Iseminari Nto ya Nkumba yizihije Mutagatifu Yohani Intumwa yiragije

Ku wa gatanu, tariki ya 24 Gicurasi 2024, mu Isemineri Nto ya Nkumba iherereye muri Paruwasi ya Kinoni habereye ibirori by’impurirane byo kwizihiza umunsi Mukuru wa Mutagatifu Yohani Intumwa; umurinzi w’iyo Seminari no kwizihiza isabukuru y’imyaka 36 iri Shuri rimaze rishinzwe. Igitambo cya Misa cyayobowe na Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti HAROLIMANA Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Agaruka ku mateka ya Mutagatifu Yohani Intumwa, yagaragaje ko Yohani yakundaga Yezu cyane, akaba umwe mu barobyi Yezu yasanze ku nyanja ya Galileya, akemera gusiga byose agakurikira Yezu, akabana na We yumva Ijambo rye, akaba yaraherekeje Yezu Kristu mu nzira y’umusaraba kugera kuri Karuvariyo; igihe Yezu yapfiriye ku musaraba, Yohani yari mu nsi y’uwo musaraba, Yezu amaze kuzuka Yohani yagize ibakwe ryo kwirukanka agana ku mva ya Yezu Kristu, ni na we wabaye uwa mbere wabonye ibimenyetso by’uko Yezu Kristu ari muzima, aremera.

Umwepiskopi yasabye abaseminari gufatira urugero kuri Yohani Intumwa rwo kumvira ijwi ry’Imana, kurangwa n’ibakwe ryo gukurikira Yezu Kristu bijyana n’inshingano bafite mu kigero barimo. Yabibukije ko buri wese Imana imufiteho umugambi bityo ko ubuzima atari impanuka ahubwo ari impano y’Imana, abasaba kubufata neza. Asaba abaryigamo guharanira umuhamagaro wo kuba abatagatifu, gutega amatwi ijwi ry’Imana, guharanira kurushaho kumenya agaciro k’ubuzima, kubera Kristu abahamya beza aho bari hose, mu miryango yabo, mu rungano n’ahandi bizabafasha mu gihe kiri imbere kuzahitamo neza umuhamagaro w’ubusaseridoti cyangwa indi mihamagaro irimo uwo kwiha Imana n’uwo kubaka urugo rwa gikristu barerera Imana n’Igihugu.

Umwepiskopi yashimiye ababyeyi ko bafatanyije n’Imana kurera, ashimira Imana ibyiza idahwema kugirira umuryango wayo, asaba Imana ngo ikomeze ibe hafi abari muri urwo rugo rw’iyi Semirari ngo hahore humvikana ijwi ry’Imana no kugira ngo haboneke abasore benshi bitaba Karame. Umwepiskopi yashimye intambwe iri shuri rigezeho aryizeza kuzakomeza ubufatanye mu gutanga uburezi n’uburere bifite ireme. Yatanze umukoro ku babyeyi bayirereramo wo kujya bishyira hamwe bagafasha abana biga muri iyi Seminari bavuka mu miryango ikennye mu maparuwasi barimo ku buryo nta mwana ukwiye kubura uburyo bwo kwiga neza kubera ubukene.

Umuyobozi wa Seminari Nto ya Nkumba, Padiri Dieudonné MANIRAGUHA, yagaragaje ko bakomeye ku ntego yo kurera abantu b’intiti bashoboye gufasha Kiliziya n’Igihugu. Naho Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu ntara y’Amajyaruguru yashimye uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu iterambere ry’Igihugu ayizeza kuzakomeza ubufatanye. Naho Karega Gaspard wari uhagarariye ababyeyi muri ibyo birori, yashimiye abagira uruhare mu kwita ku bana babo baryigamo by’umwihariko Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana uhoza abana babo ku mutima, amusezeranya kutazahwema kugaragaza uruhare rwabo nk’ababyeyi.

Abaseminari bayigamo biyemeje kurangwa n’ishyaka n’umwete wo gukurikira Imana bafatira urugero kuri uwo mutagatifu Yohani Intumwa bisunze, kwigana umwete, kumvira inama z’ababyeyi n’ababarera, kugira ishyaka ku murimo no gukunda isengesho bizabafasha gukura banogeye Imana n’abantu.

Ibirori byaranzwe n’indirimbo, imbyino, gutanga ibihembo ku barezi babaye indashyikirwa no ku banyeshuri batsinze amarushanwa anyuranye ategura uwo munsi mukuru, gutanga impano n’ubusabane.

Marie Goretti NYIRANDIKUBWIMANA



Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO