Inyigisho mu Misa y’icyumweru cya 18 mu byumweru bisanzwe A

Murama, 2/8/2020

Amasomo : Iz 55,1-3 ; Rom 8,35.37-39 ; Mt 14,13-21

Bavandimwe,

Nkuko mubizi nyuma y’amezi make kiliziya nshya ya paruwasi nshya ya Murama ifunguwe, hateye icyorezo cya Koronavirusi kiri kuyogoza isi yose kikaba cyarageze no mu gihugu cyacu cy’u Rwanda. Kubera ko kugeza ubu nta muti nta n’urukingo icyo dushoboye ni ukwirinda. Ni muri urwo rwego iyi kiliziya itiyongeye kwakira amakoraniro y’isengesho ry’abakristu nkuko bisanzwe. Twese twishimiye ko kuri iki cyumweru kiliziya ya Murama yongeye gufungura imiryango nyuma y’amezi arenga ane. Dushimire Imana.

Ijambo ry’Imana ry’iki cyumweru tumaze kumva riraduhumuriza. Bakristu, bavandimwe, nimuhumure. Nimuhumure ibi byose bizahita. Uhoraho Imana yacu ni umunyampuhwe n’umunyaneza, arangwa n’urukundo mu bikorwa bye byose. Aba hafi y’abamwiyambaza babikuye ku mutima (reba Zab 145). N’iyo twanyura mu mikokwe icuze umwijima nta cyadukura umutima. N’iyo twanyura mu bigeragezo by’amoko yose nk’ayo turimo muri ibi bihe ntitugomba kwiheba ahubwo tugomba guhora turangwa n’ukwizera. Twiringire Imana yo dukesha agakiza. Nta n’umwe mu biringira Imana uzakorwa n’ikimwaro.

Isomo rya mbere ryatubwiye isezerano ry’Imana ryo kutudabagiza ibyiza umuryango wayo. Ibi umuhanuzi Izayi arabyibutsa igihe umuryango w’Imana wari warajyanywe bunyago, wihebye. Iri ni ijambo rihumuriza. Uhoraho arabwira abafite inyota ngo bagane ku mazi n’iyo baba badafite feza naho abashonje basabe ingano zo kurya ku buntu, banywe amata na divayi nta feza, nta n’ubwishyu. Arabibutsa mu kumutega amatwi no kumusanga ari yo nzira igana ubuzima. Abijeje kuzagirana na bo isezerano rizahoraho, no kubakomereza ibyiza yasezeranije Dawudi (reba Iz 55,1s).

Iri sezerano ryuzuye ku buryo bw’agatangaza ubwo Yezu, Umwana w’Imana yigize umuntu akabana natwe maze mu nyigisho ze no bitangaza yakoze bikaba bikomeje muri Kiliziya. Ikigaragara ni uko uri kumwe n’Imana ntacyamuhangara. Ni byo twumvise muri iki gitangaza cy’itubura ry’imigati n’amafi. Mu gihe ari mu kababaro kubera iyicwa rwa mubyara we Yohani Batista, turabona Yezu imbere y’abantu bababaje, bugarijwe n’urupfu: abantu benshi bari mu butayu, ahantu hadatuwe, bafite inyota n’inzara, harimo abafite ubumuga kandi burije. Muri iki gitangaza Yezu agaragaje imbaraga z’urukundo n’impuhwe zitabara abari mu kaga ahereye kuri duke muntu atangana ubuntu. Afashe imigati itanu n’amafi abiri gusa agaburira abantu basaga ibihumbi bitanu utabariyemo abagore n’abana. Barariye barahaga, ndetse basigaza inkangara cumi n’ebyiri (reba Mt 14,13s).

Bavandimwe,

Koko Imana itabara abayo bari mu kaga. Ntiyigera itererana abayo. Ibigeragezo nk’ibyo turimo muri ibi bihe tubinyuramo turangwa n’ukwizera.Turi kumwe na Kristu. Twizera ko nta kintu na kimwe gishobora guhagarika gahunda y’Imana yo kudukiza. Ni byo Pawulo Mutagatifu agaragaza muri uku kwibaza no kwisubiza. Ni iki cyadutandukanya n’Imana ? Ntacyadutandukanya n’urukundo rw’Imana : ibyago se, agahinda se, ibitotezo se, inzara se, ubukene se, imitego se cyangwa inota ? Koronavirusi se? Ingaruka zayo se? Ibigeragezo byo muri iki gihe? Ibizaza? Imitego y’abagomeramana? Ububasha bwa Sekibi? Igisubizo: nta na kimwe. Byose turabitsinda kakahava tubikesha uwadukunze (reba Rom 8,35s).

Duhereye ku isengesho ry’ikoraniro ry’iki cyumweru, nimureke dutakambire Imana tugira tuti: Nyagasani Mana yacu, komeza ube hafi y’abayoboke bawe. Abagutakambira bagragarize ubuntu bwawe butageruka. Twe abatewe ishema yo kukugiraho Umuremyi n’Umugenga, utuvugururremo ubutungane bukunogeye kandi udukomeze mu kwemera ukwizera n’urukundo. Amen.

+Vincent HAROLIMANA

Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri

Liens Importants
Saint-Siège
Infos du Vatican
Le monde vu de Rome
Eglise Catholique au Rwanda
Diocèse de Cyangugu
Diocèse de Gikongoro
Diocèse de Nyundo
Diocèse de Byumba
Diocèse de Kibungo
Site Sanctuaire marial de KIBEHO