Kongere ya gatanu y’ihuriro Inshuti za Yezu

Ku cyumweru tariki ya 20 Ugushyingo 2022, ku munsi mukuru wa Kristu Umwami w’ibiremwa byose, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, yashimye ibikorwa by’Ihuriro Inshuti za Yezu muri iyi Diyosezi kandi azifuriza gukomeza kujya mbere. Ni ubutumwa yabagejejeho mu birori byo gusoza Kongere y’iminsi ibiri ku nshuro ya gatanu. Yitabiriwe n’Inshuti za Yezu magana ane zibumbiye mu Ihuriro Inshuti za Yezu baturutse mu ma Paruwasi anyuranye ya Diyosezi ya Ruhengeri.

Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyaturiwe muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Mu nyigisho yagejeje ku bakristu, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yabifurije Umunsi mukuru mwiza wa Kristu Umwami. Abibutsa ko Ingoma ya Kristu itandukanye n’iy’abatware b’isi. Abamenyesha ko Kristu ari Umwami w’Ijuru n’isi, akaba Intangiriro n’iherezo ry’ibiriho byose. Yagize ati: “Kristu niwe weguriwe ingoma, icyubahiro n’ubwami mu miryango yose, mu mahanga yose kandi abamuyobotse baberwa n’uko bafite Umwami w’amahoro. Ubwami bwe ni ubwami buhoraho iteka ntibuzashira. Ingoma ye ni ingoma itazagira ikiyihungabanya”.

Nyiricyubahiro Musenyeri yabasobanuriye ibikwiye kuranga abayobotse Kristu Umwami birimo, kuba inkunzi z’amahoro, kurangwa n’ukuri, ibyishimo, umunezero, ubuvandimwe, ubutabera, urukundo n’amahoro. Ahamya ko abayobotse uwo Mwami w’amahoro bahirwa.Yagize ati: “Twebwe aba Kristu twamumenye tukamuyoboka turahirwa”. Yabararikiye kumva ko bafite Umwami uganje, bakemera kugengwa n’amatwara ya Kristu Umwami wabo, bakabera Kristu inshuti, bakaberwa no gukurikira Kristu.

Umwepiskopi yasabye abari mu Ihuriro Inshuti za Yezu n’indi miryango y’Agisiyo Gatolika muri rusange gukuraho imipaka, bagafungura amarembo bakajya bakira ibyiciro byose byifuza kwinjira mu Ihuriro Inshuti za Yezu.

KABERA Gervais, umuyobozi w’Ihuriro Inshuti za Yezu ku rwego rwa Diyosezi ya Ruhengeri yashumangiye ko bagiye kuba umusemburo mwiza aho bari hose kandi bagashishikariza abandi kwitabira Ihuriro Inshuti za Yezu. Ahamya ko bakomeye ku ntego yabo yo guteza imbere ubukirisitu, kwitabira ibikorwa by’iterambere rya Kiliziya no gufashanya hagati yabo. Atangaza ko kwizihiza umunsi mukuru wa Kristu umwami ari ikimenyetso gikomeye cyo kugaragariza Kristu bayobotse ko ari Inshuti magara yabo. Yatangaje ko biyemeje no kwinjira mu Ihuriro Inshuti za Bikira Mariya.

Izi nshuti za Yezu zageneye Umwepiskopi wazo impano y’itafari ryo kubaka Paruwasi nshya ya Musanze iri kubakwa. Ihuriro Inshuti za Yezu muri Diyosezi ya Ruhengeri rimaze imyaka 19 rishinzwe. Ubu ribarizwamo abakristu basaga ibihumbi bibiri (2000). Zatangiye gushinga iri huriro mu ma Diyosezi anyuranye y’u Rwanda.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO