Ishuri ry’Ubumenyi rya Musanze ryizihije Bikira Mariya Umwamikazi w’Inyenyeri ryisunze

Ku wa gatanu tariki ya 29 Mata 2022, mu ishuri ry’ubumenyi rya Musanze habereye ibirori byo kwizihiza Bikira Mariya Umwamikazi w’Inyenyeri, Mutagatifu murinzi w’iri shuri rinataha ku mu garagaro inyubako nshya (amazu ageretse) harimo ibyumba byo kwigiramo n’ibindi zuzuye zitwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 195. Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe n’abasaseridoti bashinzwe uburezi mu maparuwasi agize iyi Diyosezi. Yanatanze isakaramentu ry’ugukomezwa ku banyeshuri baryiteguye.

Mu nyigisho yagejeje ku bakristu Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku gitangaza Yezu yakoze cy’itubura ry’amafi 2 n’imigati 5 abantu bakarya bagahaga bakanasagura.  Yasobanuriye abakristu ko icyo gitangaza kigaragaza ko uri kumwe na Yezu ntacyo ashobora kubura. Ko Yezu abona mbere icyo bakeneye na mbere y’uko bakivuga azi ibibahangayikishije. Yagize, ati: «Imbaga yari ikurikiye Yezu yari yugarijwe n’urupfu kubera inzara, Yezu ntiyategereje ko baza kubimubwira, bamutakira ahubwo yabibonye mbere. Ku bwa muntu byari ibidashoboka kubona ibyahaza abantu  barenga ibihumbi bitanu. Iki gitangaza cy’itubura ry’imigati cyerekana uburyo ahari urukundo n’ubuntu  byose bitubuka abantu bakagubwa neza. Muri iki gitangaza turabona ko Iyo Yezu ahari, ari rwagati muri twe, iyo Yezu ahaye umugisha ibiriho, byose biratubuka abantu bakagera ku byishimo no mu mudendezo».

Umwepiskopi yibukije abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi ko ibyo bafite bidahagije ubwabyo ahubwo ko hakenewe kubishyira mu biganza bya Yezu ubiha umugisha bigashobora gutubuka bakizihirwa. Yagize, ati: «Bana bacu dukunda murererwa muri uru rugo rwa Ecole des Sciences de Musanze Yezu arabarebana urukundo n’impuhwe. Arabona ibyo mukeneye kugira ngo mugire uburere bwiza. Hari ibyo mufite nk’inyota yo kumenya, ubushake bwo kurerwa ni byiza ariko ntibihagije. Barimu,Barezi murerera muri uru rugo mufite ubumenyi n’ubushobozi mwiyubatsemo ariko iyo urebye ibikenewe ni ukurera kandi kurera neza turerera Imana, turerera Kiliziya, turerera Igihugu nabyo ntibihagije ubwabyo. Babyeyi, murashaka ko abana banyu barerwa neza, ndetse mukitanga uko mushoboye n’imbaraga zose  kugira ngo abana bcu babone ibyo bakeneye bige neza. Ibyo mushobora kugeraho byose nabyo ntibihagije ubwabyo. Umuntu yabigereranya na ya migati itanu n’amafi abiri. Ibyo mufite nk’uruhare rwanyu ntibyihagije ubwabyo ariko mu biganza bya Yezu ubiha umugisha bishobora gutubuka abana bacu bakizihirwa».

Nyiricyubahiro Musenyeri yahamagariye abakristu guha Imana umwanya w’ibanze,  kugana Yezu, no kuzirikana ko kuba bari kumwe na Yezu bituma ibintu biba byiza bikabagwa neza.  Yashimye iri shuri ku murimo unoze rigaragaza, yashimye kandi ubwitange bwa buri wese mu guteza imbere iri shuri rigahora ryesa imihigo. Yagize, ati: «Hano muri iri shuri ryacu  aya mafi abiri n’imigati itanu bishushanya ibyo dufite ariko twifuza kubishyira imbere y’Imana kugira ngo atabare kandi afashe abo dushinzwe cyane cyane aba bana bacu biga muri iri shuri». 

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yibukije abanyeshuri, abarezi n’ababyeyi bo mu ishuri ry’Ubumenyi rya Musanze ibiranga uwamenye Imana byaranze Gamaliyeri ko nabo bikwiriye kubaranga birimo  gushyira mu gaciro, kurangwa n’ukuri n’ubwitonzi. Yibukije kandi abanyeshuri bahawe isakaramentu ry’ugukomezwa ko muri Batisimu bahawe babaye inshuti za Yezu Kristu. Abasaba gukomeza kumubera abahamya aho bari hose. Yashoje inyigisho abifuriza umugisha w’Imana no gukomeza kwisunga ubuvunyi bw’Umubyeyi Bikira Mariya Umwamikazi w’Inyenyeri biragije.

 Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, NGOGA Fixer Eugène wari uhagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi yashimiye Kiliziya Gatolika ku musanzu w’uburezi itanga muri iki gihugu. Yabijeje kuzakomeza ubufatanye. By’umwihariko yijeje iri shuri ubuvugizi ku bibazo n’ibyifuzo ryagaragaje.

Mu izina ry’ ababyeyi, BAGIRUWIGIZE Emmanuel yashimye uburezi n’uburere bitangirwa muri iri shuri. Ahamya ko bazakomeza gutanga umusanzu wabo bagamije gufasha iki kigo ngo gikomeze kuza ku isonga. 

Umuyobozi w’iri shuri, Padiri NIKWIGIZE Florent yagaragaje ko inyubako nshya batashye ku mugaragaro bazazibyaza umusaruro kandi ikabafasha kwesa imihigo birushijeho dore ko umwaka w’amashuri wa 2020/2021 bagize abanyeshuri basaga 50 bagize amanota ari hagati ya 70 na 73 ku banyeshuri basoza umwaka wa gatandatu, n’aho abasoza icyiciro rusange bose batsinze nez abaza mu cyiciro cya mbere.

Abanyeshuri barererwa muri iri shuri bashimye uburezi n’uburere bahererwa muri iri shuri. Bashimiye by’umwihariko abarezi babo babitaho. Biyemeje kutajenjeka mu kwiga, baharanira gutsinda neza ibyo biga.

Ishuri ry’ubumenyi rya Musanze ryashinzwe mu mwaka w’1957. Ririmo abanyeshuri 816. 

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO