Ishuri rya « Groupe Scolaire Saint Jérôme Janja » ryiswe « Lycée Saint Jérôme Janja »

Iryo zina rishya, Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent HAROLIMANA, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, yaritangarije mu birori byo kwizihiza Mutagatifu Yeronimo ryisunze. Ibyo birori byabereye muri iryo shuri ku wa gatandatu, tariki ya 18 Gicurasi 2024. Byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyaturiwe muri kiliziya ya Paruwasi ya Janja; cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA. Yatanze isakramentu ry’ugukomezwa ku banyeshuri 18 biga muri iryo Shuri abifuriza kubera Yezu abahamya mu bantu bayobowe na Roho Mutagatifu.

Mu butumwa bukubiye mu nyigisho yatanze, Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku bigwi n’ubutwari byaranze Mutagatifu Yeronimo, umurinzi w’iryo Shuri. Yibukije abanyeshuri, abarezi, ababyeyi n’abandi bitabiriye ibyo birori ko Ijambo ry’Imana ari intwaro iha abantu gutsinda. Abasaba guharanira gusoma Bibiliya mu muryango, bazirikana Ijambo ry’Imana, kurikunda, bihatira kurisoma, kuritega amatwi no kuyoborwa na ryo. Yagarutse ku gaciro k’iryo Jambo ry’Imana, abibutsa gufatira urugero kuri uwo Mutagatifu bahimbazaga wavuze ati: «Ntawamenya Kristu atazi Ibyanditswe Bitagatifu». Abibutsa ko ushaka kumenya Imana asoma Bibiliya. Yabakanguriye kwihatira kuyoborwa na Roho Mutagatifu bijyana no kwamamaza urukundo rw’Imana mu mvugo no mu ngiro.

Ibirori byakomereje muri iryo shuri rya «Lycée Saint Jérôme» Janja. Umwepiskopi yashimye intambwe iri shuri rigezeho, aryifuriza gukomeza kuza ku isonga mu gutanga uburere bufite ireme. Yagaragaje ko bahimbaje uwo munsi mukuru basubiza amaso inyuma, barebera hamwe ibyabafasha kurushaho kujya mbere. Yatangaje ko bishimira umuganda n’uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu gutanga uburere bwiza bategura neza abazaba ingirakamaro mu Gihugu no muri Kiliziya. Yagize ati: «By’umwihariko nka Diyosezi ya Ruhengeri, twahagurukiye gutanga uburere bufite ireme binyuze mu Ishuri nk’iri ngiri dushyiramo imbaraga». Yashimye intambwe nziza rigezeho mu gutanga uburere n’uburezi bufite ireme mu myaka 42 rimaze rishinzwe. Yashimye inzego zose zagize uruhare mu iterambere ryaryo kuva ryashingwa mu mwaka w’1982. Yagize ati: «Twishimira intambwe ryateye. Ni ishuri rihagaze neza. Ni ishuri ryanditse izina. Tukaba tubikesha ubwitange n’umurava bw’abantu b’ingeri zose, Leta y’u Rwanda dufatanyije ku bw’amasezerano, ababyeyi, abarezi, abayobozi mu nzego zitandukanye uko imyaka yagiye isimburana n’abana bacu duha bakakiza yombi».

Nyiricyubahiro Musenyeri yagarutse ku bintu by’ingenzi bikwiye kuranga abari muri iryo shuri muri uyu mwaka Kiliziya Gatolika mu Rwanda iri muri Yubile y’impurirane y’imyaka 2025 y’icungurwa rya muntu na Yubile y’imyaka 125 Ivanjili igeze mu Rwanda. Yagaragaje ko ari umwanya wo kwishimira uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu bijyanye n’iterambere ry’Igihugu rishingiye ku burezi bufite ireme. Umwepiskopi yagarutse ku nsanganyamatsiko y’amashuri gatolika igira iti: «Umwana ushoboye kandi ushobotse» n’insanganyamatsiko yihariye y’uyu mwaka w’amashuri igira iti: «Umunyeshuri usukuye mu ishuri risukuye», yasabye abagira uruhare mu burezi muri iri shuri gukorera ku ntego, gukorana umurava, kunoza ibyo bakora, kunguka ubumenyi n’ubushobozi byuzuye bitari igicagate, isuku hose, muri byose, mu bitekerezo, mu migambi, mu magambo, mu bikorwa n’isuku muri byose. Yifurije abanyeshuri buri wese mu cyiciro agezemo gusoza neza uyu mwaka w’amashuri wa 2023-2024 yerekana umusaruro mwiza.

Umuyobozi w’iryo shuri, Padiri Protogène HATEGEKIMANA, yagarutse ku mpamvu nyamukuru bahisemo kurihindurira izina ko ryari rifite andi mashuri rihuje amazina, rimwe na rimwe bigatera urujijo ku barezi n’abanyeshuri baryoherezwagaho, bakayobera ku yandi mashuri ryitiranwa naryo. Agaragaza ko iri shuri ritazahwema kuza ku isonga mu gutanga umusanzu waryo mu kurera abanyeshuri b’intoranwa mu Gihugu. Ararikira ababyeyi kurigana baryoherezaho abana babo kuko uburezi buritangirwamo bwizewe. Mu izina ry’ubuyobozi bwa Leta, UWAMAHORO Marie Thérèsse, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gakenke, yashimye umusanzu wa Kiliziya Gatolika mu kwita ku burezi n’uburere bw’abana b’u Rwanda. Ayizeza kuzakomeza ubufatanye.

Ibirori byitabiriwe n’abashyitsi banyuranye barimo abasaseridoti, abihayimana, abayobozi mu nzego za Leta zinyuranye, abanyeshuri, abarezi, ababyeyi, abaryizemo, abarituriye, inshuti zaryo n’abandi. Byaranzwe n’indirimbo, imbyino, ubuhamya, imivugo, gutanga impano n’ubusabane.

Marie Goretti Nyirandikubwimana



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO