyu mubikira yaranzwe n’ibyishimo by’uwiyeguriye Imana mu buzima bwe akera imbuto nziza. Yashoje agira ati: “MUJAWAYEZU Consolée wabaye umuja w’Imana koko! Nyagasani akwiyereke iteka, uruhukire mu mahoro”.

Mu ijambo rya rye, Nyiricyubahiro Musenyeri Servilien NZAKAMWITA yashimiye Mama MUJAWAYEZU urugero rwiza yabasigiye. Yasabye abasigaye muri “Foyer de Charité” kubaka urukundo. Agira, ati: “Mwubake urukundo, mube koko ikome, ‘Foyer’ y’urukundo rw’Imana rwigaragaje muri Yezu Kristu, urukundo mu bantu yabagaragarije ubwe. Mwihangane, mukomere, na Consolée turamwifuriza kwakirwa aho Imana yamuteganyirije umwanya mu bagaragu n’abaja b’indahemuka”.

Agaruka ku buhamya bwa Mama Consolée, Mama Marie Claire BUGENIMANA uba muri “Foyer de Charité” yamushimiye ko mu myaka 31 yari amaze muri iyi Kominote yababereye umuvandimwe mwiza. Yashimiye abamubaye hafi mu burwayi.

Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, Kamanzi Axelle, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yagaragaje ko Akarere ka Musanze babuze amaboko, babuze umuntu w’intwari wafashaga abashakanye kubaka umuryango utekanye.

Mama Consolée MUJAWAYEZU yavukiye muri Paruwasi ya Gihara, Diyosezi ya Kabgayi, mu Ntara y’Amajyepfo ku wa 01 Kanama 1964. Yinjiye mu muryango w’Abihayimana wa “Foyer de Charité” tariki ya 07 Nzeri 1991. Yakoze amasezerano ya burundu ku itariki ya 23 Mutarama 1998. Yitabye Imana tariki ya 30 Ukuboza 2022.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO