Inyigisho mu Misa y’icyumweru cya 26 mu byumweru bisanzwe by’umwaka

Ruhengeri, 27/09/2020, Umunsi mukuru wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo

Amasomo :Ezk 18,25-28 ; Fil 2,1-11 ; Mt 21,28-32.

Bavandimwe,

Ivanjili y’uyu munsi yatubwiye abana babiri. Uwa mbere ni ubwirwa akumva vuba, akemera ariko ntagire icyo akora. Iyo ni ya “yego” ya nyirarureshwa itagira ibikorwa biyiherekeza. Uwa kabiri ni utinda kumva, akabanza kwangira ariko akageraho akisubiraho agakora ugushaka k’umubyeyi. Iyi ni ya “ndanze” ikurikirwa na nisubiyeho. Ese wowe mukristu waba uri mu kihe gice?

Yezu ati : si uvuga ngo Nyagasani, Nyagasani ... uzinjira mu bwami bw’Imana ahubwo ni ukora ugushaka kw’Imana (reba Mt 7,21s). Ibikorwa, yego, gukorera ijisho oya, amagambo gusa oya, kwiyerurutsa oya. Guhinduka no kugaragaza ibikorwa byerekana ko twahindutse, yego.

Yezu aratwihanangiriza uyu munsi agira ati abasoresha n’abakobwa b’ibyomanzi bazabatanga mu ngoma y’ijuru (reba Mt 21,28s). Mu gihe cya Yezu abasoresha bafatwaga nk’abanyabyaba ruharwa. Icyaha cyabo cyari mu ntera ebyiri z’ingenzi : gusoresha abaturage bakorera abaromani bigaruriye igihugu cyabo byatumaga bafatwa nk’abagambanyi. Ikindi ni uko bari bazi ko gukora mu mafranga harimo ibishuko byinshi : ubuhemu n’ubujura, amanyanga yo kwandika zero ugatwara icyenda. Umuntu yakwibaza ari abo basoresha ari n’ibyomanzi bafatwaga nk’abanyabyaha ruharwa ikibakingurira amarembo y’ijuru. Si ubuhemu si n’ibyaha byabo ahubwo ni uko bageze aho bisubiraho, bakagarukira Imana. Burya nta kaga karuta gucumura no gutsimabarara bijyanye no guhora wivuruguta mu myanda y’ibyaha.

Tumenye ko Uhoraho Imana yacu atifuza urupfu rw’umunyacyaha, ahubwo ahura ashaka ko umunyacyaha yisubiraho agakira. Niba uwari intungane aramutse aretse ubutungane bwe agacumura maze agapfa azaba azize ibyaha yakoze. Ariko niba umunyabyaha yanze ibyaha yakoraga, kugirango akore ibitunganye kandi akurikize ubutabera, aba arengeye ubugingo bwe. Niba yanze ibicumuro bye byose nta bwo azapfa, ahubwo azabaho (reba Ezk 18,25s).

Iri sengesho ry’umuririrmbyi wa zaburi buri wese arigire irye. Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo, wagaragaje kuva kera na kare. Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto, ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe (reba Zab 25 (24), 6-7b).

Bavandimwe, kubera ko Uhoraho agwa neza kandi akaba indakemwa, ahora agarura abantu bose mu nzira nziza. Abiyoroshya abaganisha ku butungane, abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye (reba Zab 25 (24), 8-9). Ibi byagaragaye mu buzima no mu butumwa bwa Yezu : itorwa rya Matayo ari we Levi Yezu yasanze ku biro bye by’umusoresha agasiga yose, akamukurikira, Zakewo umusoresha umenya ko Yezu agiye kunyura aho akiruka akurira igiti ngo arebe Yezu, akagororerwa ko Yezu aje iwe agasangira na we, umugore w’ihabara wababariwe, igisambo cyari kibambanywe na Yezu ku musarba n’abandi. Mu batwegereye hari Pawulo wahindutse, n’ubu tubonako benshi mu batagatifu b’ibihangange ni abahindutse (grands convertis). Yewe na Mutagatifu Visenti wa Pawulo duhimbaza none nawe ari mu bahindutse mu buzima bwabo. Ari muri babandi baranzwe no kumvira ugushaka kw’Imana mu kuri no mu rukundo rutagira ishyari n’ukwikuza, rurangwa kwicisha bugufi no kwitanga, kwiyibagirwa, kwita ku bantu bose cyane cyane ababaye, abakene, indushyi. Ayo ni yo matwara ya Kristu ubwe nkuko Pawulo Mutagatifu abyibutsa abanyafilipi mu isomo rya kabiri. Koko rero Kristu yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ariko ntiyagundiriye kureshya na Yo, ahubwo yihinduye ubusa busa igira nk’umugaragu, yemera kumvira ageza aho gupfa, apfiriye ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha Izina risumbye ayandi yose (reba Fil 2,1s).

Bavandimwe,

Uyu munsi Papa wacu Fransisko yifuje ko uba umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana abimukira n’impunzi. Mu butumwa yatugeneye yifuje ko dufungura amaso tukareba uburyo amakimbirane mu bantu, amakimbirane y’ibihugu, intamabra n’imihindagurikire y’ibihe bituma abantu bava mu byabo bagahunga ibihugu byabo bigatuma babaho mu mu bukene no mu bibazo bikomeye. Ibi turabizirikana muri ibi bihe hari ibibazo byinshi byashegeshe abantu, imiryango, ibihugu na kiliziya byatewe n’icyorezo cya Covid 19 n’ingaruka zacyo zitabarika. Papa aratwibutsa ko Yezu ari muri buri wese muri abo bantu babaye, impunzi, abimukira, abakene, abashonji n’indushyi. Dukwiye rero kubona muri abo bantu ishusho ya Kristu ushonje, ufite inyota, wambaye ubusa, urwaye, umunyamahanga n’imfungwa, Yezu wambaye imyenda y’ubushwangi, ufite ibirenge byanduye, uhindanye mu maso, wuzuye ibikomere kandi utavuga ururimi rwacu, utabaza (reba Mt 25,31-46).

Nyuma y’inshinga enye Papa yatubwiye muri 2018: kwakira, kurengera, guteza imbere no gushyira mu bandi, uyu munsi yongeyeho esheshatu zijyanye ebyiri ebyiri kndi zifite aho zihuriye:

-1. Kumenya bidutera kumva. Iyo tumenye amateka y’imbababre n’indushyi duhura na zo bizatworohera kumva akaga barimo.

-2. Kuba hafi kugirango dushobore gufasha: Ubwoba n’urwikekwe bituma twitarura abandi, bikatubuza kubabonamo abavandimwe no kubafasha tubakunze.

-3. Kwiyunga kubanzirizwa no gutega amatwi. Muri ibi bihe turimo, ibyo tubwirwa bigenda byiyongera ariko ntitukibona umwanya wo gutega amatwi no gusesengura.

-4. Gukura no kujya mbere dukesha gusangira n’abandi: Imana yagennye ko abantu basangira ibyiza yaremye maze buri wese akagubwa neza. Uhoraho ntashaka ko abantu bamwe bikubira byose. Tugomba kwiga gusangira ngo tujye mbere twese, dukure twese ntawe ugwingiye.

-5. Gukoresha nyirubwite mu kumufasha gutera imbere. Niba dushaka gufasha abandi mbere, tugomabkubaha umwanya bakagira uruhare mu bibakorerwa.

-6. Gufashanya bigamije kubaka: Kubaka Ingoma y’Imana ni inshingano ihuriweho n’abakristu bose. Tumenye gufatanya, twirinde kugira ishyari no kwicamo ibice. Twite ku bantu bose cyane cyane abababaye, abakene n’indushyi.

Kuri iyi tariki ya 27/9 Kiliziya ihimbaza Mutagatifu Visenti wa Pawulo, umusaserdoti (1581-1660). Yaranzwe n’umutima w’urukundo n’impuhwe bitari mu magambo ahubwo mu bikorwa bifatika bitanga ibisubizo by’ibazo byariho mu gihe cye: ubukene bw’amoko yose. Mu gukemura ikibazo cy’ubukene n’ubutindi duterwa no kutamenya Imana yashinze umuryango w’abapadri bogeza ubututumwa (Peres Lazaristes) mu mwaka w’1625, mu kwita ku bakene imbabare n’indushyi ashinga umuryango w’Ababikira b’urukundo (Filles de la Charite) mu mwaka w’1633. Ubu muri Kiliziya hari imiryango myinshi yashingiye kuri ruriya rukundo rwamuranze. Uyu munsi turasaba Imana ngo yongere muri Kiliziya yayo abantu benshi bemera ugushaka kw’Imana batizigama barangwa n’urukundo rwitangira bagenzi cyane cyane abaciye bugufi, abakene n’imababare z’amoko yose.

Dusoze tuvuga iri sengesho ry’ikoraniro ku munsi wa Mutagatifu Visenti wa Pawulo:

Nyagasani Mana yacu, wowe watoye umusaserdoti Visenti Mutagatifu ukamuhunda imigenzo myiza ibereye intumwa zawe, ugira ngo utabare abakene kandi urere abasaserdoti, turakwinginze: uduhe umutima urangwa n’ishyaka nk’uwe, dukunde ibyo yakunze kandi dukurikize ibyo yigishije.

Bikira Mariya Umwamikazi wa Fatima, udusabire.

Visenti wa Pawulo Mutagatifu, udusabire.

Ndabifuriza mwese amahoro n’imigisha dukesha Imana, Umubyeyi wacu.

Amen.

+Vincent HAROLIMANA, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO