Ibyo birori byabaye ku wa gatandatu, tariki ya 15/06/2024. Byahuriranye n’urugendo nyobokamana iryo Shuri ryakoreye kuri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri, binjira mu muryango w’impuhwe z’Imana mu rwego rwo guhimbaza yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’icungurwa rya muntu na yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda.
Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri. Yatanze amasakramentu ku banyeshuri babyiteguye baryigamo n’abiga muri ESSA Ruhengeri. Abahawe batisimu ni 31, Ukaristiya ya mbere ni 66 n’Ugukomezwa ku banyeshuri 53. Yasabye abahawe amasakramentu kwihatira gukunda Yezu Kristu, kumuha icyubahiro kimukwiye no kumuhabwa neza mu Isakramentu ry’Ukaristiya. Yabakanguriye kujya bubahiriza umunsi w’icyumweru bakajya mu misa no mu yindi minsi mikuru yategetswe na Kiliziya.
Nyiricyubahiro Musenyeri yibukije abanyeshuri guharanira kuba abana beza, bubaha ababyeyi n’abarezi babo, bazi kwicuza igihe bacumuye no kubaha Imana n’ibyayo. Yasabye ababyeyi n’abarezi kurangwa n’umutima w’urukundo, kwakira neza abana Imana ibahaye, kubaha impano y’ubuzima no kububungabunga, gukosora neza abana batabahutaje no kubereka inzira nziza zibafasha gukura banogeye Imana n'abantu.
Umwepiskopi yagarutse kuri yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’icungurwa rya muntu na Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda iri kwizihizwa muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda. Yagaragaje ko ari umwanya wo kwishimira ubutumwa Kiliziya yasohoje muri iyo myaka. Yagaragaje ko ishuri gatolika rirera umuntu wuzuye. Yashimiye iri shuri ku ntambwe nziza ryagezeho kuva ryashingwa mu mwaka w’1986, ashimira abasaseridoti ba Diyosezi ya Ruhengeri barishinze ku rukundo, ubwitange n’umurava bagaragaza mu iterambere ryaryo. Yashimiye n’abandi bose bagira uruhare mu burere bw’abanyeshuri baryigamo, asaba buri wese gukomeza ubufatanye mu burere bw’abana. Aryizeza kuzakomeza ubufatanye.
Padiri Tuyisenge Jean de Dieu, umuyobozi w’ishuri rya Regina Pacis, ahamya ko imitsindire muri iri shuri ihagaze neza, agaragaza ko bakomeye ku ntego yo kurera umwana ushoboye kandi ushobotse uzigirira akamaro, akakagirira umuryango, Kiliziya n’Igihugu.
Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Ntara y’Amajyaruguru, Solange Mukansanga yashimiye Kiliziya Gatolika ku musanzu itanga mu burezi n’uburere ku bana b’u Rwanda. Ayizeza kuzakomeza ubufatanye. Naho ababyeyi bahamya ko batazahwema kugaragaza uruhare rwabo mu kurera abana babo. Abanyeshuri bahamya ko bashyize imbere kwigana umwete no kurangwa n’imyifatire myiza.
Ishuri rya Regina Pacis ryashinzwe mu mwaka w’1986. Ubu ririmo abanyeshuri 1313 barimo abiga mu mashuri yisumbuye mu cyiciro rusange 325, abiga mu mashuri abanza 817 n’abiga mu mashuri y’inshuke 172.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA