Korali Mwamikazi wa Fatima yakoze igitaramo gitegura umunsi mukuru wa Bikira Mariya umwamikazi wa Fatima waragijwe Diyosezi ya Ruhengeri

Ku gicamunsi cyo ku cyumweru, tariki ya 07 Gicurasi 2023, Korali Mwamikazi wa Fatima yo muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri yakoze igitaramo cyinjiza abakristu mu munsi mukuru wa Diyosezi ya Ruhengeri yaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima wizihijwe tariki ya 13 Gicurasi 2023.

Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yayishimiye ubwitange igaragaza mu gufasha abantu mu gusingiza Imana. Yayishimiye ko yabinjije neza mu munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima waragijwe iyi Diyosezi. Yayifurije gukomeza kujya mbere. Yagize ati: «Ubutumwa naha iyi Korali Mwamikazi wa Fatima ni ukuyishimira cyane ko yitanga mu gufasha abantu mu gusingiza Imana, bagafasha abantu ku buryo buhoraho, bakaba bamaze imyaka myinshi igera kuri 53 bitanga. Uyu mugoroba ni umugoroba w’akataraboneka ; ubu batwinjije mu munsi mukuru w’Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima tuzahimbaza guhera ku wa gatanu tariki ya 12 no ku munsi mukuru nyirizina tuzizihiza tariki ya 13 Gicurasi 2023».

Padiri Jean Nepomuscène Twizerimana, ushinzwe amakorali muri iyi Paruwasi, yashimiye iyi Korali ku musanzu itanga muri Kiliziya harimo no gususurutsa imitima y’abantu, gufasha abana, urubyiruko n’abakuru gusingiza Imana binyuze mu ndirimbo. Naho RWAMIHIGO Théogène, Umuyobozi wa Korali Mwamikazi wa Fatima, yagaragaje ko iki gitaramo kigamije kwinjiza abakristu kwinjira neza mu munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima waragijwe Korali yabo na Diyosezi. Ahamya ko kuririmba bibafasha ubwabo, banafasha imbaga y’Imana mu kwitagatifuza. Yasabye abashoboye kuririmba kugana iyi Korali bagafatanya ubwo butumwa. Yahamagariye n’abadashoboye kuririmba kubagana bakaba abafatanyabikorwa b’iyi Korali.

NKINZABERA Pascal, umwe mu bafatanyabikorwa b’iyi Korali witabiriye iki gitaramo, yayifurije gukomeza kwaguka no kujya mbere. Ayizeza kuzakomeza ubufatanye mu kogeza Ivanjili binyuze mu ndirimbo. Bamwe mu babyeyi bitabiriye iki gitaramo bafite abana, b’iyo Korali, babyina mu Kiliziya bitwa « Abatoni ba Yezu » bayishimiye uburere bwiza iha abana babo, bayifurije gukomeza kubafashiriza abana babatoza gukura bazi Imana, bakunda Kiliziya n’Igihugu nk’uko byagarutsweho na NSABIMANA Jean Claude agira: ati "Mwamikazi wa Fatima turayikunda cyane, iturerera abana, ikabatoza kuririmbira no kubyinira Nyagasani".

Korali Mwamikazi wa Fatima yashinzwe mu mwaka w’1970. Ubu ibarizwamo abaririmbyi bagera ku ijana na mirongo itanu. Ifite kandi abana babyina mu Kiliziya bitwa “Abatoni ba Yezu” basaga ijana na makumyabiri. Iki gitaramo cyitabiriwe n’abakristu, abihayimana, abasaseridoti, amakorali atandukanye yo muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri n’andi yaturutse hirya no hino mu ma Paruwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri nka Paruwasi ya Butete na Paruwasi ya Busengo.

Marie Goreti NYIRANDIKUBWIMANALiens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO