Komisiyo y'iyogezabutumwa ry'abana yakoreye urugendo shuli muri Diyosezi ya Cyangugu

Kuva ku wa gatanu tariki ya 01/03/2024 kugeza ku wa mbere, tariki ya 04/03/2024, abana n’abakangurambaga b’abana bahagarariye abandi muri buri Paruwasi zose za Diyosezi ya Ruhengeri, bakoreye urugendo shuli muri Diyosezi ya Cyangugu. Abitabiriye uru rugendo bahagurutse mu gitondo cyo ku itariki ya 01 Werurwe 2024 saa mbili za mu gitondo; bari abana n’abakangurambaga 42 baherekejwe n’abapadiri 2 ari bo Padiri Jean de Dieu NDAYISABA, Ushinzwe komisiyo y’Iyogezabutumwa ry’abana n’urubyiruko muri Diyosezi na Padiri Appolinaire NTAWANZEGUKIRA wo mu muryango w’Abamaliyani ukorera ubutumwa muri Paruwasi ya Nyakinama akaba anashinzwe muri iyo Paruwasi abana n’urubyiruko. Abari muri uru rugendo bageze i Cyangugu saa kumi z’umugoroba. Bakiri mu nzira, bageze muri Paruwasi ya Nyamasheke ya Diyosezi ya Cyangugu bagize umugisha wo kuhakirirwa na Nyiricyubahiro Musenyeri Eduwaridi SINAYOBYE, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, abaha ikaze muri Diyosezi ye. Bageze kuri Katedrali ya Cyangugu, bakiriwe na Padiri Calliope UMWANZAVUGAYE, ushinzwe Komisiyo y’abana n’urubyiruko muri Diyosezi ya Cyangugu. Yari kumwe n’abayobozi ba Santarali ya Cyangugu, barabishimira, babaha ikaze, barabazimanira, babahuza n’imiryango ibacumbikira harimo n’ingo z’abihayimana. Gucumbikirwa n’abihayimana byababereye nk’ikimenyetso cy’ubumwe abakristu n’abihayimana ba Diyosezi ya Cyangugu bafitanye.

Uru rugendo rwari rugamije gutsura umubano hagati y’amadiyosezi yombi no gusangira uko ubutumwa bwo kwita ku bana bukorwa muri aya madiyosezi. Muri uru rugendo abarwitabiriye bakaba baragize umwanya wo kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’imikorere y’iyi komisiyo. Nyuma yo gusangira uko butumwa buhagaze, bafatiye hamwe imyanzuro izabafasha gukomeza kunoza ubutumwa bwo kwita ku bana ba kiliziya ya none n’ejo hazaza. Uretse ibiganiro, abitabiriye uru rugendo basuye ahantu hatandukanye harimo Paruwasi ya Nkombo, ku IBANGA RY’AMAHORO ahazwi nko kwa Padiri Ubald RUGIRANGOGA, basuye umupaka wa RUSIZI I na RUSIZI ya II, basuye urugo rw’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Cyangugu ndetse batemberejwe no mu mujyi wa Kamembe.

Mu ijambo rye, Padiri Jean de Dieu NDAYISABA yavuze ko atari ubwa mbere Diyosezi ya Ruhengeri isura Diyosezi ya Cyangugu kuko no mu myaka yashize hari intumwa za Diyosezi zasuye Diyosezi ya Cyangugu. Yibutsa ko abaje muri uru rugendo bizeye ko hari byinshi bazabungukiraho. Mu ijambo rya Padiri Calliope UMWANZAVUGAYE, yashimiye Komisiyo y’abana ya Diyosezi ya Ruhengeri yatekereje gusura Diyosezi ya Cyangugu. Abwira abitabiriye uru rugendo ko n’ubwo baje kwiga na Diyosezi ya Cyangugu yizeye kuzigira byinshi kuri Diyosezi ya Ruhengeri. Yifuriza ikaze abitabiriye uru rugendo no kugubwa neza muri Diyosezi ya Cyangugu. Ku itariki ya 04/03/2023 ni bwo uru rugendo rwasojwe. Gahunda yo gusoza uru rugendo yabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Eduwaridi SINAYOBYE, Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu. Asoza uru rugendo, yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri yaje gusura Diyosezi ya Cyangugu; yibutsa ko aya madiyosezi yombi afite byinshi ahuriyeho harimo kuba Diyosezi ya Ruhengeri yararagijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima naho Diyosezi ya Cyangugu ikaba yararagijwe Umutima utagira inenge wa Bikira Mariya. Yashimye impano Diyosezi ya Ruhengeri yashikirije Diyosezi ya Cyangugu, yizeza abitabiriye uru rugendo ko nabo bazabagaya guhera ariko ntibazabagaye gutinda: ko mu gihe gikwiye na bo bazaza gusura Diyosezi ya Ruhengeri. Muri uru rugendo shuli Diyosezi zombi zafatiye hamwe imyanzuro n’ingamba zizabafasha gukomeza kuzamura Iyogezabutumwa ry’abana muri aya madiyosezi.

TUYISENGE Innocent



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO