Inyigisho ku munsi ngarukamwaka w’ubwepiskopi ku nshuro ya 8

Ruhengeri, 24/3/2020

Amasomo: Ezk 34,23-31; Ef 4,1-7;11-13; Yh 21,15-19

Bavandimwe,

Nkuko twabyumvise mu gitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeri, Imana iratwifuza mu gihugu kitarangwa mo inyamaswa z’inkazi, aho abantu batura mu butayu nta mpungenge, aho biryamira mu mashyamba nta kibakanga, aho imvura igwira igihe cyayo abantu bakayiboneraho imigisha, aho ibiti byera imbuto zabyo (Reba Ez 34,23s). Mu kuzuza uwo mugambi Imana ikoresha abo yitorera kugirango ibagire imbata z’umurage we ikabatuma ngo babe abashumba b’ubushyo bwe (Reba Ef 4,11).

Yezu ati: “Simoni, mwene Yohani, urankunda kuruta aba ngaba?Petero ati: Yego, Nyagasani, uzi ko ngukunda.Yezu ati: Ragira abana b’intama zanjye” (Yh 21, 15).

Abo Yezu yitorera ku buntu bwe nka Petero, n’abandi yihitiramo uko ibihe bigenda bisimburana, ibaha ubutumwa bushingiye kandi bukagira indunduro mu rukundo. Mu rukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wacu ni ho tuvoma ubutumwa. Mutagatifu Fransisko wa Sales, mu gitabo “Ikiganiro ku rukundo rw’Imana (Traite de l’Amour de Dieu) ni we ugira ati: “Gukunda mugenzi wawe kubera urukundo rutagatifu ni ugukunda Imana cyangwa umuntu mu Mana. Ni ugukunda Imana yonyine kubera urukundo rwayo bwite kandi tugakunda ikiremwa cyayo kubera urukundo rwayo” (p.448). Ibikorwa by’abantu bigira agaciro iyo bikoranywe urukundo. Urukundo ni rwo ruha icyanga ibyo dukora.

Mu nyigisho itangwa mu Misa y’itangwa ry’ubwepiskopi, uyoboye imihango abwira ubuhabwa ati: “Muri Kliziya ushinzwe, urabe umuyobozi n’umushumba w’indahemuka, ube umugabuzi udahinyuka w’amabanga ya Kristu. Ubwo Imana Data yagutoreye kuyobora umuryango wayo urage wibuka iteka urugero rwa Yezu umushumba mwiza, we umenya intama ze, na zo zikamumenya, kandi ntazuyaze guhara ubugingo bwe abutangira intama ze (Yh 10,14-15)”.

Mu bintu icumi bigomba kuranga umushumba mwiza ubereye Kristu na Kliziya: Mutagatifu Grerigori w’ikirangirire mu gitabo yise “Itegeko rigenga umurimo wa gishumba” avuga urukundo rugaragarira mu kumenya kuba hafi ya bose mu bibagora. Aha ndumva uburemere bw’ubutumwa mfite muri ibi bihe bikomeye.

Mpimbaje isabukuru y’imyaka umunani y’ubwepiskopi igihe isi ihanganye n’icyorezo cya Koronavirudi yamaze no kugera mu gihugu cyacu. Mfite ku mutima abantu bose bagizweho ingaruka n’iki cyorezo n’abahangayikishijwe n’iki cyorezo ku buryo bwose.

Kuri uyu munsi ngarukamwaka nahaweho inkoni y’ubushumba bwa Diyosezi ya Ruhengeri, ndasaba ingabire za Roho Mutagatifu uko ari indwi: Roho ubuhanga n’uw’ubwenge, Roho w’ubujyanama n’uw’ubutwari, Roho w’ubumenyi n’uw’ubusabane ku Mana, Roho w’icyubahiro n’urukundo.

Mfite isengesho ntura Imana nifashishije amagagamo ya Mutagatifu John Henry Newman (ndayaterura uko yakabaye mu gifransa):

“Possède mon être tout entier, si parfaitement, si pleinement que chaque jour, chaque geste de ma vie rayonne de la tienne. Resplendis à travers moi, sois en moi. Que chaque âme que je touche soit touchée par ta présence en moi. Fais qu’en levant les yeux, ce ne soit plus moi qu’ils voient, Seigneur, mais toi. Reste à mes côtés afin que je rayonne comme tu rayonnes, que je sois pour autrui une lampe allumée à ta lumière : aucun rayon ne sera mien. Je ne serai que le faisceau de ta lumière parvenant aux autres à travers moi. Laisse-moi te prier à la manière que tu préfères, en éclairant ceux que je côtoie. Laisse moi t’enseigner sans prêcher, sans parole ; par le seul exemple, le seul attrait de la force aimante, la seule évidence de la plénitude de mon amour pour toi ».

Bavandimwe,

Uyu munsi ndashimira Imana ibyo yashoboje nshimira n’abantu bose bambaye hafi kandi kandi bakomeje kumba hafi mu butumwa bwanjye. Ndasaba imbabazi aho nateshutse n’ibyo ntashoboye gutunganya uko bikwiye.

Ndabasaba inkunga y’isengesho kugira ngo mbe indacogora ku murimo wa gitumwa nashinzwe. Nanjye kandi ndabasabira kugira ngo Nyagasani abahunde ingabire ze maze buri wese ahore ari indahemuka mu muhamagaro we.

Imana yakire isengesho ryo kuyishimira no kuyiragiza tuyituye twisunze Umubyeyi Bikira, Mwamikazi wa Fatima.

Imana ibasenderezeho imigisha yayo.

+Vincent HAROLIMANA
Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri

Ubutumwa bw'Umwepiskopi

Kanda hano ubone ubutumwa.