Ishuri ry’abakateshiste rya Nkumba ryasoje umwaka w’amashuri wa 2023-2024

Ku wa kane tariki ya 27/06/2024 mu kigo cy’inyigisho z’iyogezabutumwa n’amajyambere y’icyaro i Nkumba kizwi ku izina ry’Ishuri ry’abakateshiste rya Nkumba habereye ibirori byo gusoza ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2023-2024. Ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 31 barisorejemo amasomo y’imyaka ibiri. Rinahimbaza umunsi mukuru wa Mutagatifu Karoli Lwanga ryisunze.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Visi Prezida w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yagarutse ku mateka ya Mutagatifu Karoli Rwanga iryo shuri ryisunze, asaba abaririmo kumufatiraho urugero rw’ubutwari, ukwemera, ukwizera n’urukundo byamuranze. Yasabye abakateshisti guharanira kubaho bubaha Imana n’ibyayo. Yabibukije ko Kiliziya ibatezeho byinshi, abasaba kurushaho kurangwa n’imyitwarire myiza ikwiye intumwa no kuba abahamya b’ukwemera. Yabifurije ubutumwa bwiza muri Kiliziya bwo gufasha umuryango w’Imana kumenya Imana no kuyikunda. Yabijeje ubuvugizi ku cyifuzo bamugejejeho cyo kugana iri shuri.

Umuyobozi w’iryo Shuri Sr Vestine UMUHOZA yagarutse ku bumenyi butangirwa muri iri shuri ko bufasha abarigana gukura mu bwenge no mu kwemera. Yasabye abarirangirijemo gukunda isengesho.

Umunyamabanga wa Komisiyo ishinzwe Katesheze mu Nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda, Sr Geneviève Uwamariya yifurije abakateshiste guhamya Yezu mu mvugo no mu ngiro.

Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, ubuhamya, gutanga impano, gutanga ibitabo by’imfashanyigisho ku barirangirijemo n’ubusabane. Byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abapadiri bashinzwe katesheze mu madiyosezi anyuranye yo mu Rwanda, abagize komisiyo ya Katesheze mu nama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda n’abandi. Ishuri ry’abakateshisti ryashinzwe mu mwaka w’1968 rikorera muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri. Nyuma ryaje kwimurirwa muri Nkumba.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO