Inyigisho mu Misa y’Umunsi mukuru w’Isakramentu Ritagatifu ry’Umubiri n’Amaraso bya Kristu

Ruhengeri, 14/6/2020

Ivug 8,2-3.14b-16a; 1Kor 10,16-17; Yh 6,51-58

“Amaso nyahanze impinga y’imisozi,... Ubuvunyi bwanjye buturuka kuri Uhoraho... Umurinzi wawe ntasinziriye... ntanahunyiza... ahora akurengera mu rugendo. ... Ntuzicwa n’izuba ry’amanywa.... Uhoraho azakurinda ikibi cyose, anakurindire amagara yawe” (Zab 120).

(Uyu muririmbyi wa Zaburi uri mu bigeragezo ariko wanze guheranwa, arangwa no kwizera Imana).

Bavandimwe,

Uyu munsi turahimbaza umunsi w’Isakramentu Ritagatifu. Turahimbaza Yezu ubana natwe, Yezu watwihaye mu Isakramentu ry’Ukaristiya akaba icyarimwe ifunguro n’incuti tubana.

Ijambo ry’Imana tumaze kumva ryatweretse Imana Rukundo ruduhora hafi, rukadutabara bwangu aho rukomeye.

Nkuko mubizi, igihe umuryango wa Israheli wavaga mu bucakara bwo mu Misiri ujya mu gihugu cy’isezerano, wakoze urugendo rurerure rw’imyaka 40 yose mu butayu bunini kandi buteye ubwoba, butuwe n’inyamaswa z’inkazi, inzoka zifite ubumara butwika na za manyenga, nta mazi, ntacyo kurya. Isomo rya mbere ryatubwiye impamvu Uhoraho yemeye ko biba bityo. Yashakaga kuwucisha bugufi, kugirango amenye ikiri ku mutima wawo (reba Ivug 8,2). Koko rero, intwari igaragara aho rukomeye. Munyemerere ngaruke kuri ibi bishuko bibiri tugwamo iyo iyo duhuye n’ibigeragezo bikomeye bidutera gucumura:

1) Kwibagirwa Imana n’isezerano ryayo ukibumbira ibigirwamana Igihe Musa agiye ku Musozi wa Sinayi guhura n’Uhoraho, imbaga ikabona ko Musa atinze kumanuka ku musozi, batazi uko byamugendekeye, bafashe impeta za zahabu z’abagore, abahungu n’abakobwa babo, barazishongesha, bazicuramo ishusho ry’ikimasa. Bapfukama imbere yacyo, batura ibitambo bitwikwa, bazana n’igitambo cy’ubuhoro, babyina bavuga ngo dore imana zadukuye mu Misiri (reba Iyim 32,1-24). Uko ni kwa kwibagirwa vuba biyujyana mu byaha bikomeye tubona muri iyi si yacu muri ibi bihe. Abantu twimuye Imana twimika ibigirwamana bifite amasura menshi: Bintu, ifaranga, ubukire, amaraha, ubutegetsi, ... Ibi byose byahaye urwaho ingeso mbi nyinshi nk’ubujura, ubusanbanyi, ubuhemu bw’ubwoko bwose. Birababaje kubona inda yamize umutima, ubupfu bwamize ubupfura.

2) Kwiheba bikavamo kwijujutira Imana n’abayo Abayisraheli bamaze iminsi mu butayu, batabona amazi n’ayo basanze i Mara, badashobora kuyanywa, kuko yaruraga, bitotombeye Musa (reba Iyim 15,22-25a). Bitotombeye Musa na Aroni bavuga ko byari kurutwa no guphira mu Misiri igihe bari biyicariye iruhande rw’inkono z’inyama, birira n’imigati uko bashaka (reba Iyim 16,1-5). Bageze i Refidimu na bwo bakabura amazi yo kunywa bitotombeye Musa bavuga bati “Kuki watuvanye mu Misiri? Ni ukugirango utwicishe inyota hamwe n’abana bacu n’amatungo yacu? Nimusubiza amaso inyuma murabona uburyo muri ibi bihe bikomeye turimo, natwe duhora twijujuta, turi twenyine cyangwa mu matsinda. Ni bwo Uhoraho yatabaye Musa amubwira gukubita ya nkoni ye urutare kugirango rutobokemo amazi (reba Iyim 17, 1-7). Uhoraho yagaragaje urukundo rwe ruhebuje abatunguza kubagaburira manu batari bazi, abakurira amazi mu rutare rukomeye (reba Ivug 8,3;15;16b).

Urwo rukundo Imana itahwemye kugaragariza umuryango wayo mu bihe bikomeye rwabaye agatangaza igihe Yezu ahaye abe bari mu rugendo rugana ijuru Umugati utanga ubugingo. Ni rwo rutubeshejeho muri uru rugendo rwacu hano ku isi. Yezu ati “Urya umubiri wanjye akanywa n’amaraso yanjye agira ubuzima bw’iteka kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka” (Yh 6,54). Yezu ni we mugati muzima wamanutse mu ijuru. Urya uwo mugati azabaho iteka, azazuka ku munsi w’imperuka (reba Yh 6,51-58). Kuba Yezu ari kumwe natwe ubuziraherezo biradukomeza. Ni we abarushye n’abaremerewe twese tugana tukaruhuka (Mt 11,28-30). Ukaristiya ni isakramentu ry’urukundo. Gusangira umubiri umwe bikaba igihango cy’ubuvandimwe. Pawulo Mutagatifu ati “Kubera uwo mugati umwe, n’ubwo twebwe turi benshi tugize umubiri umwe, kuko twese nyine duhujwe n’umugati umwe” (1 Kor 10,16-17).

Bavandimwe,

Uyu munsi dushimangira agaciro k’Ukaristiya na Misa mu buzima bw’umukristu ndazirikana aya mezi atatu ashize mutumva Misa usibye kuri televiziyo na Radio nk’uku, mudahabwa isakramentu ry’Ukaristiya kimwe n’andi masakramentu uko mwari mumenyereye. Ndazirikana gahunda twari dufite z’ikenurabushyo harimo n’ikoraniro ry’Ukaristiya mu rwego rwa diyosezi twari twarateganije uyu munsi. Byose byakomwe mu nkokokora n’icyorezo cya Koronavirusi n’ingaruka zacyo zitabarika. Inzara n’inyota mufitiye Imana n’ibyayo umuntu yabigereranya n’igihe umuryango w’Imana wari mu butayu ukabura amazi n’ibyo kurya. Nubwo tudahura nkuko twari tubimenyereye tuba twunze ubumwe mu isengesho kandi mu gitambo cya Misa dutura mu ngo zacu twe abasaserdoti banyu turabasabira mu Gitambo cya Misa dutura buri munsi. Icyifuzo cyanyu ko Kliziya zafungurwa abantu bagasenga, bagahabwa amasakramentu hubahirizwa ingamba zose ziteganywa mu rwego rwo kwirinda kwandura cyangwa kwanduzanya Koronavirusi kirumvikana. Dutegereje twizeye ko inzego zishinzwe zizafata icyemezo gikwiye mu gihe gikwiye hashingiye ku isesengura ry’inzego zishinzwe ubuzima ku bijyanye n’uko icyo cyorezo kifashe mu gihugu. Icyakora hagati aho dukomeje gutakambira Imana turangwa n’ukwizera ko idashobora kudutererana na rimwe. Mwikomezemo ubutwari, mwoye gucogora mu kwemera, ukwizera n’urukundo. Amaso yacu dukomeze kuyahanga Imana dusenge tutarambirwa kugeza igihe izatugirira impuhwe (reba Zab. 120).

Bavandimwe,

Kuri uyu munsi mukuru cyane, twari tumenyereye gutambagiza Isakramentu Ritagatifu mu isengesho, mu ndirimbo, abana batera indabo tugaragariza Yezu uri mu Isakramentu ry’Ukaristiya icyubahiro n’urukundo tumufitiye, tunamwereka iwacu, aho dutuye. Ndabasaba ko mu mwanya twaza gufata umwanya muto wo gushengerera ku mutima Isakramentu ry’Ukaristiya dutura Yezu amasengesho yacu, dusabira isi, dusabira Kliziya, dusabira abantu bose ngo bakundire Yezu, Umwami w’urukundo n’amahoro aze aganze iwacu. Dusabe ngo Imana idukize iki cyorezo cya Koronavirusi n’ibindi byago byose byugarije isi.

Ndabifuriza mwese umunsi mwiza w’Isakramentu Ritagatifu. “Nyirububasha bwose, ugirira muri mwe ibyiza bisumba kure cyane ibyo twasaba, ndetse n’ibyo twakwibwira, naherwe ikuzo muri Kliziya no muri Kristu Yezu, uko amasekuruza n’ibihe bigenda bisimburana iteka ! Amen” (Ef 3,20).

+Vincent HAROLIMANA
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO