Kiliziya Gatolika ku isi yose yatangiye Amasengesho y'Icyumweru yo gusabira ubumwe bw'Abakristu

Kuri uyu wa mbere, tariki ya 18 Mutarama 2021, Kiliziya gatolika ku isi yose yatangiye icyumweru cyahariwe gusabira ubumwe bw'abakristu. Ubusanzwe, abitwa abakristu ni abemera Yezu Kristu wapfuye akazuka. Urupfu n'izuka bya Kristu ni byo pfundo rihuza ababatijwe mu izina rye.

Iki cyumweru kizasozwa kuwa mbere tariki ya 25 Mutarama 2021, ubwo Kiliziya y'isi yose izaba yizihiza umunsi mukuru wihinduka rya Pawulo Mutagatifu. Papa Fransisiko akazasoza iki cyumweru mu masengesho ya nimugoroba muri Kiliziya yitiriwe Pawulo Mutagatifu. Dore ubutumwa twateguriwe n'abagize inama ifasha Papa guteza imbere ubumwe bw’abakristo na Komisiyo ishinzwe “Ukwemera n’inzego ziyigize” y’Inama y’amatorero ku isi.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA
Perezida wa komisiyo y'itangazamakuru