“Ishuri ryacu rimeze nk’Ikipe yishakira Abafana” Myr Visenti HAROLIMANA

“Ishuri ryacu rimeze nk’ikipe yishakira abafana.” Aya ni amwe mu magambo yatangajwe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Gicurasi 2022, ubwo yahimbazaga igitambo cy’Ukaristiya muri Paruwasi ya Rwaza yunze ubumwe n’abanyeshuri b’Urwunge rw’Amashuri rwaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi w’Ijuru n’isi (Groupe scolaire Marie Reine). Muri iki gitambo cy’Ukaristiya, Umwepiskopi yari kumwe n’abasaseridoti batandukanye barangajwe imbere na Musenyeri Gabini BIZIMUNGU, igisonga cy’Umwepiskopi akaba anashinzwe amashuri muri diyosezi ya Ruhengeri. Hari kandi abiyeguriye Imana baturutse hirya no hino, bamwe mu babyeyi barerera mu Rwunge rw’Amashuri Bikira Mariya Umwamikazi w’Ijuru n’isi, abanyeshuri bahize ubu bakaba bari mu masomo ahandi cyangwa mu buzima busanzwe ndetse n’umwe mu bashinzwe uburezi mu karere ka Musanze. 

Muri iyi Misa, Umwepiskopi yahaye abana bateguwe neza amasakaramentu yibanze harimo Batisimu, Ukaristiya n’Ugukomezwa.

Mu nyigisho yagejeje ku bitabiriye guhimbaza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’Ijuru n’isi, Umwepiskopi yasobanuye icyo Bikira Mariya Umwamikazi bivuga agendeye ku nyandiko y’inama Nkuru ya Kiliziya yateraniye i Vatikani II ibivuga. Yagize ati: “Bikira Mariya utarigeze arangwaho inenge y’icyaha, igihe arangije ubuzima bwa hano ku isi, yajyanwe mu ijuru n’umubiri we na roho ye, ahabwa ikuzo. Yagororewe na Nyagasani Umwami w’ijuru n’isi, asangiye ikuzo na Kristu wazutse, Umwami w’abami watsinze icyaha agatsinda n’urupfu”. 

Agaruka ku bahabwa isakramentu rya Batisimu, Umwepiskopi yabawiye ko Batisimu ari Isakramentu ribinjiza muri Kiliziya bityo ko Kiliziya ibakiranye ibyishimo. Yabibukije ko Batisimu ari Isakaramentu rizabageza ku byiza byose bifuza bakesha urupfu n’izuka bya Kristu. Yibukije na none abahabwa Ukaristiya ko bakwiye kumuhabwana Yezu icyubahiro, bikagaragazwa no guhabwa penetensiya kenshi ndetse no gukunda umwitozo wo gushengerera. Naho abahabwa isakaramentu ry’Ugukomezwa, Umwepiskopi yabibukije ko mu kuramburirwaho ibiganza, Yezu wazutse abaha imbaraga zihariye za Roho Mutagatifu zituma bamubera abagabo mu bantu mu magambo no mu bikorwa. Yasoje inyigisho ye asaba abakristu twese ngo twisunge Bikira Mariya Umwamikazi w’Ijuru n’isi, dusabire isi yacu amahoro cyane cyane mu bihugu birimo intambara nka Ukraine na Kongo (RDC). 

Nyuma y’igitambo cya Misa, hatanzwe ubutumwa butandukanye. Padiri Evariste NSABIMANA, nyuma yo kwerekana abashyitsi baje kwifatanya n’ishuri ryabo kwizihiza Bikira Mariya Umwamikazi w’Ijuru n’isi, yabagejejeho ijambo ry’ikaze. Ijambo rye ryibanze mu gusobanura muri make Marie Reine Rwaza icyo aricyo, icyo igamije, yavuye he, iragana he ndetse n’umwihariko wayo mu ruhando rw’andi mashuri. Padiri yibukije ko ishuri ayobora “Marie Reine Rwaza” ari urugo kuko uhasanga ababyeyi (abarimu n’abayobozi) n’abana (abanyeshuri); Marie Reine ni ishuri kuko buri wese mu rugo rwabo aharanira kwiga kandi akiga neza bijyanye n’icyerekezo bahabwa n”Umwepiskopi Myr Visenti HAROLIMANA, Umuyobozi w’urugo mukuru. Yavuze ko unyuze muri Marie Reine wese uretse ubumenyi ahavana, anatozwa kuba umuntu nyamuntu kandi akahavana n’indangagaciro za gikristu. Yibukije kandi amateka y’ishuri Marie Reine Rwaza agaragaza ko kuva ishuri ryava mu maboko y’ababyeyi rikegurirwa diyosezi, baharaniye ko ishuri ryakomeza gutera imbere kandi imibare bafite ubu ibereka ko ibintu bigenda neza cyane aho yatanze urugero ko amanota y’umwaka ushize agaragaza ko bose batsinze neza cyane ndetse hakagaragaramo n’abanyeshuri bujuje (73/73). Padiri yavuze ko kandi mu ishuri ayobora, bateza imbere sport mu mikino yose, ku buryo bw’umwihariko bakaba bafite ikipe y’abari n’abategarugori bakina mu cyiciro cya mbere cy’umupira w’intoki (basketball).  Mu ijambo ry’umubyeyi uhagarariye abandi n’ijambo rya duwayene IRAHARI UWASE Adeline, bombi bashimiye uburere bwiza ndetse n’ubumenyi bufite ireme bahererwa mu ishuri rya Bikira Mariya Umwamikazi w’Ijuru n’isi. Bashimye kandi ko ikigo cyabubakiye amazu yo kuraramo ku bahungu no ku bakobwa ajyanye n’igihe ndetse bakabubakira na Chapelle nziza yo gusengeramo. 

Mu ijambo Umwepiskopi yagejeje ku bitabiriye guhimbaza Umubyeyi Bikira mariya Umwamikazi, yabifurije umunsi mwiza wa Bikira Mariya Umwamikazi w’Ijuru n’isi kandi abamenyesha ko mu myaka 10 iri shuri rimaze ryeguriwe diyosezi ya Ruhengeri, ashima ubwitange padiri Evariste NSABIMANA, umuyobozi w’ishuri yagaragaje rikaba rimeze neza kugeza ubu. Yaboneyeho no kumwifuriza isabukuru nziza y’amavuko dore ko kwizihiza uyu munsi byahuriranye n’itariki padiri yavutseho. Yakomeje ababwira ko Diyosezi ya Ruhengeri itewe ishema no kugira iri shuri, ishuri rifite kandi ryesa imihigo. Umwepiskopi yatangaje ko mu byaranze imyaka 10 rimaze, ari ubwitange bwa buri wese ariko cyane cyane kugira ubuyobozi bwiza bufite intego, bufata ingamba kandi bukitanga n’imbaraga zose bufatanije n’inzego zose. Umwepiskopi yakomeje agira ati : « Ugendeye ku bigwi byanyu ubwabyo birabamamaza, discipline ibaranga, gukorera hamwe, umusaruro wanyu mu gutsinda neza mu bizamini, guha Imana umanya w’ibanze kandi hakagaraga n’uburyo abana bacu bumva baberewe no kuba muri uru rugo bijyanye n’isura nziza igaragara uhereye no kuri sport aho ishuri ryacu umuntu yarigereranya n’ikipe yishakira abafana. Ntabwo ari ugushakisha kuko ibigwi byanyu birabamamaza utabanje kuvunika. Turizera ko Marie Reine itazigera isubira inyuma ».

Umepiskopi yasoje ijambo rye ashima uwaje ahagarariye Akarere ka Musanze k’ubutumwa bwiza yatugejejeho atwizeza ubufatanye, ashima kandi n’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze uburyo gafasha ishuri rya Bikira Mariya Umwamikazi w’Ijuru n’isi kugera ku ntego zaryo. Yasoje yizeza ababyeyi ko ibyifuzo batanze inzego zibishinzwe zizafata umwanya bakabiganiraho kandi bakabiha umurongo.

Ubusanzwe, umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi w’Ijuru n’isi uhimbazwa ku itariki ya 22 Kanama ariko ubuyobozi bw’ishuri bukaba bwarahisemo bwarahisemo kuwuhimbaza kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Gicurasi kuko basanze itariki ya 22 Kanama izagera abanyeshuri bari mu biruhuko.

Padiri Jean de Dieu NDAYISABA
Ushinzwe Komisiyo y’itumanaho n’itangazamakuru


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO