Korali Mwamikazi wa Fatima yasuye Paruwasi ya Busengo

Ku cyumweru, tariki ya 05 Gashyantare 2023, Korali Mwamikazi wa Fatima, yo muri Paruwasi Katedarali ya Ruhengeli, yasuye Paruwasi ya Busengo. Ni uruzinduko ruri muri gahunda Korali yihaye mu rwego rw’iyogeza butumwa no gucengerwa n’ukwemera nk’uko na Diyosezi ibishishikariza abakiristu bayo. Mbere yo gutangira urwo ruzinduko, Padiri mukuru wa Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri, Padiri TWIZEYIMANA Vincent, yahaye ubutumwa abitabiriye urwo rugendo kandi abaha n’umugisha ubaherekeza. Muri urwo ruzinduko abakirisitu ba Paruwasi ya Busengo bishimiye Korali Mwamikazi wa Fatima yabafashije guhimbaza liturujiya y’indirimbo y’igitambo cy’Ukaristiya cyatuwe na Padiri BAGERAGEZA Jean François Régis, Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Busengo.

Mu nyigisho ye, Padiri yagarutse ku masomo matagatifu y’uwo munsi (Iz 5,7-10; 1 Kor 2,1-5; Mt5,15-16) ndetse anakangurira abakirisitu kwita ku ijambo ryiza; bakihatira kugira imvugo nziza nk’abakristu, bakabera abandi urumuri kandi bagatanga uburyohe n’icyanga aho bari. Mbere yo gutanga umugisha, Padiri yahaye umwanya Perezida wa Korali Mwamikazi wa Fatima. Mu ijambo rye, Perezida yagarutse ku mateka ya Korali Mwamikazi wa Fatima, kuva mu mwaka w’1960 kugeza mu mwaka wa 2023. Yashimangiye ko impamvu y’uruzinduko ari urukundo, iyogezabutumwa no gukomera mu kwemera. Iki gikorwa cyo kwegera abakirisitu Korali yagitangiriye muri Paruwasi Katedarali ya Ruhengeri aho yasuye santarali zose zigize iyo Paruwasi. Ubwo butumwa Korali ikaba yariyemeje no kubusakaza muri Paruwasi nshya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri igenda yibaruka.

Padiri Mukuru yashimiye abaje mu Misa bose, ashimira by’umwihariko abagize Korali Mwamikazi wa Fatima uruhare bagize kugira ngo baze gutanga ubutumwa, bityo abakirisitu ba Paruwasi ya Busengo bakaba bakwiye kubigiraho. Mbere yo gufata amafoto y’urwibutso, Padiri yasabye Korali Mwamikazi wa Fatima gufasha Korali za Paruwasi ya Busengo cyane cyane korali nshya ikivuka yitwa “Umubyeyi w’Impuhwe” kuko imaze amezi abiri ivutse. Nyuma ya Misa, hakurikiyeho kungurana ibitekerezo, kuganira no gusabana. Bagaruka kuri Korali Umubyeyi w’Impuhwe, Korali Mwamikazi wa Fatima yiyemeje kuzohereza intumwa zo gutsura umubano no kureba uko bafashanya.

Padiri Mukuru yashimiye abafatanyabikorwa ba Korali Mwamikazi wa Fatima ndetse n’abaririmbyi bose; aboneraho no kubaha umukoro wo kwigiramo ibyishimo cyane cyane igihe baririmba ndetse bakarushaho kuba abakirisitu bahamye. Yabashishikarije gukura mu bukristu, kwita ku baririmbyi bafite ibibazo binyuranye, gukomeza inzego z’ubuyobozi bwa korali no gukomeza gutsura umubano n’izindi paruwasi uko bizabashobokera. Ibirori byasojwe no kwakira umugisha w’Imana.

Bikorewe i Busengo,
Tariki ya 05 Gashyantare 2023
Ubunyamabanga bwa Korali Mwamikazi wa Fatima



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO