Inyigisho y'Umwepiskopi ku munsi mukuru wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima

Ruhengeri, 13/5/2020

Amasomo: So 3,14-18; Ef 1,3-6;11-12; Lk 1,26-38

Basaserdoti, Bihayimana, Bakristu, Bavandimwe,

Ndabaramukije mbifuriza umunsi mwiza wa Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima. Umunsi mwiza w’Umubyeyi wacu wo mu ijuru!

Nkuko mubizi, uyu ni umunsi mukuru wa Diyosezi yacu ari nawo munsi mukuru wa Paruwasi Cathedrale ya Ruhengeri. Kuri uyu munsi tuzirikana cyane abantu bose, amatsinda cyangwa ibigo byiragije uyu Mubyeyi ku buryo bw’umwihariko. Aha ndatekereza nka C.P.N.F., Fatima Hotel, ishuri ryacu ribanza, chorale Mwamikazi wa Fatima iri mu mwaka wayo wa yubile y’imyaka 50.

Twari dusanzwe duhurira ku Ngoro y’uwo Mubyeyi ariko ibihe turimo ntibyadukundiye. Twunze ubumwe uyu munsi wose mu isengesho ryaduhuje uyu munsi na Misa zasomwe mu ngo z’abapadri n’abihayimana hirya no hino muri Diyosezi yacu kandi tubifashijwemo n’iyi radiyo Energy Radio dushima cyane, tugiye gusangira iri sengesho rikuru cyane, rihatse ayandi yose: Misa Ntagatifu. Dushimire Imana kubera ineza idahwema kutugirira kandi tuyiragize ibyacu byose twisunze Umubyeyi Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima.

Bavandimwe,

Nkuko igitabo cya Sofoniya kibidushishikariza, nubwo turi mu bihe bikomeye ku mpande nyinshi: icyorezo cya Koronavirusi n’ibiza byahitanye benshi kandi bifite ingaruka zikomeye mu buzima bw’abantu muri rusange no mu butumwa bwa Kliziya ku buryo bw’umwihariko, twishime tunezerwe. Twishimane na Yeruzalemu. Koko Imana turi kumwe. Ifite umugambi udakuka wo kudukiza kandi ifite ububasha. Nta cyaduhangara turi kumwe n’Imana. Twizeye Imana yacu idukiza icyago ikaturinda ikimwaro (Reba So 3,14s). Turageragezwa, duturwa hasi ariko ntiduheranwa. Twe abashyize amizero yacu muri Kristu, tubonereho gusingiza ikuzo ryayo (reba Ef 1,3s). Twizeye Imana yacu idutabara ikaduhanagura icyitwa amarira cyose ku maso yacu, iturinda urupfu cyane urupfu rubi, urupfu rw’iteka, tukava mu cyunamo, amaganya n’imibabaro (reba Hish 21,3-4).

Nkuko mubizi, mu mwaka wa 1917 , Bikira Mariya yabonekeye abana batatu: Lusiya na babyara be Fransisko na Yasinta i Fatima mu gihugu cya Portugali. Hari mu bihe bikomeye by’intambara ya mbere y’isi, indwara z’ibyorezo n’izara, ubuhakanyi n’itotezwa ry’abakristu n’indi mibabaro n’ibigeragezo. Bikira Mariya yazanye ubutumwa bw’amizero atwereka n’inzira yo kugera ku mahoro.

Natwe iyo turebye iyi si yacu n’ibiriho ubu: guhigika Imana n’ibyayo, kuyisumbisha bintu, guha ijambo, Sekibi na Sekinyoma wawundi uyobya isi yose, ibyaha ndengakamere bigeraho, bikemerwa bigashyirwa no mu bitabo by’amategeko, amahano yitwa uburenganzira, ibyorezo, ibiza, ... tubona ko iyi si yacu ikeneye guhumurizwa. Abantu bakeneye guhumurizwa. Imiryango yacu ikeneye amahoro, ikeneye guhumurizwa. Inzira yo kugera kuri ayo mahoro nta yindi ni ugusenga twizeye ubuvunyi bw’Imana, no kwihana. Ubwo yabonekeraga abana b’i Fatima ubwa kane tariki 19/8 Bikira Mariya yagize ati: “Nimusenge, nimusenge cyane kandi mwibabaze kubera abanyabyaha”.

Bavandimwe, ubwo butumwa ni twe bugenewe none: Dusenge kandi duhinduke.

Gusenga bitari ibyo guhuragura amagambo nk’abatazi Imana n’ibindi bikorwa bishingiye ku bwoba n’igihunga cyangwa se kwiyamamaza. Imana dusenga izi neza icyo dukeneye na mbere y’uko tukiyisaba (Reba Mt 6,5-8).

Isengesho uvuga urenza ku cyaha n’urwango, inzika n’ishyari ritera Imana ishozi. Isengesho ry’ukuri rifasha umuntu guhinduka. Riyungurura indoro n’ibikorwa bigashiramo umwanda wose wo kwikuza, rirayungurura Isengesho rinyura Imana ni irivuye ku mutima wicuza kandi wiyoroshya. Isengesho rihatse ayandi riduhuza n’Imana tubikesha Yezu Kristu ni Misa Ntagatifu. Mu mabonekerwa y’i Fatima, Bikira Mariya yabwiye abana intwaro ifasha gutsinda umwanzi Sekibi: Rozali ntagatifu. Gusanga Bikira Mariya ukamuvuga ukoresheje ibisingizo yabwiwe na Malayika ubwe, uzirikana amabanga y’ugucungurwa kwacu utakambira Imana kubera ko uri umunyabyaha ni isengesho ridukiza. Isengesho ry’ukuri ni irijyana no gucika ku cyaha no guharanira ubutungane.

Bavandimwe,

None twaje dusanga Umubyeyi Bikira Mariya, dushimira Imana kubera ubuntu idahwema kugirira umuryango wayo. Twaje kumuragiza abo turibo, abacu bose, imiryango yacu, ibyo dutunze. Twizeye urukundo n’impuhwe z’Imana. Nkuko Papa Fransisko abidushishikariza muri uku kwezi kwa twiyambaza ku buryo bw’umwihariko Umubyeyi Bikira Mariya: Kuvuga Rozari kugira ngo tubashe guhangana n’ibihe by’amage turangwa n’ubutwari no kwizera Imana. Ibyo byose bikajyana no kurushaho kugira ibikorwa bifatika bigaragaza icyubahiro dufitiye uwo Mubyeyi wacu ari nako tugerageza kumwigana. Ni umutoni w’Imana waranzwe buri gihe no guhuha Imana igisubizo gikwiye: “Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nkuko ubivuze” (Lk 1,38).

Guhimbaza uyu uyu munsi mukuru cyane muri Diyosezi yacu bidufashe guhinduka by’ukuri, kwivugurura no kuronka imigisha n’ingabire Imana ihunda abayo nta kiguzi (Reba Mk 10,14-15).

Mwese mbaragije Imana umubyeyi wacu. Imana ikomeze kuba hafi y’umuryango wayo uri muri Diyosezi ya Ruhrngeri na buri wese mu rugendo arimo agana ijuru. Twisunze mudatenguha Bikira Mariya, Umwamikazi wa Fatima. Umugisha w’Imana uhorane namwe mwese. Amen.

+Vincent HAROLIMANA
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO