Ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Yozefu rya Karuganda ryizihije Yozefu Mutagatifu, umurinzi waryo

Ni ibirori byahimbajwe ku wa kabiri, tariki ya 19 Werurwe 2024. Igitambo cya Misa cyayobowe na Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yari ahagarariye muri ibyo birori. Yatanze isakaramentu ry’ugukomezwa ku banyeshuri 30 biga muri iryo Shuri, abifuriza kuba intangarugero babikesha iryo sakramentu bahawe; kuba abagabo b’ukwemera aho bari; barangwa n’imyitwarire myiza no kuba abarezi b’abandi mu kwemera.

Musenyeri Gabin yagarutse ku bigwi n’ubutwari byaranze Yozefu mutagatifu birimo kuba Yozefu yari intungane, umugabo uzi kwicisha bugufi, umugabo uzi gutuza no kwicisha bugufi, umugabo uzi gutunganya inshingano ze, umugabo uzi gukunda by’ukuri, umugabo udahutaza, uharanira gushaka inzira z’ibisubizo zidahutaza. Yakanguriye abanyeshuri, abarezi, ababyeyi n’abandi bagira uruhare mu burezi gufatira urugero kuri Yozefu Mutagatifu, baharanira gutunganya inshingano bafite. Yakanguriye iri shuri gukomeza guharanira gutsinda mu ngeri zinyuranye abifuriza by’umwihariko gufatira urugero kuri Yozefu Mutagatifu bisunze.

Intumwa y’Umwepiskopi yabifurije gukomeza kugendera mu murongo wa Diyosezi ya Ruhengeri ifasha amashuri yayo kurera umwana ushoboye kandi ushobotse no gushyira mu bikorwa insanganyamatsiko Kiliziya Gatolika y’u Rwanda iri kugenderaho muri uyu mwaka w’amashuri y’«Umwana usukuye mu ishuri risukuye». Bakabishyira mu mpande zose z’ubuzima bwabo haba mu myigire, mu mibereho yabo, mu mitekerereze yabo, mu mikorere yabo, byose bigaragaza iyo suku mu buzima bwabo.

Yabijeje ubuvugizi ku mbogamizi umuyobozi waryo yagaragaje zirimo kuba iri Shuri ritazitiye, kuba abanyeshuri bagorwa no kugera ku ivuriro bakaba bifuza ko hashakwa uburyo ubuvuzi bwabegerezwa; kuba umuhanda Kaziba-Karuganda-Mataba udakoze neza; ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi aho ukunze kuba muke n’ibindi.

Ubwo buvugizi bwagarutsweho na Madamu UWAMAHORO Marie Thérèse, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke iri shuri riherereyemo hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi ritangirwa muri iri shuri. Yashimiye Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga mu iterambere ry’Igihugu binyuze mu burezi, ayizeza kuzakomeza ubuvugizi. Yakanguriye abanyeshuri gukunda ishuri, asaba ababyeyi gukundisha abana kwiga.

Agaruka ku byo iri shuri ryigira kuri Mutagatifu Yozefu ryisunze, Umuyobozi waryo, Uzabakiriho Joseph, ahamya ko bashyize imbere gukora cyane no guharanira kuza ku isonga. Yagaragaje ko bakora n’ibikorwa binyuranye bifasha abaturage kwiteza imbere birimo gufasha abatishoboye baturiye iri shuri, isuku mu ngo z’abaturiye iri Shuri bakennye n’ibindi. Yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri yahisemo kubaka Paruwasi nshya ya Karuganda kuri iryo Shuri ahamya ko izabafasha muri byinshi birimo no kwitagatifuza. Yashimiye abapadiri bakorera ubutumwa muri Paruwasi ya Nemba bababa hafi mu iterambere ry’iri Shuri. Yashimiye Akarere ka Gakenke kadahwema kuriba hafi.

Ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Yozefu rya Karuganda ririmo abarezi 29 n’abanyeshuri 575 barimo abiga mu cyiciro rusange n’abiga mu mashami ane ariyo: MEG, MCE na HGL. Rifite abakozi bunganira 16.

Ni ibirori byaranzwe no guha umugisha ishusho ya Yozefu Mutagatifu iri Shuri ryisunze. Igitambo cya Misa, gutanga ibihembo ku banyeshuri batsinze neza amasomo n’abitwaye neza kurusha abandi mu ngeri zinyuranye, gutanga ibihembo ku banyeshuri barirangirijemo umwaka ushize batsinze neza ibizamini bisoza amashuri yisumbuye, gutanga ibihembo ku barezi batsindishije kurusha abandi. Hatanzwe inyunganirangingo ku munyeshuri uryigamo ufite ubumuga bw’ingingo, hatangwa ibikoresho by’ishuri ku banyeshuri babiri baturiye iri Shuri biga mu mashuri abanza. Habaye umwanya wo gukurikirana imivugo, indirimbo, imbyino, imikino. Batanze impano, haba n’ubusabane.

Ibirori byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo Padiri Célestin MBARUSHIMANA Ushinzwe amashuri Gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri n’abandi bapadiri bashinzwe amashuri Gatolika mu maparuwasi agize Diyosezi ya Ruhengeri, abayobozi b’ibigo by’amashuri binyuranye, abayobozi mu nzego zinyuranye za Leta mu Karere ka Gakenke, abanyeshuri, abarezi, ababyeyi, abakristu bahagarariye abandi muri Santarali ya Karuganda iri kwitegura kuba Paruwasi nayo yiragije Yozefu Mutagatifu n’abandi.

Marie Goretti Nyirandikubwimana



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO