Inyigisho y'Umwepiskopi ku munsi mukuru wa asensiyo

Ruhengeri, 24/5/2020

Amasomo: Intu 1,1-11; Ef 1,17-23; Mt 28,16-20.

“Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. Nuko rero nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira ” (Mt 28,18-20).

Bavandimwe,

Aya magambo Yezu tumaze kumva yo mu Ivanjili ya Matayo arasobanura neza inkomoko y’ubutumwa bwa Kliziya bwogeye ku isi hose, akadukomeza kandi akaduhumuriza mu bigeragezo duhura nabyo mu buzima no mu butumwa twahawe n’Umwami wacu Yezu Kristu. Igihe Yezu asubiye kwa Se, ntiyadusize turi impfubyi. Akomeje kubana natwe no kugragaza ububasha bw’ukuboko kwe. Yasezeranije abe kuzabaha imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo bakamubera abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no mu mpera z’isi. Yezu ati: “Dore kandi ndi kumwe na mwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira”(Mt 28,20). Iryo ni isezerano ridakuka.Twe abakristu duhamagariwe kwikongezamo amizero tudacogora, kuko Imana yacu ari indahemuka (reba Heb 10,23).

Yezu ari kumwe natwe kugeza igihe isi izashirira, ntacyadukura umutima, ntacyaduhungabanya. Ni ukuri nta cyadutandukanya n’urukundo rw’Imana. Nkuko Pawulo Mutagatifu abyibaza akanisubiza: “Niba Imana turi kumwe, ni nde waduhangara? ... Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ko Imana iziha kuba intungane. .... Ni iki cyadutandukanya n’urukundo rwa Kristu? Ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se, cyangwa inkota? ... Ku mpamvu yawe, baratwica umusubizo; batugize intama z’imbagwa. Nyamara muri ibyo byose tugatsinda kakahava, tubikesha Uwadukunze” (Rom 8,31-37).

Uku kwizera gufite ishingiro mu izuka rya n’ijyanwa mu ijuru rya Yezu duhimbaza none. None turahimbaza Imana yagaragaje ububasha bwayo butangaje. Nkuko twabyumvise mu isomo rya kabiri: Izo mbaraga zitagira urugero yazigaragarije ku buryo butangaje muri Kristu, igihe imuzuye mu bapfuye (reba Ef 1,20-21).

Ubwo bubasha ni bwo Yezu yahaye abo yigombye ngo abatume maze bakemera kumutumikira. Ubutumwa Yezu aha abe ni inyabutatu: Kwigisha, gutagatifuza no kuyobora (reba Mt 28, 19-20). Ni bwo butumwa Kliziya ihamagariwe gusohoza: ubutumwa bwa gihanuzi, ubutumwa bwo guhuza abantu n’Imana, ubutumwa bwo kuyobora umuryango w’Imana mu nzira y’umukiro.

Mu gusohoza ubwo butumwa hari ubwo duhura n’ibidukoma mu nkokora bituma Inkuru nziza itamamazwa uko bikwiye, amasakramentu ntashobore gutangwa ku buryo yera imbuto z’ubutungane, muntu akimura Imana akimika bintu, amategeko y’Imana agasuzugurwa, abantu bagahura n’imibabaro myinshi. Nibwo dutangira kubaza Imana tuti: ese Mana uri he? Ko utagaragaza ububasha bwawe ngo udutabare? Muri ibi bihe bikomereye isi, bikomereye Kliziya, bikomereye buri wese mu rugero rwe, hari ubwo tugeraho tukibaza nka ba bigishwa ba Yezu igihe bari bakubwe n’umuhengeri mwinshi, imivumba itangiye kurenga ubwato, igihe ubwato bwatangiye gusendera, aho natwe tubwira Yezu tuti ntacyo bigutwaye ko tugiye gushira (Mk 4, 36-39)?

Bavandimwe, Imana yacu ntitezuka ku isezerano ryayo. Roho w’Imana afite ubabasha bwo gukorera no muri ibyo bihe by’imihengeri myinshi n’imiyaga ituruka impande zose. Imbaraga za Yezu wazutse zirigaragaza. Ufite amaso arerekwa akabona imbaraga za Roho Mutagatifu zigaragaza mu bihe bikomeye aho abantu badacogora mu kwemera, ukwizera n’urukundo.

Mu minsi ishize, Padri Daniel Ange, yitegereje ibibazo turimo byatewe n’icyorezo isi ihanganye na cyo n’ingaruka zayo zitabarika atahuramo ibintu byerekana ko uko byagenda kose Kristu wazutse akomeje kugaragaza ububasha bwe muri Roho Mutagatifu twahawe. Hari imibabaro myinshi: abapfushije ababo, abarwayi, imbabare nyinshi, abakristu benshi basonzeye kandi bafitiye inyota iby’Imana. Ariko nubwo turi mu bihe bikomereye Kliziya n’isi muri rusange, hari intambara zimwe zahoshe, imyuka yangiza ikirere n’urusaku rumena imitwe biragabanuka. Abantu babonye ko ubwenge, ubukire n’ubuhangange bwa muntu bifite aho bigarukira maze bemera ko ubushobozi bwa muntu bugerwa ku mashyi. Hari ababonye umwanya wo kurushaho kwibaza ku buzima bwa muntu (intangiriro n’iherezo). Hagaragaye ibikorwa by’urukundo n’ubutwari mu kwitangira abandi (baganga, abayoyobozi mu nzego zitandukanye n’abandi baharaniye kandi bakomeje guharanira gukiza no gutabara bagenzi babo bari mu kaga, abo umuntu yakwita bamaritiri b’urukundo. Muri ibi bihe abantu barushijeho gutuza, gusenga no kuzirikana Ijambo ry’Imana. Benshi babonye uburyo bwo kubona agaciro ko kubana n’abandi muri rusange n’agaciro k’umuryango ku buryo bw’umwihariko. Kwitegereza no kubona ubwiza bw’ibyo Imana yahanze bituma ikwiye guhora isingizwa. Hari icyo yavuze nifuza gushimangira uyu munsi: abantu barushijeho kumva ko hari virusi mbi kuruta izindi, igarika ingogo kandi yandura kurusha koronavirusi: icyaha yo soko y’imibabaro myinshi cyane kuri iyi si yacu. Hari abavuga ko iyaba abantu bose bakundaga Imana n’umutima wabo wose n’imbaraga zabo zose, n’ubwenge bwabo bwose bagakunda bagenzi babo nkuko bikunda, bakubaha Imana n’amategeko yayo, nta ntambara zabaho, mbese isi yaba nka paradizo. Urugamba rwo guhangana n’ibyorezo cyangwa ibiza bitugwirira rwakoroha. Igihe cyose abantu basuzugura Imana n’ibyayo, bakikunda birengagiza bagenzi babo bikurura kwikubira, nta mahoro ahubwo iyi si yacu ihinduka umuriro utazima. Abantu babura amahoro bakayabuza n’abandi.

Bavandimwe,

Ibyishimo byo kuba dufite Imana yadusezeranije kuba hamwe natwe hose n’igihe cyose ntibigacogore. Nubwo twagomba kunyura mu bigeragezo by’amoko yose tujye duhora turangwa n’ibyishimo by’abafite ikirenge kimwe ku isi ikindi mu ijuru, abaririmba bishimiye ko muri ibi bihe hari abantu batamenya gutandukanya ikibi n’icyiza abakristu twe twabonye igihebuje: Urukundo rw’Imana. Ibyishimo bya Yezu wazutse, wasubiye kwa Se akatwoherereza Umuvugizi Roho Mutagatifu nibiduherekeze igihe cyose mu buzima no mu butumwa bwacu mu bihe byiza no mu bigeragezo. Yezu wazutse ni Rukundo rutivuguruza. Ntadutererana na rimwe. Yaturaze Umubyeyi we Bikira Mariya twiyambaza ku buryo bw’umwihariko muri uku kwezi. Yarazutse, yatsinze icyaha imibabaro n’urupfu, asubiye kwa Se yatwoherereje Roho Mutagatifu. Uwo Roho w’Urukundo n’Ukuri aduhora hafi kandi ntakumirwa, ntakimukoma imbere. Nta mipaka imuhagarika.

Umwami wacu Yezu yasubiye iwe. Natwe twifuza kujyayo kubana yo na we kuko ari cyo twaremewe. Imana yakire neza icyifuzo cyacu. Roho w’Imana twiyambaza ku buryo bw’umwihariko muri iki gihe twitegura guhimbaza Pentekosti atumurikire kandi adukomeze muri uru rugendo rugana aheza mu ijuru Yezu yaduteguriye.

Mwese mbifurije umunsi mukuru mwiza wa Asensiyo.

+Vincent HAROLIMANA
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO