Isengesho rya yubile y’imyaka 50 ya Diyosezi ya Ruhengeri

Mana yacu, washatse kutuyobora ku mukiro wawe Uducunguza Umwana wawe Yezu Kristu, Tugushimiye Kiliziya uturagiriyemo Ukadutungisha Ijambo ryawe n’amasakaramentu yawe.

Muri iki gihe duhimbaza Yubile y’imyaka 50 Diyosezi yacu imaze yakiriye Inkuru Nziza yawe Roho Mutagatifu nayikomeze mu kwemera Irusheho gushinga imizi muri Kristu.

Tukuragije abitangiye iyogezabutumwa muri Diyosezi yacu bose Abariho n’abatakiriho, abashumba waduhaye Abasaseridoti, abihayimana n’abalayiki Twese turusheho Kwitangira Inkuru Nziza yawe.

Dawe Mana idukunda muri uru rugendo rwa Yubile Twisunze Bikira Mariya Umwamikazi w’I Fatima Kugira ngo turusheho gukomera ku kwemera twatojwe. Tubigusabye ku bwa Yezu Kristu Umwami wacu.

Amina!

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO