Ishuri ribanza rya Rugera ryizihije yubile y’imyaka 75 rimaze ritanga uburezi

Ku wa kane, tariki ya 23 Gicurasi 2024, mu Ishuri Ribanza rya Rugera riherereye muri Paruwasi ya Murama, habereye ibirori by’impurirane byo kwizihiza Yubile y’Imyaka 75 rimaze rishinzwe n’ibyo guhimbaza umunsi w’uburezi gatolika muri gace Rugera irimo wahuje ishuri rya Rugera, Cyanika, Murungu na Mukirangwe. Hatanzwe isakramentu ry’Ukaristiya ya mbere ku banyeshuri 14.

Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyakubahwa Musenyeri Gabin BIZIMUNGU, Igisonga cy’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri yari abereye intumwa muri ibyo birori. Mu butumwa yagejeje ku banyeshuri, abarezi n’ababyeyi, yabashyikirije indamutso y’Umwepiskopi, abifuriza Yubile nziza n’umunsi mwiza w’uburezi gatolika. Yashimiye iri Shuri ku musanzu ryatanze mu kubaka iki gihugu na Kiliziya. Yagaragaje ko Yubile ari umwanya wo gushimira Imana, asaba abanyeshuri guharanira kubana neza mu mahoro, gukunda ishuri, kuzinduka ku ishuri, kubaha ababyeyi n’abarezi. Yibukije kurangwa n’isuku muri byose, imyitwarire myiza, kuba abana bashoboye kandi bashobotse no kwirinda ibibangiriza ubuvandimwe. Yabifurije gukura banogeye Imana n’abantu.

Padiri Célestin MBARUSHIMANA, Ushinzwe amashuri gatolika muri Diyosezi ya Ruhengeri, yasabye abarezi n’ababyeyi kurangwa n’ubufatanye mu burezi hagamijwe gufasha abana kwiga neza no gutsinda neza. Naho Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Murama unashinzwe amashuri gatolika muri Paruwasi ya Murama, Padiri Viateur NDABIZI yagaragaje ko amashuri ari muri ako gace afite icyerekezo cyo gutanga uburezi bufite ireme ku bana barera.

Mu izina ry’ababyeyi, NIYONSABA Phocas yashimye ibyiza iri shuri ribafasha birimo ibikorwaremezo. Asaba inzego bireba kubakorera ubuvugizi bakabona umuhanda ugera kuri iri shuri, kubaruhura ingendo ndende abana bakora bajya kwiga mu mashuri yisumbuye, basaba kubegereza ishuri ryisumbuye rifasha abana barangije amashuri abanza bazajya bakomerezamo amasomo. Naho Umuyobozi w’ishuri ribanza rya Rugera NIYONZIMA Pierre Jacques yagaragaje ko bakomeye ku ntego yo gutanga uburezi n’uburere bifite ireme. Agaragaza ko guhimbaza uyu munsi bibafasha kwishimira ibyo bagezeho, kwisuzuma aho bageze no gufata imigambi mishya iteza imbere iri shuri. Naho Munanira Jean Bosco, Ushinzwe uburezi mu Murenge wa Rugera, yashimye umusanzu wa Kiliziya Gatolika mu kwita ku bana b’Igihugu binyuze mu burezi ayizeza kuzakomeza ubufatanye.

Abanyeshuri bashima ibyo baryungukiramo birimo kujijuka, isuku n’ubumenyi mu muntu nyamuntu. Bashima Kiliziya Gatolika ibatoza uburere bwiza. Bayizeza kubyaza umusaruro ibyiza ibagenera, kudapfusha ubusa amahirwe ibaha yo kwiga neza no kubaho neza, bayizeza kutazayikoza isoni.

Ishuri ribanza rya Rugera ryaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, ubu ririmo abanyeshuri 416 biga mu mashuri abanza n’abanyeshuri 116 biga mu mashuri y’inshuke. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka w’amashuri wa 2023-2024 muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda ni «Umwana usukuye mu ishuri risukuye». Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, imivugo, amakinamico, ubuhamya, gutanga impano n’ubusabane.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO