Itangwa ry' Igice cy'Ubuhereza

Kuri uyu wa kane, tariki ya 11 Gashyantare 2021, ubwo Kiliziya y’isi yose yahimbazaga Bikira Mariya abonekera I Lourdes, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Dioyosezi Gatolika ya Ruhengeri, yashyize mu rwego rw’ubuhereza (Acolytat) Fratri Gratien KWIHANGANA. Muri uyu mwaka w’amashuri 2020/2021, Diyosezi ya Ruhengeri ifite umufaratiri umwe urangije umwaka wa Kabiri wa Tewolojiya, akaba ari nawe wenyine uri gukora umurimo wo kwimenyereza (stage pastoral). Uyu muhango wabereye mu rugo rw’umwepiskopi, mu gitambo cy’Ukaristiya yatuye I saa 17h30 ari kumwe n’abatuye urugo rwe, n’umuyobozi w’iseminari nto ya Nkumba, Padiri Jean Bosco Baribeshya.

Mu nyigisho ye, Nyiricyubahiro Musenyeri agendeye ku masomo yateguwe ku munsi twibuka Bikira Mariya w’I Lourdes, yibukije abitabiriye iki gitambo ko nubwo turi mu bihe bitoroshye by’icyorezo cya koronavirusi, ntabwo dukwiye gucika intege mu butumwa bwacu. Yasabye abitabiriye icyo gitambo bose ko bakwiye kurangwa n’icyizere, ibyishimo nk’imwe mu migenzo myiza yaranze Umubyeyi Bikira Mariya.Yakomeje agira ati: “Nta kwiheba rero, twegere umubyeyi Bikira Mariya, tumusabe aduhakirwe ku mwana we, duhabwe ibyo dukeneye. Umubyeyi Bikira Mariya, adufitiye umutima wuje impuhwe n’urukundo, kandi uko yatakambiye imbaga y’abantu divayi imaze kubashirana Yezu akabasha gukora igitangaza, ni nako natwe adutakambira ku mwana we kandi twizeye ubuvunyi bwe ”. Mu nyigisho yihariye yahaye Fratri Gratien KWIHANGANA, Nyiricyubahiro Musenyeri, yamusabye gushishikarira gutungwa n’igitambo cya Misa akagenda arushaho guhuza imibereho ye na cyo; amusaba na none kwihatira kandi kumva byimazeyo insobanuro ndengakamere izingiye mu byo aba akora byose, maze buri munsi akitangaho igitambo ndengakamere gishimisha Imana. Yamusabye kandi gukunda nta buryarya umubiri ndengakamere wa Kristu ariyo Kiliziya umuryango w’Imana, cyane cyane akita ku batishoboye n’abarwayi akurikije uko Nyagsani yabibwirije Intumwa ze.

Ubusanzwe, ubutumwa bw’umuhereza ni ugufasha abapadiri n’abadiyakoni igihe bakora umurimo wabo wo kuri Altari ntagatifu ndetse no kugaburira abakristu Ukaristiya ntagatifu no kugemurira abarwayi isakaramentu. Uyu murimo Fratri Gratien KWIHANGANA akaba azawukorera mu iseminari nto ya Nkumba, aho azamara umwaka yimenyereza bumwe mu ubutumwa bw’abasaserdoti n’indi mirimo itandukanye yahawe n’ubuyobozi bwa seminar into ya Nkumba.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA,
Ushinzwe Komisiyo y’itumanaho muri Diyosezi


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO