Kwiga muri ETEFOP TSS: ayo mahirwe ni menshi

ETEFOP (École Technique de Formation professionnelle) ni ishuri ry’ubumenyingiro n’imyuga rya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri. Ryatangiye mu mwaka w’2009, rishingwa ku mugaragaro muri 2013 na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri maze riragizwa Mutagatifu Karoli Lwanga. Ryatangiye rikorera mu mfuruka za garage na économat général bya Diyosezi ya Ruhengeri, none ubu riri mu rugo ruryizihiye mu mahumbezi y’ibirunga ahantu hitwa i Yaoundé. Ni mu karere ka Musanze mu murenge wa Musanze, akagari ka Cyabagarura , umudugudu wa Bukane. ETEFOP yatangiye iri ku rwego rwa VTC (Vocational Training Center) none ubu igeze ku rwego rwa TSS (Technical Secondary School) aho itanga impamyabushobozi zo ku rwego rwa A2. Ni intambwe ishimishije iryo shuri ryateye bikaba bihesheje ishema Diyosezi ya Ruhengeri.

Ishuri ETEFOP TSS ryigisha imyuga n’ubumenyingiro mu mashami umunani ari yo: ubukanishi (Automobile technology), ububaji (Wood technology) ubutetsi mu mahoteli (Food and beverage Operations), ikoranabuhanga ryo mu nganda (Manufacturing Technology), ubwubatsi (Construction building), ubudozi (Fashion Design) n’ibijyanye n'ikoranabuhanga ndetse n’itumanaho (Electronics and Networking). Iryo shuri ryakira abanyeshuri mu byiciro binyuranye harimo abiga igihe gito guhera ku mezi atatu, atandatu ndetse n’umwaka (Short courses training). Ryigisha kandi n’abifuza kwihugura mu gihe kirekire TVET program, mu gihe cy'imyaka itatu (Level 3-5). ETEFOP TSS ifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri bagera kuri 900. Ababishaka biga bacumbikiwe n’ishuri mu rugo ruyobowe na Padiri Didier Remedi DUSHYIREHAMWE umuyobozi waryo n’aho abandi bakiga bataha mu nkengero z’ishuri. Kimwe mu byo ubuyobozi bw’ishuri buharanira ni ugutanga amahirwe angana haba ku rubyiruko, abagabo n’abagore hagamijwe kubafasha kuzibeshaho. Abarezi bo muri iryo shuri batoza abanyeshuri bose indangagaciro za gikristu ndetse n’indangagaciro yo kwihangira umurimo badategereje ak’i Muhana cyangwa se gukorera abandi.

Abanyeshuri barererwa muri ETEFOP TSS barangiza ari abanyamwuga bashoboye kwifasha no gufasha abandi bantu muri rusange. Ibyo babigeraho babifashijwemo n’amasomo biga, ingendoshuri bakora mu rwego rwo kuzamura imyigire no guhuza ubumenyi n’isoko ry’umurimo. ETEFOP TSS ifite umwihariko wo guhuza ishuri n’abikorera batandakunye. Ibyo biha abanyeshuri amahirwe yo gusura kenshi ibigo bikomeye harimo amahoteli, amagaraje, andi mashuri, ndetse n’inganda. Izo gahunda zose zikorerwa mu mubano mwiza ishuri rifitanye n’abafatanyabikorwa bakomeye: MISEREOR-BEGECCA, DIOCÈSE RUHENGERI, UNESCO, INES RUHENGERI, IPRCs, RTB, n’abandi. Imwe mu mbuto nziza z’uwo mubano ni isomero (Library) ETEFOP TSS ifite ryuzuye ritwaye miliyoni makumyabiri z’amafranga y’u Rwanda atanzwe na UNESCO. Iryo somero ryiganjemo ibitabo byinshi bya tekiniki (technics) bitari bimenyerewe cyane mu masomero yo mu guhugu cyacu. Iryo somero ryatashywe ku wa 9 Kamena 2022 na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, ari kumwe na Albert MUTESA, umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO.

ETEFOP TSS ntabwo yigisha gusa abanyeshuri amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, ahubwo inabaha amahirwe yo gushyira ahagaragara impano zabo no kugeza ku bakunzi baza bagana ishuri ibihangano binyuranye. Ni muri urwo rwego ishyigikira impano zitandukanye z’abanyeshuri nko gukina, kuririmba no kubyina ku buryo mu mikino n’imyidagaduro ihagaze neza mu ruhando rw’andi mashuri no ku rwego rw’igihugu ntihatangwa. Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri itewe ishema no kuba yarashinze iryo shuri rikomeje gutera imbere. ETEFOP TSS irarera kandi ikigisha! Imana ibishimirwe. Kwiga muri ETEFOP TSS: ayo mahirwe ni menshi!

Padiri Gratien KWIHANGANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO