Ishuri ribanza ryitiriwe Mutagatifu Mariko ryizihije isabukuru y’imyaka 10 rimaze rishinzwe

Tariki ya 25 Mata 2022, Ishuri ribanza ryitiriwe Mutagatifu Mariko riherereye muri Paruwasi Katedrali ya Ruhengeri ryizihije isabukuru y’imyaka 10 rimaze rishinzwe rinahimbaza Mutagatifu Mariko ryisunze. Ibirori byabimburiwe n’Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri ari kumwe n’abapadiri bashinzwe uburezi Gatolika mu ma Paruwasi anyuranye agize Diyosezi ya Ruhengeri. Umwepiskopi yatanze amasakaramentu yibanze (Batisimu, Ukaristiya n’Ugukomezwa) ku banyeshuri biteguye.

Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimye umusaruro mwiza iri shuri ritanga bigaragarira mu rwego rwiza rw’imitsindire rigezeho. Yasabye ababyeyi kurushaho kwita ku burere bw’abana babo. Agira, ati: «Babyeyi ni ngombwa gukomeza kuzirikana ku ruhare mugomba kugira mu bijyanye n’uburere bw’abana bacu. Mwite ku burere bw’abana kubera ko ari ukwiteganyiriza, guteganyiriza igihugu no guteganyiriza Kiliziya. Turabasaba kubaha ibyangombwa byose bakeneye, kubaba hafi, mwumva ko ariwo murage mwiza mushobora guha abana banyu kugira ngo bazajye mbere kandi bateze imbere igihugu cyacu. Turabibutsa ko imiryango myiza izira amakimbirane irangwa n’ababyeyi bitangira uburere bw’abana babo ari ikintu gikenewe cyane kugira ngo abana bacu bashobore kujya mbere».

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri yashimiye abarezi n’abayobozi b’iri shuri ku bwitange bagaragaza. Yatangaje ko bazakomeza kuba hafi iri shuri muri gahunda nziza rifite yo kongera ubushobozi bishimira. Yagaragarije iri shuri ko ibyifuzo byose bamugejejeho yasanze bihuje n’icyo bifuriza iri shuri. Muri byo harimo kongera ibikorwa remezo, kongera uburyo bwo kunoza uburere butangirwa muri iri shuri, kongera ibyumba by’amashuri, gushyiraho aho barerera abana, n’ibindi bikorwa remezo bihakenewe. Yagize ati: «Byose tuzagerageza kubishyiramo imbaraga kugira ngo abana bacu babone ibyangombwa bakeneye kugira ngo bige neza».

Mu izina ry’umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, KARAKE Ferdinand umujyanama wa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yashimiye Diyosezi ya Ruhengeri ku musanzu iha iki gihugu binyuze mu burezi. Yayijeje gukomeza ubufatanye mu kunoza ireme ry’uburezi bufite ireme.

Mu izina ry’ababyeyi, NIYIBIZI Emmanuel yashimye intambwe iri shuri rigezeho, ahamya ko bagiye gushyira mu bikorwa impanuro bahawe n’umwepiskopi. Biyemeje gukomeza gusigasira umuryango birinda amakimbirane mu ngo, kubonera umwanya abana no kubatoza indangagaciro zibereye Igihugu na Kiliziya.

Agaruka ku mateka y’iri shuri, Mama UWIMANA Hilarie, umubikira uyobora iri shuri ahamya ko bafite icyerekezo cyo kuza ku isonga mu mitsindire, mu myitwarire no mu bupfura dore ko kuva aho iri shuri ritangiye gukora ibizamini bisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, abanyeshuri batsinda 100 % kandi bagahabwa ibigo byiza bibacumbikira.

Ishuri ribanza ryitiriwe Mutagatifu Mariko ni ishuri ryigenga rya Diyosezi ya Ruhengeri. Ryatangiye muri 2009. Ritangiranye n’icyiciro cy’inshuke, icyiciro cy’amashuri abanza cyatangiye mu mwaka wa 2012. Kugeza ubu, rifite abanyeshuri 1034 n’abakozi 48. Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, imikino, imivugo, akarasisi, guhemba abanyeshuri n’abakozi babaye indashyikirwa, gutanga impano n’ubusabane.

NYIRANDIKUBWIMANA Marie Goretti


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO