Inyigisho mu Misa yo ku Munsi mukuru wa Noheli

Amasomo: Iz 52,7-10; Heb 1,1-6; Yh 1,1-18

“Nuko Jambo yigira umuntu maze abana natwe kandi twibonera ikuzo rye, ikuzo Umwana w’ikinege akomora kuri Se, akaba asendereye ubuntu n’ukuri” (Yh 1,14).

Bavandimwe,

Turahimbaza uyu munsi mukuru wa Noheli ku buryo budasanzwe kubera ibi bihe bikomeye turimo by’icyorezo cya Coronavirus kigenda gikaza umurego. Iki cyorezo gifite ingaruka nyinshi ku buzima muri rusange no ku bukristu n’ubyoyoke bwacu ku buryo bw’umwihariko. Turaremerewe, turahangayitse ariko ntacyatubuza kwishimira Imana ije itugana ngo ibane natwe. Uri kumwe na Kristu ntiyiheba cyangwa ngo aheranwe no kwijujuta ahubwo ahora arangwa n’ukwizera gushingiye ku kwemera Imana itigera itererana abayo.

Kenshi muri iki gihe tuba twumva inkuru mbi, inkuru z’incamugongo ziduhungabanya, kandi zikadushengura umutima. Kuri uyu munsi wa Noheli turumva inkuru nziza yambukiranya ibihe n’imipaka: Imana yakunze isi igera aho itwoherereza Umwana wayo Yezu Kristu, “Emanweli” - Imana turi kumwe- (reba Mt 1,23). inNimucyo twakire iyi nkuru ihimbaje y’umumalayika: “None mu mujyi wa Dawudi, mwavukishije umukiza ariwe Kristu Nyagasani” (Lk 2,10-11). Umwana yatuvukiye, twahawe umuhungu. Ni “Umujyanama w’agatangaza, Imana Idahangarwa, Umubyeyi iteka, Umwami w’amahoro” (Iz 9,5). Twunge amajwi yacu hamwe n’ayo abamalayika turirimba tuti: “Imana nikuzwe mu bushorishori bw’ijuru, kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro” (Lk 2,14).

Isomo ryo mu Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi twumvise ryadufashije kurushaho kumva uko byaba biri kose agaciro k’umunsi wa Noheli duhimbaza none. Koko “Imana imaze kubwira abasokuruza bacu kenshi no ku buryo bwinshi ikoresheje abahanuzi, natwe muri iyi minsi turimo, ari na yo y’imperuka, yatubwirishije Umwana wayo ari We yageneye kwegurirwa byose, akaba ari na We yabiremesheje byose iyo biva bikagera” (Heb 1,1-2). Kristu Yezu, n’ubwo yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa, yigira nk’umugaragu (reba Fil 2,6-7). Jambo wariho, Jambo wabanaga n’Imana akaba Imana, uwo byose bikesha kubaho, rumuri nyakuri rumurikira umuntu wese uza kuri iyi si yigize umuntu abana natwe kandi twibonera ikuzo rye. Iki ni igitangaza cy’urukundo rw’Imana (reba Yh 1,1-3; 14). Mu Ndangakwemera yacu tugira tuti : “Icyatumye amanuka mu ijuru, ni twebwe abantu no kugirango dukire.Yasamwe ku bwa Roho Mutagatifu, abyarwa na Bikira Mariya” (Credo).

Koko rero mu kwigira muntu kwa Jambo, Imana yadusubije agaciro yari yaraturemanye tukaba twari twarakiyambuye ducumura. Mu rukundo rwayo rutatuvirira yaje mu nsi kugirango ivugurure umubano wayo na twe, umubano wacu hagati yacu no hagati yacu n’ibyo yaremye ikabituragiza. Yezu aje gusubiza byose mu gitereko no guhumuriza abahungabanye. Muri make muri Noheli dutangarira urukundo rw’Imana umubyeyi wacu udukunda byahebuje, Imana itatuvirira mu rukundo rwayo n’iyo tuyiteye umugongo, Imana ifite umugambi udakuka wo kutwigarurira. Imana iduhunda ibyiza byayo ku buntu, Imana itwiha itaguna, Rutare twegamiye, utuma tudahungabana n’iyo twaba turi mu bigeragezo.

Bavandimwe,

Mu bigeragezo duhura na byo muri ubu buzima, tujye duhora twibuka ko Imana yacu itivuguruza na rimwe kandi nticogore mu rukundo rwayo. Kuva kera na kare Imana yigombye umuryango wayo, irawukundwakaza. Yawurokoye ubucakara bwo mu Misiri, iwambutsa inyanja y’umutuku, iwurwanaho mu butayu imyaka mirongo ine maze iwuha igihugu cya Kanahani ho umurage, iwuha abawuyobora n’abawucyamura igihe ushaka kuyoba (Reba Intu 13,16-25). Byabaye agahebuzo ubwo muri Yezu Kristu, Umwana w’Imana yigize umuntu, « Ineza y’Imana, soko y’umukiro ku bantu bose, yarigaragaje » (Tito 2,11). Niba turi kumwe ni iki cyaduhungabanya? Nta gishobora guhungabanya amahoro n’ibyishimo ku mutima w’uwemera, uzi neza ko Imana imukunda byahebuje kandi ifite ububasha bwo kumukiza.

Uwo Mwami w’amahoro ahagaze ku muryango, arakomanga. Arakubwira ati nkingurira, nyugururira amarembo y’umutima, arakubwira ko yifuza kuba iwawe. Ngaho nitumufungurire amarembo y’imitima yacu. Kumwakira iwacu, kumutumira mu byacu no kumutega amatwi bizatuma twumva dutekanye mu gituza cye. Ibanga ry’ibyishimo bidacubangana n’amahoro arambye no muri ibi bihe bikomeye turimo ni ukwimika Yezu iwacu, mu buzima bwacu bwose, mu miryango yacu, kumutumira muri gahunda zacu z’ubuzima n’ubutumwa. Ntihakagire aho tumuheza na hamwe. Nimureke tumwereke intambara turwana buri munsi. Kwibanira na Kristu, Imana yaje kubana natwe, ni ryo banga ry’amahoro. Ababyumvise barahirwa. Turahirwa twe abemera ko Imana yigize umuntu kubera twe, no kugirango dukire. Ngaho rero nitureke atuyobore mu nzira igana amahoro n’ibyishimo by’ukuri. Abakristu nidukomeze kurangwa n’ukwizera n’iyo tubona imbere n’impande zose bicika. Byose bizashira. Nta gahora gahanze.

Bavandimwe,

Noheli nibe kuri buri wese igihe cyo kwakira Yezu Rumuri rwirukana umwijima w’icyaha n’urupfu, urumuri rwirukana inabi yose, ubujiji, kwiheba no kwihugiraho. Abugarijwe n’ibibazo by’ingutu mu buzima bwabo busanzwe no mu bukristu bwabo no mu buyoboke, abashegeshwe n’agahinda nibahozwe no guhura n’Imana itigera itererana abayo, abihebye basubirane ukwizera bakesha Yezu Kristu dutakambira akadutabarana ingoga.

Turasaba Yezu Umwana w’Imana wigize umuntu, Umwami w’amahoro, ngo aze ature iwacu uhorane na twe.

Mubyeyi Bikira Mariya, dufashe kwakira mu kwemera no mu kwicisha bugufi Imana yaje ngo ibane natwe.

Noheli Nziza kuri mwebwe mwese n’abanyu bose.

Imana ibahundagazeho imigisha yayo. Amen.

+Vincent HAROLIMANA
Umwepiskopi wa Diyosezi ya RUHENGERI


Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO