Kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'umukene muri Diocese ya Ruhengeri

Kuri ikicyumweru tariki ya 15 Ugushingo 2020 ku isi hose hizihijwe ku nshuro ya kane umunsi mpuzamahanga w’umukene washyizweho na Nyirubutungane Papa Fransisko. Uwo munsi wizihizwa buri ku cyumweru cya 33 cya buri mwaka, icyumweru kibanziriza umunsi mukuru wa Kristu Umwami mu mwaka wa Kiliziya.

Muri Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, kwizihiza uwo munsi byabimburiwe n’Igitambo cya Missa cyabereye muri Santarali ya Muko, Paruwasi ya Katedarali ya Ruhengeri kiyobowe n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Nyuma y’igitambo cya Missa, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yakoreye uruzinduko mu kigo cy’AMIZERO (Hospice) cya Diyosezi ya Ruhengeri cyita ku barwayi batishoboye bafite indwara zidakira. Muri icyo kigo, Nyiricyubahiro Mgr Vincent HAROLIMANA yasangiye amafunguro n’abakene 10 batoranijwe guhagararira abandi baturutse muri Paruwasi Bumara, Nyakinama, Rwaza na Ruhengeri n’abarwayi 6 bafite indwara zidakira. Muri uwo muhango hari kandi na Padiri Narcisse NGIRIMANA, Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Ruhengeri.

Mu ijambo ry’uhagarariye abakene, Madamu MANIRAGUHA Winifride ukomoka muri Paruwasi ya Bumara yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri uburyo idahwema kwita ku bakene. Yanashimiye by’umwihariko Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri uburyo yabagaragarije urukundo yemera gusangira nabo kuri uyu munsi. Ati: ‘’ Kwemera gusangira natwe ni iby’agaciro gakomeye’’.

Mu ijambo rye, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yabwiye abari muri uwo muhango ko umusaraba udafite ijambo rya nyuma ku bakristu ahubwo ko hirya yawo hari amizero ku bemera Kristu, Bityo akaba nta muntu numwe, niyo yaba ari mu bibazo uko byaba bimeze kose, wemerewe kwibagirwa ko ari umwana w’Imana, umubyeyi udukunda twese. Yanababwiye kandi ko Kiliziya ari umubyeyi wa twese udukunda, utuma abantu kuvuga mu izina ryayo bagafasha abantu kwigiramo icyizere dukesha Kristu wadukunze akaducungura. Agaruka ku butumwa bwa Nyirubutungane Papa Fransisko, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yibukije ko Papa yifuza ko buri mukristu wese yagira Umutima nk’uwa Kristu wita ku bababaye , bityo akarangwa n’isengesho n’ibikorwa byo gufasha abatishoboye n’abari mu kaga.Ibi kandi yanabishumangiye yifashishije ivanjiri ya Mt 25, 34-40:’’.....ibyo mwagiriye umwe muri abo bavandimwe banjye baciye bugufi, ni njye mwabaga mubigiriye’’. Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yahumurije abakene ababwira ko bafite agaciro anabashishikariza gufatanya n’abandi no kwigirira icyizere. Yagize ati : ‘’ Mufite agaciro kandi murakunzwe, nimwishakemo imbaraga zo kubaho mu bufatanye n’abandi, namwe kandi mufite icyo mwatanga ku bababaye kurusha abandi mukabitangira’’.

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yasabye abashinzwe Caritas mu nzego zose gukomeza kunoza umurimo mwiza wo kwita ku batishoboye, bitari gusa kubaha ibyo bakeneye ahubwo kubatega n’amatwi kuko bakeneye kumvwa no guhumurizwa. Yongeyeho kandi aho kubita ‘’abagenerwabikorwa’’ bajya babita ’’ abavandimwe’’. Muri uwo muhango kandi hatanzwe ibiribwa n’amasabune ku bakene bahagarariye abandi.

Umuhango washojwe n’umugisha watanzwe n’Umwepisikopi wa Diyosezi ya Ruhengeri.

BAZASEKABARUHE Jean Damascène
Caritas ya Diyosesi ya Ruhengeri.

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO