ʺIshuri ryacu ridutoza kubaha no kwita ku mutungo rusangeʺ(1Kor 12,7)

ʺIshuri ryacu ridutoza kubaha no kwita ku mutungo rusangeʺ(1Kor 12,7). Iyi ni yo nsanganyamatsiko yagarutsweho kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Kamena 2019, ubwo hizihizwaga umunsi w’uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi. Ibirori by’uwo munsi byabimburiwe n’igitambo cy’Ukaristiya cyatangiye saa tatu n’igice ku Ngoro ya Bikira Mariya Umwamikazi wa FATIMA. Iyo misa yayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI, ari kumwe n’abasaseridoti, abihayimana, abayobozi b’ibigo by’amashuri Gatolika, abarezi, ababyeyi n’abanyeshuri. Yitabiriwe kandi n’abashyitsi banyuranye mu nzego za Leta: Umuyobozi mukuru wa REB, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Ushinzwe uburezi mu Karere ka MUSANZE na BURERA, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ya MUHOZA, CYUVE, MUSANZE na KINIGI.

Mu nyigisho ye, Umwepiskopi yibukije abari aho gukoresha neza amatalenta bahawe n’Imana; yabahamagariye kwitangira bagenzi babo, gukunda Imana, kwitangira igihugu na Kiliziya. Nyuma y’igitambo cy’Ukaristiya, habaye ibirori byabimburiwe n’akarasisi k’abanyeshuri n’abarezi, imbyino z’amatorero y’abanyeshuri, gutanga ibihembo kubanyeshuri batsinze amarushanwa yateguwe na Diyosezi, kunganira ibigo by’amashuri byagaragaje ko bikeneye ubufasha bwihutirwa ndetse n’amagambo anyuranye ajyanye n’uwo munsi.

Mu ijambo rye uhagarariye ababyeyi n’abarezi barerera mu bigo by’amashuri Gatolika yashimye Kiliziya Gatolika uburyo idahwema kwita ku burezi bufite ireme; uburezi butuma abayeshuri bubaha Imana, bakubaha ubuzima bwabo n’ubw’abandi. Yayishimiye kandi kuba yarashyizeho uyu munsi. Yavuze ko abarezi biyemeje gukurikiza imfashanyigisho bahabwa na Leta, kwigisha neza, gutsinda no kurerera neza Imana n’igihugu

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibirori, Umuyobozi Mukuru wa REB, Dogiteri NDAYAMBAJE Irené, ari nawe waje ahagarariye Minisitiri w’Uburezi, yashimiye Diyosezi ya RUHENGERI ku butumire yabahaye, yashimiye kandi Kiliziya Gatolika umuganda wayo mu burezi. Yagarutse ku ngamba iyi minisiteri ifite zo gushyira imbaraga mu burezi: gutanga integanyanyigisho n’imfashanyigisho cyane cyane ibitabo ku buryo buri mwana agira igitabo cye, guha abarezi amahugurwa aganisha ku somo n’ibindi.Yagize ati: ʺUmurezi akwiye kubahwa. Ni umuntu ukomeye, akeneye byinshi kugira ngo akore yishimye. Intambwe yatewe irakomeye ariko iracyakomeza.ʺ Yakomeje kandi avuga ko abarimu bagiye gushyirwa mu byiciro hakurikijwe uko batanga umusaruro. Yashoje ashishikariza abanyeshuri gukunda amashuri nderabarezi.

Mu butumwa yageneye uyu munsi, Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi RUHENGERI, yagaragaje ko kwizihiza uyu munsi, bibaye umwanya wo kureba uko uburezi n’uburere bihagaze mu mashuri ya Kiliziya, hagamijwe kunoza no gutanga uburezi bufite ireme, ari byo musingi w’iterambere ry’igihugu muri rusange n’irya Kiliziya by’umwihariko. Umwepisikopi yashimiye Leta y’u Rwanda kubera ko yitabiriye ubutumire. Yanayishimiye ibikoresho igenera amashuri ibinyujije muri minisiteri y’uburezi. Yanasabye kandi ko amasezerano y’ubufatanye hagati ya Leta na Kiliziya yashyirwaho umukono n’inzego zibishinzwe kuko bizoroshya imikorere n’imikoranire.

Umushumba wa Diyozezi ya RUHENGERI yashimye komisiyo y’uburezi ya Diyosezi RUHENGERI uburyo yateguye uwo munsi. Yashimiye kandi abayobozi n’abarezi bo mu bigo by’amashuri Gatolika uko bitabiriye umunsi mukuru. Yanabashimiye kubera ubwitange bagaragaza mu butumwa bahawe . Yagize ati: ʺNdashimira mwese uko mwitabiriye umunsi mukuru, ngashimira ubutumwa bwatanzwe. Ubutumwa mwatugejejeho buradukomeza mu cyerekezo cyacu. Nta numwe utashyigikira impano umuntu yabyaza umusaruro kuneza y’igihugu cyacu.ʺ

Umwepisikopi yibukije abateraniye aho ibyakwibandwaho: “Ndifuzako mwakwitabira gahunda y’ikigega cy’ubufatanye gishinzwe uburezi muri Diyosezi RUHENGERI. Nimurusheho kwita ku mashuri mushinzwe. Kubungabunga umutungo rusange w’ishuri ni bibe umuco. Mwirinde gusesagura, abana bakurane umuco w’isuku. Bite ku busitani bw’ishuri, bacike ku muco mubi wo kwangiza ibikoresho, ibitabo, intebe z’ishuri, (…) Ndasaba ko ishuri Gatolika ryakwiranga, rikarangwa n’uburere bwiza, imikorere n’imikoranire inoze ku nzego zose, guha Imana umwanya wa mbere n’icyubahiro kiyikwiye, gukorana ubwitange, ubutwari no gukora cyane rirwanya ingeso mbi y’ubunebwe.

Yashoje ijambo rye ahemba abana batsinze mu marushanwa yateguwe na Diyosezi RUHENGERI mu mibare, icyongereza, igifaransa, iyobokamana, ubumenyi rusange, imivugo, indirimbo, imbyino, inkuru ndende, inkuru ishushanyije, igisoro, …Umwepisikopi yatanze n’inkunga mu kunganira ibigo by’amashuri byagaragaje ko bikeneye ubufasha bwihutirwa: Ishuri ryisumbuye rya RUNABA, ishuri ribanza rya KIVUNE, SOZI, BYUMBA na G. S. NYABIZI. Nyuma y’irori hakurukiyeho kwakira abashyitsi.

Padiri Célestin MBARUSHIMANA