Ku wa gatanu, tariki ya 27/10/2023, muri INES-Ruhengeri habereye ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri 827 barirangirijemo amasomo ku nshuro ya 15 mu byiciro binyuranye. Byabimburiwe n’igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri. Mu butumwa yagejeje ku banyeshuri basoje amasomo, yabibukije ko kugira intego bijyana no kumenya ibyo bakeneye. Yagize ati: «Ubu muhagurutse ku ntebe y’ishuri ariko mwinjiye mu ishuri rikuru cyane ry’ubuzima aho rimwe na rimwe ari mwe ubwanyu muziha amanota kandi mukiyimura mu cyiciro cy’ubuzima. Bizabasaba kugira intego bivuze kumenya neza icyo mushaka no kuguharanira kuko ntacyo mushobora kuzageraho mutagiharaniye. Kandi ndagira ngo mbamare impungenge, ibyangombwa byo kubigeraho murabifite n’ubufasha ku mpande zose burahari ntacyo muzatuburana». Umwepiskopi ahamya ko batazatezuka ku mugambi wo gukomeza guharanira ko INES-Ruhengeri ikomeza kujya mbere, ikomeza kuba kaminuza y’ubumenyingiro no gutanga uburezi bufite ireme. Yagaragaje ko bakomeye ku ntego yo kuba indashyikirwa mu kugira porogramu zikenewe ku isoko ry’umurimo. Atangaza ko hakozwe porogaramu nyinshi, izindi zikavugururwa, hakaba hari n’izindi zikigwaho n’ababishinzwe. Ashima Guverinoma y’u Rwanda, Minisiteri y’uburezi binyuze muri HEC (High Education Council) uburyo bagiye bakira neza gahunda z’iri Shuri bakanarifasha kuzinoza. Yashimangiye ko bakomeje gufatanya na Minisiteri y’ubuzima mu gutunganya porogaramu zo kwigisha abita ku buzima.
Umwepiskopi yagaragaje ko bakomeye ku ntego yo kongera imbaraga mu ikoranabuhanga rifasha imyigishirize n’imiyoborere ya INES-Ruhengeri. Ashimira abafatanyabikorwa banyuranye bakorana muri izo gahunda zose. Yavuze ko biyemeje kugeza ku baturage ibisubizo birambye binyuze mu bushakashatsi no mu kwigisha mu buryo buteza imbere guhanga umurimo no gukomeza guharanira ko INES-Ruhengeri iba mpuzamahanga. Asaba abaririmo guharanira kurangwa n’imyitwarire myiza, haba ku bayobozi, abarezi, abanyeshuri n’abandi bakozi. Yabahamagariye gukora cyane no gukunda umurimo, kudatezuka ku ntego yo gutanga ubumenyi bufite ireme no kubakira ku burezi burangwa n’indangagaciro za kimuntu, za gikristu n’indangagaciro za kinyarwanda. Yashimiye abashoje amasomo abifuriza ko ubumenyi n’uburere bungukiye muri iri shuri byababera impamba ikwiriye ku isoko ry’umurimo bagiyeho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru, Bwana Emmanuel NZABONIMPA, yashimye ishuri rya INES-Ruhengeri ku musanzu itanga mu iterambere ry’Igihugu, ayizeza gukomeza ubufatanye.
Padiri Dr Jean Bosco BARIBESHYA, Umuyobozi w’ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri yasabye abasoje amasomo gutinyuka bakitabira umurimo. Yasabye abahawe impamyabumenyi gushira ubwoba bakihangira umurimo. Bakaba abatanga akazi, aho guhora bandika amabaruwa bapfukamira abantu ngo babahe akazi. Yabibukije ko igishoro cya mbere mu kwihangira umurimo ari igitekerezo, abifuriza gutera imbere no guteza imbere ibigo barimo bijyana no gutanga umusaruro.
Abarangije amasomo bashimye ubumenyi bungukiye muri iri Shuri. Bashima Imana yabafashije bakaba bayashoje bahagaze neza mu mitsindire. Bagaragaje ko bagiye ku isoko ry’umurimo biteguye neza gushyira mu bikorwa ubumenyi bungukiye muri iri Shuri.
Tariki ya 30/06/2003 nibwo Perezida wa Republika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, yashyize ibuye ry’ifatizo kuri iyi Kaminuza. Yatangiye gutanga amasomo tariki ya 17 Ugushyingo 2003. Biteganyijwe ko tariki ya 07 Ukuboza 2023 iri SHuri rikuru rizizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze rishinzwe. Ubu ryigamo abanyeshuri baturuka mu bihugu bisaga 17.
Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA